× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukobwa yamaze amasaha 144 asoma Bibiliya! Wowe ufatwa n’ibitotsi nk’ibyafashe Utuko?

Category: Bible  »  26 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umukobwa yamaze amasaha 144 asoma Bibiliya! Wowe ufatwa n'ibitotsi nk'ibyafashe Utuko?

Wowe usoma Bibiliya isaha imwe ugafatwa n’ibitotsi nk’ibyafashe Utuko! Ariko uyu mukobwa yamaze amasaha 144 asoma Ijambo ry’Imana.

Umunyanijeriya Habibat Salawudeen Ihiovi-Jack yakoze igikorwa cyatangaje benshi nyuma yo kurangiza gusoma Bibiliya mu ijwi riranguruye amasaha 144 adahagarara.

Ibi yabikoze agamije gushyiraho agahigo gashya kazandikwa mu gitabo cya Guinness World Records.

Iki gikorwa cyiswe "144 Hours in the Word" cyatangiye ku wa 22 Kamena 2026 gisozwa ku wa 29 Kamena 2026 muri Novotel Hotel i Port Harcourt, kimara iminsi itandatu yose.

Mu gihe cyose cy’iki gikorwa, Habibat yasomaga Bibiliya ari ku ntebe yabugenewe, yubahiriza amabwiriza ya Guinness World Records amwemerera gufata ibiruhuko bigufi gusa byo kwita ku bikenewe by’ibanze.

Abagize umuryango we, inshuti, abo basengana ndetse n’abamukurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumutera imbaraga kugeza asoje.

Habibat, usengera muri Summit Bible Church yo muri Port Harcourt, yavuze ko intego ye atari ugushaka agahigo gusa, ahubwo ko ari ugukangurira abantu gukunda gusoma no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, bakarigira igice cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu mugore akurikiye abandi Banyanijeriya bagiye baca uduhigo dutandukanye twemejwe na Guinness World Records. Muri bo harimo Samson Ajao, wemerewe agahigo mu 2024 nyuma yo gusoma mu ijwi riranguruye amasaha 215 adahagarara.

Kuri ubu, ibimenyetso byose by’igikorwa cya Habibat byoherejwe muri Guinness World Records, hakaba hategerejwe igenzura rya nyuma rizemeza niba azemererwa kwinjira ku rutonde rw’abafite uduhigo tw’isi.

Muri Bibiliya, Utuko yicaye mu idirishya yumva Pawulo yigisha ijoro ryose, ariko kubera gusinzira cyane agwa hasi avuye mu igorofa rya gatatu ahita apfa. Pawulo yamanutse hasi aramuhobera, maze Imana imusubiza ubuzima, nk’uko tubisoma mu Byakozwe n’Intumwa 20:7-12.

Iyi nkuru yibutsa ko rimwe na rimwe umuntu ashobora kunanirwa gukurikira Ijambo ry’Imana igihe amasaha yabaye menshi.

Nyamara, mu gihe benshi bavuga ko gusoma Bibiliya isaha imwe bibananira, Umunyanijeriya Habibat Salawudeen Ihiovi-Jack we yatunguye isi nyuma yo kumara amasaha 144 asoma Bibiliya adahagarara, agamije gushyiraho agahigo muri Guinness World Records.

Umunyanijeriya Habibat yasomye Bibiliya mu ijwi riranguruye mu masaha 144 adahagarara

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.