1 Abami 18:43 "Abwira umugaragu we ati"Zamuka witegereze ku nyanja." Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati"Nta cyo mbonye." Amubwira gusubirayo agira karindwi.
Hari igihe ijuru rijya risa n’irifunze!Hari igihe umuntu ashakisha ibimenyetso byo gutabarwa cg gusohora kw’amasezerano Imana yamuhaye akabibura. Ibi ntibivuga ariko ko Imana ntacyo iba irimo gukora Cg gutegura.
Ntiibivuga ko Amasezerano yayo atazasohora. Imana yatabaye Eliya I Carumeli, yagobotse Moridekayi araye ari bumanikwe, Imana yasohoreye Aburahamu, Mose, Dawidi, n’abandi benshi Amasezerano iracyari ya yindi! Nanjye ndi umugabo wo guhamya.
N’ubwo utabona ibicu, Ijuru ririmo igisubizo cy’icyo wasengeye. Igihe ni kigera uzabirebesha amaso. Eliya yigeze kurya inyama zokejwe ku makara atabonye umwotsi w’umuriro wazokeje.
Ejo hashize nahawe ijambo rikomeye ubwo umuntu yazaga ndyamye akambwira ngo “Ijuru rirakinguye” (Open Heaven). Ndarigutuye. N’ubwo tutabona igicu, n’ubwo tutabona umwotsi, Reka dutegereze twizeye. Ubutabazi buri hafi.
Mugire umunsi mwiza.
📩©️Devotion shared by Dr. Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Church