× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imirimo y’abera izibukwa: Ibitaramo 7 by’umusamariya mwiza Aline Gahongayire yashyizeho urufatiro

Category: Artists  »  16 February »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Imirimo y'abera izibukwa: Ibitaramo 7 by'umusamariya mwiza Aline Gahongayire yashyizeho urufatiro

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bafite umuziki wubakiye ku bikorwa byo gufasha ndetse n’ubugiraneza. Ibi bikaba intandaro yo gushinga Ndineza Foundation umuryango wita ku bantu bababaye.

Uyu muramyi yiyemeje kugendera ku ijambo ry’Imana rigira riri muri Matayo 25:34-35 "Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi;

Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’

Matayo 25:40 "Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko tariki ya 30 Ukwakira 2022 yakoze igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo cy’amateka cyabereye muri Kigali Serena Hotel, bivuze ko kuri ubu amaze imyaka 25. Uyu muramyi aritegura ibitaramo 4 bizabera ku mugabane w’u Burayi bikabimburirwa na "Ndashima Live Concert" izaba kuwa 7 Kamena 2025 i Bruxelles mu Bubirigi aho azataramana na Josh Ishimwe.

Paradise yabateguriye ibitaramo by’ubugiraneza uyu muramyi yateguye cyangwa yitabiriye bigakusanyirizwamo amafaranga yakoreshejwe mu guhindura ubuzima bwa benshi:

1.Glory Thanksgiving Gala Night’: Ni igitaramo cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ambasaderi wa Sénégal mu Rwanda Doudou Sow, Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen;

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr. Antoine Rutayisire, Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel, Bishop Prof. Fidele Masengo, Bishop Olive Esther Murekatete n’abandi.

Muri iki gitaramo hamuritswe igishushanyo mbonera cy’umushinga w’inzozi uyu muhanzikazi yifuza ko zazasohora zikaba impamo akubaka ikigo kinini kigamije gufasha abana batishoboye.

Iki kigo kizaba kigizwe n’ibintu bitandukanye birimo amashuri mato y’abana, urusengero rw’abana, ikibuga cy’abana cy’imyidagaduro n’ibindi bitandukanye bizafasha mu kwita ku bana batishoboye asanzwe afasha

Yavuze ko amafaranga yavuye muri iki gitaramo azifashishwa mu bikorwa by’urukundo biciye muri Foundation ye yitwa Ndineza yo gufasha ababaye.

2.Stand For Esther Charity Concert’: Ni igitaramo cyabereye muri Galaxy Hotel ku wa 8 Nzeri 2019 kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Ku gitekerezo cy’umuhanzi Eddie Mico, abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bitabiriye barimo Eddie Mico, The Pink, René Patrick, Aline Gahongayire, James & Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Dj Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcas n’abandi benshi.

Ni igitaramo cyari kigamije gutabariza umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Ishimwe Esther ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze mu 2018.

Muri iki gitaramo hakusanyijwe arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha uyu mwana muri Miriyoni zigera kuri 20 zari zikenewe kugira ngo uyu mwana ajye kuvurizwa mu gihugu cy’u Buhinde.

3.“Ineza Charity Gospel Live Concert: Ni igitaramo cyari kigamije gufasha abagore ibihumbi bitatu batishoboye binyuze mu mushinga Aline Gahongayire yise mu mushinga yise “Ineza Initiative” wita ku bagore bafite ibibazo bitandukanye.

Ni igitaramo cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015 kibera kuri Serena Hotel aho uyu muramyi yahuriye ku ruhimbi na Kambua Manundu Mathu uzwi mu muziki wo guhimbaza Imana muri Kenya ndetse n’itsinda rya The Blessed Sisters’ yari ahuriyemo na bagenzi be Tonzi, Fanny ndetse na Gaby Kamanzi.

4.Ituro Worship Concert’

Ni igitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga y’amafaranga azafasha abagiteguye gushinga ishuri ry’umuziki. Ni igitaramo cyateguwe na Neema Art Foundation cyitabirwa n’abahanzi batandukanye bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Diane Kamugisha, Aline Gahongayire, Luc Buntu, Brian Blessed, Guy Badibanda, Cubaka Justin, Christian Irimbere n’abandi.

5.Ineza Tour Edition I:

Iki gitaramo cyabereye muri Eglise Vivante i Kabuga ku Cyumweru, tariki 27 Gicurasi 2018. Gahongayire yafatanyije n’abandi baramyi barimo Kayitana Janvier wamamaye mu ndirimbo ‘‘Jehovah’’; Iyamuremye Serge ”, Billy Jakes wamamaye mu yitwa “Umunyamateka” Eddy Mico n’abandi ..

Iki gitaramo cyakusanyirijwemo amafaranga Mirlyoni n’igice yashyizwe mu Kigega cya ‘‘Ineza Initiative’’ ifasha abatishoboye mu mishinga yo kubateza imbere, kwishyurira ishuri abana, kwishyura ubwishingizi mu kwivuza ku batishoboye n’ibindi bikorwa binyuranye.

6.Christmas & Eve:

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abantu kwinjira mu munsi wa Noheli no gusangira Noel n’abana batishoboye. Cyabereye ku Ubumwe Grande Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, muri Rooftop ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2019, ubanziriza Noheli.

7.Igiterane cyo kuvugurura imibanire y’umuryango:

Iki giterane cy’iminsi ine cyateguwe n’itorero rya Blessing Center Church cyabaye kuva kuwa Kane tariki ya 7 kugeza tariki 10 Nzeri 2017

Aline Gahongayire na Tonzi ni bamwe mu bahanzi bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana batumiwe muri iki gitaramo, tutibagiwe Tehillah Worship Team, Tehillah Drama Team zibarizwa muri Itorero rya Blessing Center n’abandi.

Paradise izakomeza kubagezaho ibikorwa by’indashyikirwa by’uyu muramyi.

Aline Gahongayire ni umwe mu bakora ivugabutumwa riherekejwe n’imirimo myiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze igushigikire,kumurimo wahamagariwe🙌ndagukunda🥰

Cyanditswe na: Carine Nkunzimana  »   Kuwa 16/02/2025 18:53