Nyuma y’icyemezo cyafashwe na RGB cyo kwambura ubuzima gatozi Grace Room Ministries yashinzwe na Pastor Julienne Kabanda, benshi baribaza niba uyu muryango ukwiiye kujurira iyo myanzuro cyangwa kwemera amakosa washinjwaga ugasaba imbabazi.
Iyi nkuru irasesengura ibyo byombi: icyo bivuze, itandukaniro ryabyo, n’icyemezo cyaba kirimo ubwenge hashingiwe ku mategeko n’Ijambo ry’Imana.
Kujurira (Appeal): Ni iki?
Kujurira ni ugutangaza ko utanyuzwe n’icyemezo wafatiwe, ukagisabira gusubirwamo n’urwego cyangwa urukiko rubifitiye ububasha. Bisobanura ko wumva wararenganyijwe, cyangwa ko hari icyabaye cyaranzwe no kudakurikiza amategeko uko bikwiriye mu gufata icyo cyemezo.
Mu rwego rw’imiryango ishingiye ku myemerere, kujurira bishobora gukorwa wandikiye RGB usobanura impamvu wumva icyemezo cyafashwe kidakwiye, ukerekana ibimenyetso bishyigikira ukuri kwawe.
Kazaire Judith, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze ko Grace Room Ministries ifite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe cyo kuyambura ubuzima gatozi.
Yasobanuye ko amategeko y’u Rwanda atanga amahirwe yo kujurira ku muryango wambuwe ubuzima gatozi, kandi ko ubwo bujurire bushobora gusuzumwa bigatuma hafatwa icyemezo gishya, nko koroherezwa cyangwa gusubizwa ubuzima gatozi, bitewe n’ibisobanuro n’ibimenyetso byatanzwe.
Kazaire yagaragaje ko nubwo RGB yafashe icyemezo cyo kwambura Grace Room Ministries ubuzima gatozi kubera ko yakoze ibikorwa bitari mu nshingano zayo zemewe n’amategeko, harimo gusenga no kubatiza, uyu muryango ushobora gukoresha inzira y’ubujurire niba wumva wararenganyijwe cyangwa hari ibyo usobanura ku byakozwe.
Yagize ati: “Grace Room yemerewe kujuririra kiriya cyemezo. …. Biranashoboka ko ubujurire bushobora kubaho, bigasesengurwa, hakavamo ikindi cyemezo cyo kubadohorera, kuko byemewe n’amategeko.”
Ibi bivuze ko Grace Room Ministries ifite amahitamo yo kujurira, igasobanura impamvu yumva icyemezo cyafashwe kidakwiye, cyangwa igahitamo kwemera amakosa yakozwe, igasaba imbabazi no kwiyemeza gukosora no gukomeza ibikorwa byayo mu buryo buhuje n’amategeko.
Gusaba imbabazi: Byaba bisobanuye iki?
Gusaba imbabazi ni ugutangaza ko wemera ko habayeho amakosa ku ruhande rwawe, ukabisabira imbabazi mu bwiyoroshye no mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gukosora ibyo wakoze nabi. Ni igikorwa kirimo kwemera icyaha cyangwa gutanga icyifuzo cyo kubabarirwa, kenshi bikagendana n’isezerano ryo kutazongera gukora ibyo wakoze nabi.
Itandukaniro rikomeye riri hagati yo kujurira no gusaba imbabazi
• Kujurira ni nko kuvuga uti: “Simbyemera, ndasaba ko bigenzurwa bundi bushya kuko ndumva nararenganye.”
• Gusaba imbabazi ni nko kuvuga uti: “Ndemera ko habayeho amakosa, ndabisabira imbabazi kandi niteguye gukosora.”
Ibi ni inzira ebyiri zitandukanye: imwe ni iyo kwiyambaza ubutabera, indi ni iyo kwiyoroshya no kwemera gukosorwa.
Uburyo Grace Room Ministries yakagombye kwitwara muri ibi bihe
Kuva RGB itangaje ko Grace Room Ministries yarenze ku nshingano zayo nk’uko yabyiyandikishijeho (yiyandikishije nka minisiteri ikora ibikorwa by’iterambere ariko igakora n’ibikorwa by’amasengesho nka za gahunda zo gusenga no kubatiza) uyu muryango wisanze mu bihe bisaba ubwitonzi n’ubwenge bwo gufata icyemezo gikwiriye.
1. Kwicisha bugufi no kwisuzuma
Nk’umuryango uvuga ko ukorera Imana, icy’ingenzi ni ugusuzuma niba koko hari ibikorwa byakozwe binyuranyije n’amategeko cyangwa se byari mu murongo w’amasengesho utari mu byo bemerewe. Ibi byasaba umutima w’ubwiyoroshye nk’uko muri Zaburi 139:23-24.
Iyo Zaburi, uwayanditse yarimo asaba Imana kumurondora akamenye umutima we, no kugerageza kumenya ibyo yibwira. Akareba ko hari inzira itari yo arimo, ikamuyobora mu nzira y’iteka.
Grace Room yakagombye gufata umwanya wo kwisuzuma no gusenga Imana, igasaba ubuyobozi bwayo n’abanyamuryango kwiyiriza, gusenga no gusaba Imana ubwenge bwo gufata icyemezo cyiza.
2. Gusaba imbabazi niba hari aho batubahirije amategeko
RGB yagaragaje ko ibikorwa bya Grace Room birimo gusenga no kubatiza byari binyuranyije n’icyo biyandikishijeho. Niba koko ibi bikorwa byarakozwe nk’uko RGB ibivuga, ariko bikaba byarabaye bitari byateguwe mu mugambi wo kurenga ku mategeko, Grace Room ishobora kwandika ibaruwa isaba imbabazi, igaragaza ko yabyumvise, ko yiteguye gukosora, kandi ikiyemeza gukomeza umurimo mu mucyo.
Ibi bishobora kuyifungurira amarembo yo koroherezwa cyangwa kwemererwa kongera gukora, hashingiwe ku nyungu rusange z’Igihugu.
3. Kujurira niba bumva bararenganyijwe
RGB yatanze amahirwe y’uko Grace Room ishobora kujuririra icyo cyemezo. Niba hari ibimenyetso byerekana ko ibyo yashinjwaga atari ukuri cyangwa byasobanuwe nabi, Grace Room ishobora gutegura dosiye y’ubujurire, igaragaza ko ibikorwa byakozwe byari mu murongo w’inshingano zabo, cyangwa ko ibyo bashinjwa bitari bihagije gufata icyemezo nk’icyo gikomeye.
Kujurira ntibisobanuye kurwana n’ubutegetsi, ahubwo ni ukugaragaza ibitekerezo byawe mu nzira yemewe n’amategeko.
4. Kwihangana no gukomeza ibikorwa byiza mu bwiyoroshye
N’ubwo ubuzima gatozi bwakuweho, ibikorwa byiza Grace Room yakoze ntibyakagombye gupfa ubusa. Bashoboye gukura abantu mu biyobyabwenge, kwishyurira abanyeshuri, gufasha abagore kuva mu bucuruzi bwo ku mihanda – ibi byose biracyashimwa.
No mu bihe bigoye, abari bagize uwo muryango bagakomeje kugira umutima w’urukundo, bakagira ishyaka ryo kubaka Igihugu baciye mu nzira zemewe n’amategeko. Imbuto bigeye muri Grace Room ntizikwiriye gupfa kuko bahagaritswe. Buri wese ku giti cye yabikomeza.
Grace Room Ministries ihagaze ku mahitamo akomeye: gukoresha uburenganzira bwayo bwo kujurira cyangwa gufata icyemezo cyo kwicisha bugufi no gusaba imbabazi. Ibi byombi bishoboka, ariko ik’ingenzi ni uko byose bikoranwa umutima wo gukiranuka, kwiyoroshya, gukomeza guharanira kubaka Igihugu no gukorera Imana mu mucyo.
Byarushaho kuba byiza Grace Room yifashishije inama z’amategeko, inama z’abayobozi b’amatorero, ndetse n’isengesho rikomeye kugira ngo ihitemo neza inzira iganisha ku mahoro, kurenganurwa cyangwa kugaruka mu murongo wemewe.
“Imigenzereze y’umuntu ikiranuka iyo ayobowe n’Umwami w’amahoro, kandi ibyemezo byiza bituruka ku bwenge butangwa n’Imana.”