Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Shadia Mbabazi, wamamaye nka Shaddyboo, yatangaje ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe
Mu itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga miriyoni n’ibihumbi ijana kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026, yashimangiye ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuva mu bihe by’umwijima no guhura n’ubuntu bw’Imana.
Shaddyboo yavuze ko umugore abantu babonaga mu mashusho ye yo hambere atakiri we. Yavuze ko yanyuze mu buzima bwo kubura amahoro, urujijo ndetse no gushakira amahoro ahantu atashoboraga kuyabona.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko azongera gusangiza abantu zimwe muri videwo ze za kera, atari ukubera ko akumbuye ubuzima yabagamo, ahubwo ari ukugira ngo abantu babone ko impinduka zishoboka.
Yagize ati: "Ndizera rwose ko Imana yahinduye ubuzima bwanjye. Ubuntu bwayo bwampaye imbaraga zo kuba umugore nari nararemewe kuba we. Niba yarabashije kumpindura nanjye, nizera ko urugendo rwanjye ruzabera abandi urugero rw’uko impinduka zishoboka."
Uyu mugore yavuze ko azi neza uburemere bwo kubaho umuntu yaratakaye, akibasirwa n’ingeso mbi ndetse no kwiheba mu mutima. Yagaragaje ko inzoga zitigeze zimukiza ibibazo, ahubwo ko zarushijeho kumutandukanya n’ubuzima Imana yamugeneye.
Yanihanganishije abantu bahanganye n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, ababwira ko bakwiriye guhitamo gukira aho gukomeza kubaho mu bubabare.
Ati: "Niba ukoresha inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo uhunge ububabare, ndashaka kukubwira ko ukwiriye ibirenze kubaho gusa. Ukwiriye gukira."
Shaddyboo yanasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, ababwira ko urukundo, uburere n’ubuyobozi babaha ari byo bizagena ejo hazaza habo.
Yongeyeho ko nubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu bikorwa remezo, hakenewe no kubaka imitima y’abaturage kuko igihugu gikomera kurushaho iyo abantu bacyo bakize ibikomere kandi bakita kuri bagenzi babo.
Mu bundi butumwa yakomeje gusangiza abakunzi be, yavuze ko aho gucira imanza abantu babona ku mbuga nkoranyambaga basa n’abayobye, bakwiriye kubanza kuzirikana ko batazi intambara baba barimo inyuma ya camera.
Yagize ati: "Nzi uko umuntu yiyumva iyo yageze mu byago akibura, kuko nanjye byambayeho. Itandukaniro ni uko nabonye imbaraga zo gukomeza urugendo, ariko si buri wese uzibona icyarimwe. Hari igihe umuntu aba akeneye impuhwe aho gukatirwa."
Shadia Mbabazi yavuze ko yahisemo gusangiza abantu ubuhamya bwe atari ukwishyira hejuru, ahubwo ari ukugira ngo ubuzima bwe bubere abandi icyizere cy’uko umuntu ashobora guhinduka no gutangira ubuzima bushya.
Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko icyubahiro cyose agihaye Imana yamugejeje aho ageze, asaba abantu gukiza imitima yabo, kurinda ibitekerezo byabo no kwiringira Imana, kuko ejo hazaza heza hagitegereje buri wese uyiyeguriye.
Ubutumwa bwe bwo kuri Instagram bushishikariza buri wese guha Imana icyubahiro