× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbaraga 3 zikomeye zizagira ingaruka kuri muzika ya Patient Bizimana muri Amerika

Category: Opinion  »  October 2022 »  Our Reporter

Imbaraga 3 zikomeye zizagira ingaruka kuri muzika ya Patient Bizimana muri Amerika

Kuva tariki 26 Ukwakira 2022 Patient Bizimana ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) hamwe n’umuryango we [umugore we n’imfura yabo]. Gutura muri Amerika, akanahakorera umuziki, ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Dutangira kwandika iyi nkuru twatekereje by’indani ndetse twibuka ibihe byiza ndetse n’agahe k’umunezero Patient Bizimana yahaye abakunzi be mu bitaramo ndetse n’amagambo meza yasangizaga abantu buri munsi ku mbuga zitandukanye. Paradise.rw yasanze hari ibintu byiza bigiye kuzakurikira kariyeri ya Patient Bizimana.

Hari imbaraga 3 zizazana ingaruka zikomeye kuri muzika ye

1.IBYISHIMO BY’UKO ARI KUMWE N’UMURYANGO WE BUZUYE (Completed Family)

Rimwe na rimwe abahahanzi nyarwanda bakunda guhisha igihande gisa n’icyihariye cy’ubuzima bwabo (Private Life) aho ushobora kubaza umuhanzi runaka ikibazo ku buzima bwe bwite, mu muryango we, ku kazi akora ka buri munsi, akaba yabifata nk’uwinjiriwe.

Nyamara iteka iyo mu buzima hari igice cy’ubuzima kituzuye, bishobora kugira ingaruka ku bindi bice bisigaye byaba ari ibyerekeye n’akazi cyangwa inshingano.

Patient nk’umwe mu bari bamaze imyaka batuye mu Rwanda, umuryango uba mu mahanga (USA), birashoboka ko hari aho bitagendaga neza kubera uko kutuzura ndetse n’izo nshingano zitoroshye zikaba hari aho zatambamiraga ubuhanzi bwe, ubu umuryango kuri we uruzuye, ari kumwe n’umufasha we n’imfura yabo bibarutse mu minsi micye ishize, ibyishimo ni byose.

2.IZINA RYE RIGIYE KUREMERA CYANE KUKO MUZIKA YE IRENZE UMUPAKA (RWANDA-USA) (International Standard)

Patient nk’umwe mu bahanzi ba Gospel nyarwanda bari bibitseho abakunzi benshi mu Rwanda, dushingiye no ku bikorwa byamuranze birimo kuba ari umuhanzi rukumbi watinyuye abantu benshi gutegura ibitatamo bikomeye muri Gospel ndetse biri ku rwego mpuzamahanga, ubu rero ba bakunzi be bagiye kwiyongeraho abo muri USA, maze ubundi izina rye ryongere ibiro, ubundi "ahatwike hashye" muri ya mvugo y’ab’ubu.

3.UBUSHOBOZI BWA MUZIKA YE KURI KALITE BUGIYE KUJYA KU RUNDI RWEGO (Music Investment of High Level)

Iki kintu abantu benshi ntibakunda kukivugaho rumwe. Hari abakora muzika bafite ubushobozi ndetse bakora ibintu bisukutse, ni ukuvuga indirimbo (Audio) ndetse n’amashusho ukabona biteguye neza, bisa neza ariko ukumva bitari ku rwego rw’izina afite.

Urugero Meddy na The Ben bakiri mu Rwanda bakoraga ibitaramo bakuzuza, bagasohora indirimbo ariko ukabona ubushobozi bwazo butaremereye kuko batabaga bazishyoyemo akayabo.

Patient ni umwe mu bahanzi bakoraga indirimbo nziza kuri kalite (Quality) ariko ubu, bigiye kujya ku rundi rwego. Namara gutuza, akabona imirimo "akubaka ikofi", "akabona akantu", nta gushidikanya ko azajya akora ibihango biri ku rundi rwego.

Nasoza igitekerezo cyanjye gisesenguye nifuriza amahirwe n’ubuzima bwiza kuri Patient Bizimana n’umuryango we, bahahe baronke.

Apostle Masasu n’umufasha we basabiye umugisha Patient bamwifuriza guhirwa muri Amerika

Patient Bizimana ubwo yari ageze muri Amerika

Umuziki we ugiye kujya ku rundi rwego

Patient Bizimana hamwe n’umugore we Gentille Bizimana

Patient yatinyuye benshi mu gukora ibitaramo mpuzamahanga aho yisangije agahigo ko gutumira umuhanzi nimero ya mbere muri Afrika ari we Sinach

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBWO BUNTU" YA PATIENT BIZIMANA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.