× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Etienne Nkuru wasangiye uruhimbi na Israel Mbonyi yateguye igitaramo cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi i Burundi

Category: Rwanda Diaspora  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Etienne Nkuru wasangiye uruhimbi na Israel Mbonyi yateguye igitaramo cyo gufasha imfubyi n'abapfakazi i Burundi

Mu mboneko z’umwaka wa 2025 umuramyi Etienne Nkuru yateguye igitaramo yise "Thanks Giving Concert" kizabera mu gihugu cy’u Burundi, gusa mbere yo kwerekeza i Burundi akaba azanyura mu gihugu cy’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bya Gospel harimo no gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Paradise, Etienne Nkuru yavuze ku gitaramo Thanks Giving Concert giteganyijwe kuwa 05/01/2025 i Burundi. Yavuzeko iki gitaramo gifite amateka akomeye mu rugendo rwe rwa Muzika.

Ati: "Mfite amashimwe menshi ku buzima byanjye afitanye isano n’Imirimo Imana yagiye inkorera mu bihe bitandukanye kuva mu 2016 nyuma yo kwimukira mu gihugu cya Canada."

Etienne Nkuru wamamaye mu ndirimbo "Ndi Umunyamugisha", yakomeje agira ati: "Intego yacu ni ugushima Imana ku byo yadukoreye no gufasha imfubyi n’abapfakazi". Ku byerekeranye n’abaririmbyi bazafatanya muri iki gitaramo, yavuze ko bazatangazwa vuba.

Etienne Nkuru kuri ubu atuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton akaba ari ho akorera n’umurimo w’Imana. Ni umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba akunda Imana n’abantu bayo bose ariyo ntandaro yo gufasha imfubyi n’abapfakazi. Ni umugabo dore ko yubatse akaba afite umudamu umwe n’abana babiri.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu ishuri ryo ku cyumweru cyangwa se ’Sunday school’. Ubwo yari atuye i Bujumbura yabarizwaga muri Korali y’abana. Nyuma yaje gukoreza umuhamagaro muri Korali y’abantu bakuru.

Mu mwaka wa 2016 yaje kwimukira mu gihugu cya Canada mu gihe mu mwaka wa 2018 ari bwo yatangiye gukora indirimbo nk’umuhanzi ku giti cye. Nyuma yo kugera muri iki gihugu ni bwo yakoze igitaramo cya mbere cyo kimurika album ye ya mbere.

Kuri ubu Etienne amanze kwitabira ibitaramo byinshi birimo ibyo umuramyi Israel Mbonyi yakoreye mu gihugu cya Canada afatanyije na David Nduwimana utuye muri Australia. Uretse iki gitaramo, uyu muramyi yagiriwe Ubuntu n’Umugisha yitabira ibindi bitaramo byo mu nsengero zo muri Edmonton.

Gusa, avuga ko hari n’ibindi yagiye ategura bigamije gufasha impfubyi n’abapfakazi bo muri Africa.

Etienne Nkuru agiye gutaramira muri Afrika y’Iburasirazuba

Etienne Nkuru yateguje igitaramo "Thanks Giving Concert"

REBA INDIRIMBO "NDAGUKENEYE" ETIENNE NKURU YAKORANYE NA BOBO MUYOBOKE

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDI UMUNYAMUGISHA" YA ETIENNE NKURU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.