Bosco Nshuti umaze imyaka 10 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko uko agenda akura mu muhamagaro yagiye agira ihishurirwa rituma aririmba urukundo rw’Imana n’umusaraba wa Kristo.
Si abantu benshi bamaze imyaka icumi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko hari abahanzi bahamagawe bafite amavuta y’igikundiro bagaragaza n’ibimenyetso byo kwambara ubwiza bw’Imana gusa bakaza kuzimira nka za mbuto zabibwe mu butaka bwiza ariko ziza kunigwa n’amahwa.
Bosco Nshuti kuri ubu ni Icyitegerezo cy’umuramyi utajegajega mu muhamagaro dore ko uko bwije n’uko bucyeye arushaho kugwiza imbaraga z’umutima. Ibi bijyana no kurinda ikibitsanyo cy’umwuka yagabiwe nk’uko Pawulo yarinze ibyo kwizera.
Kuri ubu aritegura kumurika Album ya 4 yise "Ndahiriwe". Ni album azamurikira abakunzi be mu gitaramo cyiswe "Unconditional love live concert" giteganyijwe tariki ya 13/07/2025 Camp Kigali.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8/07/2025, Bosco Nshuti yagarutse ku muhamagaro we aho yasobanuye ko uko agenda akura mu muhamagaro arushaho kugira ihishurirwa rituma aririmba urukundo rw’Imana n’umusaraba wa Kristo.
Ibi byashimangiwe na Peace Nicodeme umuhuzabikorwa wungirije w’iki gitaramo wavuze ko Imana irimo gutegura ibintu bikomeye muri iki gitaramo cya Bosco Nshuti.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo Izabayo Bright waje ahagarariye Jambo Real Estate, Philbert Rutagengwa Umuyobozi wa Dove Investment, Josue Shimwa wa New Melody Industry Ltd, Mugiraneza Theogene wa Avata Trading Ltd n’abandi..
Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bakomeje kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndahiriwe, Yanyuzeho, Ni muri Yesu n’izindi kuri ubu amaze kwandika indirimbo zigeze kuri 50 zimaze kujya hanze.
Bosco Nshuti agiye gutaramana na couple ya Ben na Chance na Aime Uwimana mu gihe Pastor Hortense Mazimpaka umwe mu bashumba bafite igikundiro ari we mugabura w’ubutumwa bwiza.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwa Bosco Nshuti ari rwo: www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.
Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.
Paradise na Radio & TVO biri mu binyamakuru byari bihagarariwe
Ni ikiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane
Abafatanyabikorwa ba Unconditional love live concert bitabiriye iki kiganiro
Ibimenyetso bigaragaza ko iki gitaramo kizasiga umucyo mu mutima bikomeje kwiyongera