Ndabasuhuje cyane bakundwa, Uwiteka ahe buri wese umugisha. Uyu munsi ndakwingingira ngo Uwiteka agukure mu rwobo urimo, atitaye ku warugutayemo, ku gihe cyategetswe ko uzamaramo n’ubushishi bwahomeshejwe uwo mwobo. Ooooh Halleluiah! Munkundire twifashishe Bibiliya.
Yeremiya 37:20 Noneho ndagusaba ngo wumve, Mwami Nyagasani, ndakwinginga ngo unyemerere icyo ngusabye, we kunsubiza kwa Yonatani w’umwanditsi ntahagwa.”
Yeremiya 38:10 Nuko Umwami ategeka Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya ati “Ukure hano abagabo mirongo itatu, maze mujyane muvane umuhanuzi Yeremiya mu rwobo atarapfa.”
Yeremiya 38:11 Nuko Ebedimeleki ajyana n’abo bagabo bajya mu nzu y’umwami munsi y’inzu ibikwamo ibintu, bahakura ibishwambagara n’inyonga zishaje, abiha Yeremiya mu rwobo abimanuje imigozi.
Yeremiya 38:13 Bahera ko bakururisha Yeremiya imigozi baramuzamura bamukura mu rwobo, Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe.
Alleluiah nagira ngo mbatangarize ko uwagushyize mu rwobo atariwe uzagukuramo, uwakuzirikiye aho uri nagirango ngutangarize ko Imana yiteguye kukoherereza Ebedimeleki (Umutabazi) akaza yitwaje imigozi akagukura mu rwobo urimo satani yagushyizemo.
Uyu mugabo yeremiya wagiraga ishyaka ryinshi ndetse n’ifuhe yarwanyijwe bikomeye n’abatuye i yerusalemu cyane cyane ibikomangoma kuko yabahanuriraga ko nibaguma mu byaha barimo bizashyira igihugu mu kaga.
Ni byo byatumye ibyo bikomangoma biyobowe n’uwitwaga iriya bimukubita ndetse bimufungira kwa yonatani w’umwanditsi ahantu hari hafunganye cyane ku buryo bukomeye.aho hantu yamaze iminsi myinshi ahasengera kugeza igihe Imana iburije umwami sedekiya amahoro yibuka uwo muhanuzi wamuhanuriraga ibibi gusa.
Ayiweee Imana ikure buri wese kwa yonatani w’umwanditsi we kugirango atahagwa
Ese urwobo urimo ni uruhe?:
1. Wasanga ari uburwayi bukira cyangwa se budakira, ari uburozi ariko ndakwingingira Imana ngo ibugukize kugirango butaguhitana.
2. Ashobora kuba icyaha cyabaye twibanire ku buryo ucyatura ukongera ukagikora ariko Imana uyu munsi iguhe imbaraga zo kukivamo kugirango utazabura ubugingo.
3. Ese ni ubushumeri? Imana iguhe akazi kugira ngo ubone uburyo bwo kuyikorera ukubahiriza n’inshingano.
4. Ese wateguye ubukwe kenshi bikanga? Wabuze umugabo cyangwa umugore imyaka ikaba imaze kuba myinshi? Uyu munsi ndakwingingiye ngo iri jambo uryizereremo kandi ukomeze gukiranuka utegereze igitangaza cy’Uwiteka.
5. Aho ku kazi umukoresha wawe ntakuziza ko udakunda amanyanga? Ndinginga ngo Imana yivange mu byawe.
Uyu mugabo rero mu gihe yasabaga umwami kumurenganura nibwo ibikomangoma byamukuye aho yari afungiye noneho bimujugunya mu rwobo! Satani iyo amenye ko igihe cyacu cyo gutabarwa kigeze noneho akuba ibiboko karindwi!!
Nyamara Uwiteka agiye kohereza umucunguzi Ebedimeleki aze yitwaje inyonga, azihambirize imigozi n’inyonga zo gushyira mu maha agukurure agukure mu isayo yo mu rwobo.mumvugire muti alleluiah.
Ushobora kuba Pastor nyamara hari urwobo urimo, uri umuntu ukomeye mu bigaragara ariko uri mu rwobo. Daniel bamuta mu rwobo rw’intare bibwiraga ko intare zigiye kumutanyaguza nyamara zamubuzeho icyaha ziramufureba. Pawulo ni kenshi bagiye bamukurubana hasi bamuziza kuvuga ukuri, kenshi yatewe n’amabuye.
Igihe kimwe abayuda bagambigiriye kwica paulo ariko mwishywa we yumva ko bagiye kumucira igico arabimubwira nawe abibwira umutware w’ingabo aburizamo imigambi yabo (Ibyak 23:15-20), ikindi gihe nabwo ubwo bari mu nyanja abasirikare bashatse kwica imbohe ariko ngo umutware ashatse gukiza Pawulo agwabiza imigambi yabo (Ibyak 27:43).
Nagira ngo ngutangarize ko Imana yiteguye kuburizamo imigambi y’ababisha bawe, humura, witinya wikuka umutima n’iyo waba uvuka mu muryango utazwi, nta mashuli ugira hari ifarasi Uwiteka yiteguye kukoherereza yo kugutabara.ikindi n’ushake ube utazi koga, wakwambukira ku mbaho, ku bice by’Inkuge ariko Imana wiringiye izakwambutsa amahoro.