× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Lucy Natasha yafanaga Argentine, umugabo we ashyigikira u Bwongereza mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi

Category: Pastors  »  25 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rev. Lucy Natasha yafanaga Argentine, umugabo we ashyigikira u Bwongereza mu mukino wa ½ cy'Igikombe cy'Isi

Umuvugabutumwa wo muri Kenya, Rev. Lucy Natasha Carmel, yagaragaje ibyishimo yagize nyuma y’uko ikipe ya Argentine itsinze u Bwongereza ikabona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Amerika ya Ruguru

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rev. Lucy Natasha yagize ati: "Argentine nkunda, nabwiye abantu ko turi butsinde… ntimutume nsa n’umuntu uvuga amagambo yo gutera imbaraga gusa!”

Yongeyeho ko mu gihe yari yishimiye uko Argentine iri kwitwara, umugabo we Prophet Stanley Carmel we yari amaze kwizihiza igitego kimwe cy’u Bwongereza nk’aho ari bwo bwari bumaze gutwara Igikombe cy’Isi.

Nyuma y’uko umukino urangiye, Rev. Natasha yongeye kwifuriza Argentine ishya n’ihirwe mu mukino wa nyuma, anashimira u Bwongereza uburyo bwakinnye.

Yanditse ati: "Turishimye Argentine! Tuzabonana ku mukino wa nyuma. Byari intambara ikomeye. U Bwongereza, mwakinnye neza. Naho umugabo wanjye, amahirwe azaza ubutaha, kuko uburenganzira bwo kwirata uyu munsi ni ubwanjye."

Rev. Lucy Natasha ni umwe mu bavugabutumwa bazwi cyane muri Afurika, akaba ayobora Empowerment Christian Church (ECC) i Nairobi muri Kenya. Yashyingiranywe na Prophet Stanley Carmel, umuvugabutumwa ukomoka muri Canada, mu mwaka wa 2022, bakunze kugaragaza urukundo rwabo ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ku mbuga nkoranyambaga.

Rev. Natasha n’umugabo we ntibahwema kwerekana urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.