× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rinic Jemimah w’imyaka 12 uri gutigisa East Africa yasohoye indi ndirimbo nziza yitwa "Zinawemaleyo"

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rinic Jemimah w'imyaka 12 uri gutigisa East Africa yasohoye indi ndirimbo nziza yitwa "Zinawemaleyo"

Rinic Jemimah kuri ubu ufite imyaka 12, imwe mu mpano mpuzamahanga, yongeye gutigisa itangazamakuru ryo muri Uganda ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Zinawemaleyo".

Mu kiganiro na Paradise.rw, abahagarariye Rinic Jemimah ukunzwe mu ndirimbo "Keep On Moving", batubwiye ko "Zinawemaleyo" ari indirimbo ye nshya y’ubutumwa bushishikariza abantu gukorera Imana bakiri bato kuko ari isoko yo kubaho neza.

Iyi ndirimbo ikoze mu rurimi rw’Ikigande ikaba yarakozwe na WIZ V EMPIRE. Ushyize ubwo butumwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, iragira iti "Iyi generation ni iyacu, tubyinire mu Mwami, twishime, gukorera Imana ukiri muto ubaho neza mu rungano rwawe. Ibiti bito nibyo bituma ishyamba rikomera. Wishimire mu Mwami.

Rinic Jemimah ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza kandi baririmbana imbaraga. Ni umubyinnyi mwiza uzwiho kuryoshya stage, iyo ari ku ruhimbi aruvaho abakunzi be batabishaka. Ni umuhanzikazi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda.

Iyi ndirimbo ye nshya Zinawemaleyo, ni imwe mu zibyinitse akaba yaragaragayemo abyinisha ibice byose by’umubiri. Mu minsi yashize, yaje mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo ibiganiro yatanze kuri radiyo zitandukanye ndetse na Televiziyo.

Icyo gihe, yabashije gutaramira mu itorero rya Foursquare riyoborwa na Bishop Dr Fidele Masengo. Ubwo yari ku ruhimbi, yishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo yaririmbyemo.

Andi makuru Paradise.rw ifite avuga ko uyu muririmbyikazi ndetse n’abarebera inyungu ze baba bari mu gahunda zo gutegura igitaramo kiremereye i Kigali ndetse hakaba hari n’umushinga wo gukorana indirimbo n’abahanzi bafite amazina aremereye mu Rwanda. Paradise.rw izakomeza kubagezaho amakuru ya Rinic Jemimah.

Rinic Jemimah arateganya gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA RINIC JEMIMAH YITWA ZINAWEMALEYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.