Raporo ya Rwanda Water Resources Board (RWB) hamwe na International Union for Conservation of Nature (IUCN) ivuga ko hari hafi 745,000 hegitari z’ubutaka bw’ubuhinzi buri mwaka “butwarwa n’isuri’’. Uko u Rwanda rutakaza ubutaka bitewe n’isuri ni na ko rutakaza impano muri Gospel bitewe n’umukino mu nkuru twise "Bwenge naguhenze, kibuye nagukubise".
Abahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko iyi nsigamigani yaba yaraturutse ku mugore n’umugabo baba barabanaga mu buryarya. Umunsi umwe, umugabo yafashe umutsima bari batetse ajya kuwurya wenyine awurira mu masaka.
Umugore we yaje kumenya ko yamwihishe, afata ikibuye kinini agitera mu murima gikubita umugabo mu mugongo, ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Hashize iminsi, aba bombi bari mu rugo, umugabo aba ateye indirimbo ati: “Bwenge naguhenze” (aha yavugaga ko yariye umutsima wenyine).
Umugore nawe ahita aririmba ati: “Kibuye nagukubise”, amwibutsa ko ari we wamutereye ibuye mu masaka, dore ko umugabo atari azi uwamuteye iryo buye. Gusa amakuru avuga ko kuva uwo munsi basabanye imbabazi bagabanya uburyarya.
Mu minsi yashize, nari ndi mu gitaramo muri BK Arena cy’umwe mu bahanzi bakomeye. Nari nicaye hafi y’abanyamakuru babiri b’ibikomerezwa baganira ku gahinda baterwa n’imibanire itari myiza iri hagati y’abahanzi n’abanyamakuru, abashumba b’amatorero ndetse n’abahanzi hagati yabo.
Mu gahinda kenshi, bagaragazaga uburyo abantu bakomeje gucengana, bakagaragaza ko bakundana nyamara akenshi ugasanga urukundo ruriho ari urw’uruhuri.
Muri iki kiganiro, bagaragazaga ko amwe mu macenga ari muri Gospel akwiriye gushyirwaho akadomo, banagaragaza impungenge ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kutubahana hagati y’abaramyi
Umwe muri aba banyamakuru yagaragazaga ko ubwubahane hagati y’abahanzi bakuru n’abari munsi yabo gatoya usanga ntabuhari. Yatanze urugero rw’umuhanzi uherutse gusaba undi collabo, undi akamusubiza ko batari ku rwego rumwe. Nyamara uretse amahirwe umwe ashobora kurusha undi, bose ni abahanzi bakomeye bari mu ba 5 bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Aba banyamakuru banagaragaje ko bidakwiye ko umuhanzi aca undi amafaranga y’umurengera kugira ngo bakorane indirimbo. Kandi akenshi usanga indirimbo zikoranwa hashingiwe ku mibanire isanzwe, aho kureba inyungu rusange za Gospel.
Gukomera umuntu amashyi y’uburyarya
Ku bakristo, ishyari, igomwa n’uburyarya bikwiye kuba kure. Niba abahanzi ari abakristo, ntibakwiye kubaho mu buryarya. Aba banyamakuru bagaragaje agahinda ku buryo bamwe mu banyamakuru batangira umwuga wabo neza bakorana umwete, bagafasha abashumba kwamamaza ubutumwa bwiza, icya cumi n’amaturo bikaboneka, insengero zikubakwa—ariko igihe habaye ikibazo ugasanga uwo bafashaga ari we ubanza kubirengaho.
Umwe muri bo yagize ati: “Hari abanyamakuru twafataga nk’icyitegererezo nyamara kuva aho baviriye mu itangazamakuru nta mushumba ukibavugisha.”
Undi yatanze urugero rw’uko yigeze kurwara ajya mu bitaro. Umushumba umwe yamwandikiye amusaba ubufasha bwo kumutangariza amakuru, undi amusubiza amafoto ari mu bitaro amwereka ko atabishoboye. Wa mushumba aho kumuha pole, yasomye ubutumwa aramwihorera.
Undi yongeyeho ati: “Hari umuhanzi twafataga nk’inshuti. Namukoreraga ibijyanye no kwamamaza amanywa n’ijoro. Umunsi umwe namuhaye invitation y’ubukwe bwanjye, ambwira ko ntacyo azamfasha kuko imitungo ye yose ntacyo yinjizaga, imodoka ze ziri mu igaraje, amafaranga yayakoresheje mu kubaka, YouTube channel ye itakimwinjiriza. Nyamara guha umuntu invitation ni ukumumenyesha gahunda yawe, si ukumwaka amafaranga.”
Abantu barwanya imishinga ya bagenzi babo
Aba banyamakuru baganiraga bisanzuye banteye agahinda gakomeye. Umwe yavuze uko hari abahanzi bakomeye bajya bamuha amafaranga kugira ngo adakina indirimbo z’undi muhanzi. Baribajije bati: “Ese koko uhemba umunyamakuru ngo atazakina indirimbo ya mugenzi wawe nyamara uririmba Gospel? Ayo mafaranga aho guhangana ntiwayajyana kwa Gisimba agafasha imfubyi?”
Aba producers bica akazi nkana
Bavuga ko hari abatunganya indirimbo baba bishyuwe ariko bagakora akazi nabi ku bushake kubera amasezerano bafitanye n’abandi bahanzi. Urugero: umuhanzi ajya gukora amashusho kwa runaka, undi akayakora nabi kugira ngo indirimbo ye itagenda neza, hagamijwe kumwangiriza.
Gutakaza impano – ingaruka za “Bwenge naguhenze, kibuye nagukubise”
Hari abantu binjira muri uru ruganda bizera ko ibintu ari flat bagasanga atari ko bimeze.
Umuhanzi umwe yavuze ko kimwe mu byamukuye mu muziki ari Deal ya miliyoni 20 yari agiye gusinyana na kompanyi ikomeye, ariko abahanzi yafataga nk’inshuti ze, bamubeshyera ibyaha bitigeze bibaho bituma deal ipfa. Yavuze ko byiyongereye ku bikomere yari asanganywe.
Undi munyamakuru yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo gutegura ibitaramo bigapfa kubera kubura amafaranga y’abafatanyabikorwa, ndetse bagenzi be b’abanyamakuru bamwangiriza isura bamurega ahantu hatandukanye.
Hari abahanzi n’abanyamakuru batangiye kuvugira ibi mu ruhame
Justin Belis wa Flash FM, umunyamakuru w’inararibonye uzwiho kutaniganwa n’ijambo, yigeze gutangaza ko abahanzi, abanyamakuru n’abashumba bakwiriye gusenyera umugozi umwe. Mu 2023 yabwiye Paradise ko amacenga akorwa n’abakozi b’Imana akwiriye guhagarara.
Aline Gahongayire nawe yemeje ko ayo macenga ari menshi muri Gospel, ndetse atunga agatoki bamwe mu banyamakuru banga gukina indirimbo z’abahanzi mu buryarya aho kubabwiza ukuri.
Ninde uzashyira akadomo kuri ibi?—Israel Mbonyi aravugwa nk’igisubizo
Nubwo ibi byose bihari, hari icyizere. Ubufatanye mu bikorwa by’abahanzi buriyongera. Israel Mbonyi arashimwa cyane kubera gushyigikira bagenzi be, akabapostinga, akanitabira ibitaramo byabo.
Screenshots Paradise ifitiye copy zagaragaje ko Mbonyi yapostinze ibitaramo 4 umunsi umwe, ibintu bitarakorwa n’undi muramyi mu Rwanda. Byagaragaje ububyutse mu gushyigikira bagenzi be, kandi ntibyarangiriye ku gu postinga gusa ahubwo ibi bitaramo byose biheruka bikomeye yarabyitabiriye. Ibyo bitaramo yapositinze ni:
– "Niwe Healing" cya Richard Ngendahayo; cyabaye ku wa 29/11/2025 muri BK Arena
– "Iyo Niyo Data" cya Alarm Ministries: Cyabaye ku wa 30 Ugushyingo 2025 muri Camp Kigali
– "Umuyoboro25" cya Alexis Dusabe: Kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali
– "Icyambu4": Igitaramo cye bwiye Mbonyi kizaba kuwa 25/12/2025
Nubwo abamuzi bavuga ko Israel Mbonyi yakomeretse cyane hambere, ubu asa n’uwazamutse hejuru y’ibikomere kandi yiyemeje gushyigikira bagenzi be. Benshi bati: “Kuki tutafatira urugero kuri Israel Mbonyi, natwe tugashyira hamwe tukarengera Gospel?”
Ubu bimaze kuba umuco mu bitaramo biheruka, aho abahanzi n’itangazamakuru bagenda basenyera umugozi umwe. Ariko amatorero n’amadini aracyafite urugendo rwo gukora.
Paradise ubutaha izaganira n’abantu batandukanye ku muti urambye w’iki kibazo.