× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibazwe nde muri aba bagabo 3; Bishop Aimé, Rev Numa cyangwa Rev. Dr Rutayisire?

Category: Analysis  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Bibazwe nde muri aba bagabo 3; Bishop Aimé, Rev Numa cyangwa Rev. Dr Rutayisire?

Ese ukudindira kwa bamwe mu bahanzi, ubwumvikane buke muri muzika ya Gospel ndetse no kuba mu bahanzi ba Gospel usanga hari ibyo badahurizaho n’amatorero yabo, bigatuma bamwe babivamo, abandi bakagwa bakisubirira mu bya cyera, bibazwe nde?

Mbona dukwiye kubibaza aba bagabo batatu. Gusa ikibazo ni iki: ’Uramutse ubajije aba bagabo bagusubiza iki’ ? Ese kuki wabibaza Aimé Uwimana? Kuki wabibaza Bishop Alain Numa? Kuki wabibaza Umushumba Rev. Dr. Antoine Rutayisire? Ese bagusubiza iki ? Hari Umusanzu batanga ?

Kuki Aimé Uwimana ?

Ni umwe mu bahanzi beza b’intangarugero, kandi warinze ubuhamya bwe neza. Kugeza ubu Aimé Uwimana, afatwa nk’umuhanzi mukuru mu bandi mu Rwanda ari nayo mpamvu bamwita Bishop. Mu bahanzi bafite izina kandi bubashwe ndetse bashoboye. Ugiye kumujora, nta ntenge wamubonaho mu byo akora nubwo atabura intege nke ariko bikaba ibisanzwe ku bantu bose.

Mu gushaka kumenya umumaro ukomeye Aimé Uwimana afitiye Gospel Music ndetse n’abahanzi bose ba Gospel muri rusange, usoma inkuru yacu yabanza akazirikana imyaka amaze ndetse n’akamaro ibihangano bye byagize mu iterambere ry’amatsinda aramya akanahimbaza Imana mu matotero yose mu Rwanda.

Uruhare yagira mu gushakira umuti ibibazo by’abahanzi byamaze kuba agatera nzamba

Nubwo byagiye binanirana, mu bihe bitandukanye hageragejwe gushyiraho urwego rwahuza abaririmbyi, abahanzi ku giti cyabo, abanditsi b’indirimbo n’abatoza ngo hajyeho ihuriro ryabo ryazajya ribunga bunga umutekano, iterambere ndetse n’igenzura ry’ibikorwa bimwe na bimwe by’abahanzi bq Gospel mu Rwanda.

Nta muntu wakwirengagiza ko Aimé Uwimana nk’umwe mu bafite ubunararibonye muri Gospel ndetse akagira ibitekerezo byiza yabasha kugira umusanzu ukomeye ku iterambere rya Gospel ndetse akaba yanakemura bimwe mu bibazo bikunze kwibasira uruganda rwa Gospel.

Kuki Rev. Alain Numa ?

Rev. Alain Numa ni umwe mu bagabo babashije gutanga umusaruro muri Gospel Music bitewe n’ubufasha mu buryo bufatika, konegisiyo, inkunga mu bitaramo, inama zateza imbere abakora Muzika cyangwa abashaka kuyishoramo imari (Show_business).

Uyu mutwaro wo kubona ibyiza n’iterambere rya bamwe mu ba Gospel, Rev. Numa arawuhorana ku buryo habaye igitekerezo ndetse n’uburyo buramye ibi byanyuzwamo, nta gushidianya ko yabishyigikira kandi byageza Gospel ahantu heza.

Kuki Rev. Dr. Rutayisire Antoine ?

Ni umwe mu bavugabutumwa wamenyekanye mu bikorwa byinshi by’imiryango ishamikiye kuri Gospel. Yayoboye AEE, ayobora amakomisiyo atandakanye, asemura igitabo "Ubuzima Bufite Intego " cya Pastor Rick Warren, ndetse agira uruhare ruziguye mu bikorwa by’Igicaniro cy’Amasengesho y’Abayobozi b’Igihugu anatanga umusanzu mu biterane bikomeye byanyuze mu Rwanda.

Uretse kuba umushumba wa EAR i Remera, ni umwe mu bavugabutumwa batajya baripfana byaba mu gutanga inama ku myitwarire mibi ya bamwe mu bafite aho bahurira na Gospel aho akunda kugaragaza ibitekerezo bikomeye ndetse byuzuye inama nziza.

Tuzi neza ko yagira umumaro mu bujyanama kuko ni umwe mu bashumba bakunda abaririmbyi kuko akunda kubatumira mu rusengero abereye umuyobozi.

Inkuru yacu y’uyu munsi iragaruka kuri aba bakozi b’Imana batatu. Ni inkuru yitsa ku gitekerezo kigira kiti "Ese hagiyeho ibiganiro byibanda ku iterambere rya Gospel ndetse n’imikorere no guhuza ibikorwa maze bagaha umwanya aba bagabo ntibatanga umusanzu ukomeye mu byateza imbere Gospel aho gutatanya imbaraga?".

Igitekerezo cyawe wagicisha kuri email yacu ariyo [email protected] ubundi mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tukarebera hamwe ko uru rubuga rwazana impinduka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.