× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni igisobanuro cy’igihango mfitanye n’Imana: Uruhurirane rw’ibirori kuri Tonzi ugiye kumurika Album ya 10

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni igisobanuro cy'igihango mfitanye n'Imana: Uruhurirane rw'ibirori kuri Tonzi ugiye kumurika Album ya 10

Kuri ubu Tonzi agiye kumurika umuzingo wa cumi, kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 amaze avutse ndetse n’imyaka 37 amaze mu murimo w’Imana w’uburirimbyi. Ni igisobanuro cy’umunyamuhamagaro w’umunyamurava, akaba umwamikazi w’udushya.

Buri muntu agira amahitamo ye, agahora yifuza icyanezeza umutima we, ariko na none imigambi ya buri wese ikagena icyerekezo cye. Uko niko Uwitonze Clementine yahirimbaniye kuba icyitegerezo aza kwisanga ku ntebe y’abanyabigwi.

Kubimenya ni iby’agaciro gakomeye kuko guhisha ibyiza wakoze ni nko gushaka kubuza amazi y’inyanja gutemba. Uyu munsi Paradise yagarutse ku muramyi Tonzi Clementine watanze tariki ya 17 Nzeli 2025 nk’umukuzo ku bakunzi be.

Ubusonuro bwo kumurika Album ya 10, isabukuru y’amavuko no kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 mu muziki.

Ku bakunda kuvumba bizagorana, mu gihe nyir’ibirori ataratangaza uko ibirori bizakurikirana, njye mpisemo kwifata, ubwo umupira tuzawusaranganya n’umusangiza w’umwanya.

Gusa igifite agaciro n’uko uzanywa izo kwishimira ko umwamikazi yujuje imyaka 45 y’amavuko azatuburirwa nk’uwanyweye izo kwishimira imyaka 37 amaze ari umugabura mwiza wa Kristo.

Aba bombi kandi bazaryoherwa na Rusake nk’uwamurikiwe umuzingo wa cumi akawumviriza, akawugura, akawusangiza abazavamo ibisarurwa.

Ubwo yabazwaga niba aya makuru ari impamo, mu ijwi rituje nk’abandi bamikazi, Tonzi yagize ati: “Yego nibyo, tariki 17/09/2025 ku isabukuru yanjye y’amavuko nzamurika umuzingo wa cumi. Ni igisobanuro gikomeye cy’igihango mfitanye n’Imana yanjye ku isabukuru yanjye nyitura indirimbo y’ishimwe.

Kuri ubu rero ni akarusho kuko nzaba nshyira hanze amabaruwa y’urukundo mbwira Imana yanjye ko ari nziza, ikomeye, ishoboye nakubiye kuri Album ya 10. Ni urugendo rwiza kandi rukomeye najyendanyemo n’Imana, harimo ibyiza byinshi n’ibibi ariko Imana yambereye iyo kwizerwa, ndayishima kunshoboza.”

Yavuze ko iyi tariki hazaba uruhurirane rw’ibirori. Tonzi ati: “Abo tuzafatanya muri iki gitaramo kidasanzwe cyo gushima Imana ku myaka 45 nzaba nujuje y’amavuko, ndetse na 37 ndi mu murimo uhebuje cyane wo kuririmbira Imana, nzagikora mu buryo bwihariye budasanzwe.”

Hashize iminsi mike Tonzi amuritse igitabo

Kuwa gatatu tariki ya 14 Kanama 2025 nibwo Tonzi yamurikaga igitabo yanditse mu myaka 13. Ni igitabo avuga ko gifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwe. Mu birori biteye ubwuzu byabereye mu nyubako ya Crown Conference Nyarutarama, Tonzi yashyigikiwe n’ibyamamare nka;

Mariya Yohana, Tijara Kabendera, Bosco Nshuti, Gabin Kamanzi, Clapton Kibonke, Tom Ndahiro, Mani Martin, Patrick Nyamitari n’abandi. Ku bihumbi 30 gusa, ushobora kugura iki gitabo cyuzuyemo ubuhanga.

Tonzi ari mu mashimwe aremereye ku bwa byinshi byiza yungutse mu 2025

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.