Umuramyi Bonke Bihozagara umaze iminsi mike akoze ubukwe na Mukire Bella, yatangiye gusoroma ku migisha y’abubatse. Uwo mugisha ni ukwaguka kw’Impano ye y’ubuhanzi dore ko ari umwe mu batumiwe mu gitaramo cyiswe "A Night of Worship Edition 2.
Ni igitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 22/12/2024 kikazabera muri Phoenix - Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitaramo yatumiwemo na couple ya James & Daniella.
Ibi bikaba bushimangira ubutumwa aherutse guha abakunzi be abinyujije mu kiganiro na Paradise. Ubwo yabazwaga icyo kubana na B ella bizamumarira mu muhamagaro we,icyo gihe yagize ati: "Umuhamagaro ugiye kurushaho kwaguka bitewe n’uko Bella ari umuramyi akaba anshyigikira muri byose".
Mu muhango wo gusezeranya, abashumba b’amatorero bakunze kubwira abo basezeranyije bati: "Guhera uyu munsi mugiye kujya mwakira imigisha igenewe abubatse!!"
Nk’uko mubizi ntiwaba umuseribateri ngo wakire umugisha w’urubuto rwo Munda yawe, udateka ntiwakwakira umugisha wo mu cyibo kivuga, utagenda uhora uryamye ntiwakwakira umugisha w’amajya n’amaza.
Abajijwe uko yakiriye ubutumire yahawe na James na Daniella, Bonke ati: "Kuba umwe mu baramyi bazakora mu gitaramo cya James na Daniella nabyakiriye neza rwose, ndabishimira Imana yaduhaye ibihe byo gutaramana nabo kuko njye nsanzwe nkunda umurimo Imana ikorera muri bo."
Nyuma yo kugera mu mahanga, Bonke yakomeje gukoresha neza italanto ye aho kumanika inanga. Kuri ubu ni umwe mu bamaze kwitabira Ibitaramo butabarika. Bimwe mu bitaramo bikomeye amaze gutaramamo muri Amerika ni icya Aimé Uwimana, icya Aimé Franck, icya New Hope Apostolic Church, Icya JESUS IS THE FOUNTAIN OF LIFE CHURCH (Houston Tx), na AUTHENTIC WORD MINSTRIES/ ZION TEMPLE CELEBRATIONS CENTER (PHOENTX).
Ku byerekeranye na Gahunda za Muzika ateganya mu muziki nyuma y’ubukwe, yagize ati: "Nyuma y’Ubukwe ndateganya gushyira hanze Indirimbo vuba bidatinze kandi twizeye ko zizahembura imitima ya benshi kandi zizatuma twongera gushima Imana."
Umuramyi Bonke Bihozagara umaze iminsi mike akoze ubukwe na Mukire Bella, yatangiye gusoroma ku migisha y’abubatse
Umuramyi Bonke Bihozagara azaririmba mu gitaramo cya James na Daniella