Umuramyi Richard Nic Ngendahayo yateguje indirimbo nshya "Amenya" izasohoka tariki ya 29 Gicurasi 2025 Mbere gato y’igitaramo cye gikomeye cyiswe "Niwe Healing live concert".
Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Amenya”, ikaba ari iya kabiri isohotse mu alubumu ye ya gatatu, nubwo izina ry’iyo alubumu ritaramenyekana. Iyo ndirimbo nshya izajya hanze ku wa 29 Gicurasi 2025 guhera saa saba z’amanywa (1PM), ikazashyirwa ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.
Ni ibihe by’umunezero ku bakunzi ba Gospel, amasengesho ya benshi yamaze gusubizwa. Kuri bamwe biyumvaga nk’abicaye ku misozi y’i Baburoni, kumara imyaka isaga 13 badataramana n’umuramyi Imana yifashisha mu gusenya ibihome by’abadaimoni mu mitima ya benshi binyuze mu butumwa bw’isanamitima.
Richard Nic Ngendahayo arihariye mu myandikire aho usanga mwuka wera ari we umuhitiramo ifunguro agabura, ibi bituma indirimbo ze zihorana amavuta y’igikundiro, wayumva igatereka ubugingo bwawe mu biganza bya Kristo. Benshi bakumbuye rya jwi rye ryiza rirangurura nk’impanda.
Kuri bamwe, tariki ya 23 Kanama 2025 ubanza iyi tariki ibatindiye doreko kuri Ubu benshi batangiye kongera gukumbura kuba abo Kristo yifuza, ngo bashimishe umutima wera wa Kristo nk’uko uyu muramyi yabiririmbye mu ndirimbo "Mbwira ibyo ushaka" yatumye benshi banesha ibigeragezo bibashyiramo irari ryo kwifuza kubana na Kristo mu bihe barimo.
Richard Nic agarukanye imvumba y’amavuta
Only the legend knows!! Imyaka 16 irihiritse indirimbo "Niwe" igeze kuri shene ye ya youtube n’ubwo bamwe wagirango ni ejo. Mu mirya ya gitari iryohereye nk’ubuki bw’ubuhura Richard ati: "intumbero yanjye ni Yesu"!
Richard Nick Ngendahayo yahumurije abihebye ndetse n’abananiwe abibutsa ko muri ibi bihe Kristo abasanga akabanezeza. Ibi byatumye benshi bari bamaze iminsi mu gahinda gasaze nk’abaturanye na Gihandabwihebe biyunga n’imitima yabo yahoraga ibashinja kutihanganira ibyo utabasha guhindura "kubaho udataramana na Richard Nic Ngendahayo".
Ibi bihe by’umunezero byari bikumbuwe.
Kuri ubu amatsiko ni menshi, bamwe bari kwibaza noneho ubutumwa Kristo agiye kubagenera mu ndirimbo nshya "Amenya". Iyi ndirimbo ikurikiye iyitwa “Uri Byose Nkeneye”, imaze kugera ku mitima y’abatari bake, ikaba yaratanzwe nk’iyambere kuri iyo alubumu.
Niba warahembuwe umutima n’uyu muramyi mu ndirimbo nka Niwe, Ibuka, Mbwira iby’ushaka wemere ngushime, Ijwi ryongorera,” iki ni igihe cyawe cyiza cyo kongera gusurwa n’Imana, ubugingo bwari bwaraguye umwuma bukongera gutohagira nk’amashami y’imikindo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 09 Gicurasi 2025, sosiyete yitwa Fill the Gap yatanze umucyo ku makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa y’igaruka ry’umuramyi w’ibihe byose Richard Nick Ngendahayo.
Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Robert Sano, Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, Guy Badibanga, Gaby Irene Kamanzi wasanze ibirori bihumuje na Haguma Natasha umuhuzabikorwa wa sosiyete yitwa Fill the Gap (sosiyete y’imyidagaduro itegura ibirori).
Natasha yabwiye itangazamakuru ko ryatumiwe mu rwego rwo gupfundura agaseke (kwemeza ko iyi sosiyete yatumiye umuhanzi umaze imyaka myinshi aririmba, aramya ariko akaba ataherukaga gutaramira Abanyarwanda.
Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’ijambo ry’Imana n’abaramyi mu ijoro ry’ubugingo, gukira no gusubizwamo imbaraga.Mu magambo ye bwite, Richard yagize ati:“Ndanezerewe kubasangiza ubutumwa Imana yampaye muri iyi ndirimbo nshya.”📅 NTUZACIKWE 🎵 Amenya – Ku wa 29 Gicurasi 2025 saa 7:00 z’amanywa 🎤 Niwe Healing Live Concert – Ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, Kigali