× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yacyanditse mu myaka 13, kimutwara Miliyoni 20 Frw: Byinshi ku gitabo "An Open Jail" Tonzi yitegura kumurika

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yacyanditse mu myaka 13, kimutwara Miliyoni 20 Frw: Byinshi ku gitabo "An Open Jail" Tonzi yitegura kumurika

Umuramyi Uwitonze Clementine "Tonzi" akomeje imyiteguro yo kumurika igitabo yise “An Open Jail” (Igihome kirangaye). Ni igitabo azamurika tariki ya 14/08 mu muhango uzabera kuri Conference Hall ya Nyarutarama.

Kuwa 30 Nyakanga 2025, Tonzi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyibanze kuri iki gitabo yitegura kumurika. Ni igitabo Tonzi ahamya ko cyaturutse ku Mana, nk’uko yabivuze ati: "Nari ndi mu bihe bitoroshye, mfite agahinda kenshi, ndimo kurira. Hanyuma rero ndi kurira nibwo agatotsi kantwaye mbona ubwo butumwa buri muri icyo gitabo."

Tonzi ahamya ko umuntu uzasoma iki gitabo azumva arimo kuganira n’Imana. Yagize ati: “Umuntu uzasoma iki gitabo azumva arimo kuganira n’Imana. Agashya k’iki gitabo ni uko wumva Imana irimo kuganira nawe.”

Ni naho ahera yemeza ko ari Imana yamufashije kwandika iki gitabo, cyanditswe mu gihe cy’imyaka 13 dore ko yatangiye kukandika mu mwaka wa 2012 agisoza mu 2025.

Tonzi ati: “Mu kwandika iki gitabo, imbarutso yabaye agahinda nahuye nako nyuma y’urupfu rw’umwana wanjye, dore ko umuntu aba yaranyuze mu bintu bikomeye.”

Kuva icyo gihe, nibwo yahise atekereza ati: “Ese ibi byambayeho?” Ahamya ko gusangiza abantu ubuhamya binyuze mu gitabo ari ibintu by’agaciro gakomeye.

Tonzi ati: “Harimo ibyiza, harimo ibibi. Kuba Imana yaramfashije kubinyuramo ni ibintu by’agaciro. Hari abantu benshi bazandika igitabo bagendeye ku buhamya bukubiye muri iki gitabo.”

Ese gushyira amabanga yawe hanze, ibi si ukwimena inda?

Tonzi yasubije iki kibazo muri ubu buryo: "Oya, si uko bimeze ahubwo abantu benshi bazatangazwa no kumenya umuntu batari bazi. Hari bamwe bizariza, hari abandi bizashimisha."

Yashimiye Imana ku bw’icyizere yamugiriye cyo kwandika no kumurika igitabo. Ati: “Icyo cyizere Imana yangiriye cyo kuba nabwira abantu ubuhamya bwanjye ni iby’agaciro. Abantu bakamenya uburyo Imana ishobora kurinda umuntu ikamugeza aho ingejeje.”

Ati: "Inyito y’igitabo: An Open Jail: Igihome kirangaye. Title yandushije ubugari Imana iyinyinjizamo."

Ubwo yageraga ku nyito y’igitabo, yavuze ko abantu benshi babanje gukeka ko cyitwa Urufunguzo, bagendeye ku ndirimbo ye iherutse kumurika. Tonzi yamaze amatsiko abakunzi be ati: “Igitabo cyitwa An Open Jail cyangwa se Igihome kirangaye.”

Amaze kuvuga izina ry’igitabo, yahise asobanura impamvu y’iyo nyito, yinjira no mu mizi y’igitabo. Tonzi ati: “Noneho mu by’ukuri nari mfite urugendo numva sinshaka kugenda, numva ijwi rimbwira riti: ‘ntawakubujije kugenda’ (nyuma yo kugira ibyago ngapfusha umwana). Icyo cyari kirimo kumboha.” Yavuze ko icyo gihe yari abohewe mu gihome cyo mu mitekerereze — ha handi uba ubohewe ahantu hakubuza gutekereza.

Yahise atekereza ukuntu umuntu uboshye adashobora gutekereza. Aho niho yahereye arongera arahaguruka, araririmba, asubira muri business, arongera yambika abageni.
Tonzi ati: “Iyo isi ikubambye... Hari ibintu bikubaho nk’ikiremwamuntu. Na Kristo baramubambye ntacyo azira... Naje gusanga muri uru rugendo hari ibintu bitubamba. Iyo isi ikubambye, biba bigusaba guhindura uko watekerezaga kugira ngo uve ku bintu bishobora kukuboha.”

Kwandika iki gitabo byabaye ihurizo. Imyaka 13, hari n’abo yegeraga ngo bamufashe, bakamurira amafaranga bakikomereza ntacyo bamufashije.

Nyuma yo kugira iri hishurirwa, akumva ko adakwiye kurigundira, yaje kwegera abandi banditsi. Umwanditsi wa mbere yegereye yamuriye amafaranga ntiyamufasha, uwa kabiri biba uko, ajya ku wa gatatu. Aha niho ahera avuga ko igitabo cyatwaye imbaraga nyinshi, dore ko mu buryo bw’amafaranga cyamutwaye miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tonzi abajijwe aho yakuye inspiration yo kwandika igitabo n’aho yakuye ibitekerezo, yagize ati: “Inspiration nayikuye muri jye, bitewe n’ubuzima narindimo kunyuramo.”

Tonzi ati: “Ibihe bishaririye nanyuzemo byari bigiye gutuma mva muri career, ndeka akazi.” Gusa yavuze ko hari abantu afata nk’icyitegererezo, hakaba aho yifashishije zimwe mu mbwirwaruhame zabo, nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, dore ko Tonzi ahamya ko imbwirwaruhame ze zamuhinduriye ubuzima.

Ifoto yakoresheje kuri cover y’igitabo n’amabara, ni igisobanuro cy’umuntu ubabaye arimo guhangana n’ibyamubayeho. Ku gifuniko (cover) cy’iki gitabo hagaragaraho ifoto y’umuntu wihebye, ufite umusatsi udashokoje.

Asobanura ku mabara yakoreshejwe, Tonzi yavuze ko umukara usobanura ya mateka yanyuzemo mu bihe bishaririye, mu gihe umweru usobanura umucyo nyuma yo kuva muri ubwo buzima, muri ibyo byose hakavamo zahabu.

Tonzi akomeje imyiteguro yo kumurika iki gitabo. Kwandika byo birakomeje:

Tonzi wavuze ko kuri ubu yamaze gusohoka mu gihome yari akingiraniwemo, akomeje imyiteguro yo kumurika iki gitabo, kuri ubu kigura amafaranga ibihumbi 25 by’amanyarwanda, kikazagurwa ibihumbi 30 ku munsi wo kukimurika. Umuntu azabasha kukigura ku mbuga z’ubucuruzi nka Amazon, Spotify n’izindi.

Iki gitabo kikaba cyamufunguriye umuryango wo kwinjira mu banditsi, dore ko yavuze ko kuri ubu akomeje imyiteguro yo kuzamurika igitabo cya kabiri arimo kwandika. Ibi kandi abifatanya n’imyiteguro yo kumurika Album ye ya 10 y’indirimbo zisingiza Imana.

Tonzi yamuritse igitabo cye cya mbere anateguza igitabo cya 2

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.