× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gira icyerekezo mu buzima bwawe - Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  4 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Gira icyerekezo mu buzima bwawe - Pastor Christian Gisanura

Ku wa 3 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese wizera gutekereza ku cyerekezo cy’ubuzima bwe, kuko kubaho udafite intego cyangwa aho ugana bituma upfusha ubusa amahirwe n’igihe cyawe

Yavuze ko ubuzima bumeze nk’imodoka itwawe idafite aho yerekeza. Nubwo yaba iri kugenda, ishobora kugera ahatari ho. Ni yo mpamvu buri muntu akwiriye kwibaza impamvu ariho, icyo ashaka kugeraho n’uburyo azabigeraho.

Yifashishije amagambo y’Umwami Salomo, yavuze ko umuntu adafite iyerekwa cyangwa icyerekezo aba ashobora gukora ibyo abonye byose cyangwa ibyo abandi bamubwiye, aho gukora ibyo yaremewe.

Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa. (Imigani 29:18)

Yagaragaje ko n’igihugu cy’u Rwanda gifite icyerekezo cy’iterambere, kikagena aho gishaka kugera mu myaka iri imbere. Asanga niba igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 14 gishobora kugira icyerekezo, umuntu umwe na we akwiriye kubasha kwishyiriraho intego y’ubuzima bwe.

Pastor Gisanura yavuze ko ikibazo cy’abantu benshi atari ukubura amashuri cyangwa akazi gusa, ahubwo ko ari ukubura icyerekezo. Yasobanuye ko hari abantu bize amashuri menshi ariko ugasanga bakorera abatarize menshi, kuko bo baba baragize iyerekwa n’ibitekerezo byagutse kurushaho.

Yagize ati: "Abantu bize cyane, bafite amashuri, bakorera abatarize. Abakire benshi dufite ku isi ntibize amashuri ahambaye, nta na kaminuza bagira. Nyamara bagize icyerekezo kiruta amashuri." Yaboneyeho gusaba urubyiruko kudategereza impamyabumenyi gusa, ahubwo rugategura n’icyerekezo cy’ubuzima.

Yagarutse kuri Yesu Kristo nk’urugero rwiza rw’umuntu wabayeho afite intego isobanutse. Yavuze ko Yesu yaje azi neza icyamuzanye, akagikora kugeza agisoje, asaba abakristo kumwigiraho bakamenya impamvu bariho n’uruhare bafite mu buzima.

Yongeyeho ko gusenga biba bidahagije iyo bidaherekejwe n’ibikorwa. Yashimangiye ko Imana idakora ibintu mu mwanya w’umuntu, ahubwo ko ikoresha abantu kugira ngo basohoze imigambi yabahaye.

Yagize ati: "Ukwizera kutagira imirimo kuba gupfuye. Nusenga, shyira mu bikorwa ibyo wabwiye Imana. Bisengere ariko ubikorere. Imana ntizagukorera, ahubwo izagukoresha."

Mu gusoza inyigisho ye, Pastor Christian Gisanura yibukije abantu ko ubuzima bukomeza kugenda yaba umuntu afite icyerekezo cyangwa atagifite. Yabasabye gusenga basaba Imana kubereka intego y’ubuzima bwabo, kugira ngo batazava muri iyi si badasohoje icyo baremewe.

Yagize ati: "Saba Imana iguhe vision y’ubuzima bwawe. Ntuzave muri iyi si udasohoje icyakuzanye. Yesu agushoboze."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.