× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iby’umuramyi uzerekanira umukunzi mu gitaramo, ibya Prosper Nkomezi: Bosco Nshuti yatanze umucyo

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Iby'umuramyi uzerekanira umukunzi mu gitaramo, ibya Prosper Nkomezi: Bosco Nshuti yatanze umucyo

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 08/07/2025, umuramyi Bosco Nshuti yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe n’itangazamakuru byibanze ku gitaramo cyiswe "Unconditional love live concert" giteganyijwe kuwa 13 Nyakanga 2025 mu ihema rya Camp Kigali.

Bosco Nshuti wagaragazaga akanyamuneza mu maso yasubije ibibazo bitandukanye afatanyije n’ikipe y’abamufasha gutegura iki gitaramo irimo Jean Luc Rukundo -[Coordinator], Peace Nicodem [Vice Coordinator] na Josue Shimwe [Technique].

Mu gitaramo "Unconditional love live concert session 1" cyo mu mwaka wa 2022 cyabaye ku cyumweru tariki ya 31 ukwakira 2022, Bosco Nshuti yerekanye ku mugaragaro umukunzi we Tumushime Vanessa bakoze ubukwe tariki ya 12/11/2022.

Umunyamakuru wa Paradise yamubajije ikibazo cy’akasamutwe. Yaragize ati: "Bibaye ngombwa ko hari umuhanzi werekanira umukunzi we mu gitaramo "Unconditional love live concert", wahitamo uwuhe muhanzi?" Bosco Nshuti yasubije ko uwabishaka wese yamumurika, aboneraho kubwira Prosper Nkomezi ati: "Ibyiza biri imbere".

Muri ikiganiro, Umuyobozi Mukuru wa Dove Ltd, Philbert Mutumishi, ikaba imwe muri kompanyi ziteye inkunga iki gitaramo cy’amateka, yashimiye ikipe yateguye iki gitaramo [Management Team] ku bwo gushyiriraho abafatanyabikorwa uburyo bwiza bwo kugaragaza ibikorwa byabo.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cya Bosco Nshuti ari hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y’abantu 8 igura 200,000 Frw.

SI aha gusa kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffee ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no ku Kisimenti.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aritegura gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Amafoto:Moses
Kuri benshi imitima irakunze kandi irategereje, ab’inkwakuzi bahisemo kugura amatike hakiri kare hagamijwe kwirinda ko itike zabashiriraho bikaba ngombwa ko bagura n’abaziguze ku giciro cyo hejuru, ari byo benshi bita "kugurura".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.