Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke, ni imwe mu makorali abarizwamo ibyamamare muri Gospel. Kuri ubu igiye gukora igitaramo gikomeye yise "Ndi Uwa Kristo Live Concert".
Mu gihe imyiteguro y’igitaramo "Ndi Uwa Kristo Live Concert" irimbanyije, Siloam Choir ya ADEPR Kumukenke ikomeje kugarukwaho nk’imwe mu makorali yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Gospel mu Rwanda no kugira abaririmbyi bageze kure mu ivugabutumwa.
Mu myaka 30 ishize, iyi korali ntiyabaye ishuri ry’indirimbo zo kuramya Imana gusa, ahubwo yabaye n’ishuri ryabyaye bamwe mu bahanzi bakomeye Igihugu gifite uyu munsi. Mu bayinyuzemo cyangwa bakiyibarizwamo harimo amazina azwi nka Bosco Nshuti na Jado Sinza, bombi bafite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel nyarwanda.
Bosco Nshuti watangiye urugendo rwe rwa muzika muri Siloam Choir, yaje kubaka izina rikomeye nk’umuhanzi ku giti cye, akora ibitaramo byitabirwa n’imbaga ndetse akorera ivugabutumwa no hanze y’u Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, yakomeje gushimira Siloam Choir nk’ahantu haremye impano ye ndetse azifatanya kwizihiza intambwe ikomeye yagezeho.
Ku rundi ruhande, Jado Sinza na we yakomeje guhuza umurimo wo kuririmba ku giti cye no gukorera muri Siloam Choir.
Azwi mu ndirimbo zirimo Ndategereje, Golgotha, Inkuru y’Agakiza n’izindi nyinshi, ndetse yanageze no ku rwego rwo gutumira abaririmbyi mpuzamahanga nka Zoravo wo muri Tanzania mu bitaramo bye.
Ibyo byamamare si byo byonyine bituma Siloam Choir ikomeza kuvugwa. Perezida wayo, Sibomana Paul, yavuze ko icyo bishimira kurusha ibindi ari ukubona abantu benshi bakiriye Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zabo, bakomeza kubaka Itorero no kugeza ubutumwa bwiza ku b’ingeri zose.
Yatangiye mu 1996 ari abaririmbyi 14 gusa mu cyahoze ari umudugudu wa Gacuriro, ariko ubu ifite abarenga 145. Mu rugendo rwayo, imaze gukora indirimbo zirenga 250, album esheshatu z’amajwi n’iz’amashusho eshanu.
Mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane harimo Warandondoye, Mfite Icyifuzo, Ijambo, Mu Mahanga Yose, Ari mu Ruhande na Sinzirwanirira, zakomeje gukora ku mitima ya benshi.
Uyu mwaka, mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ivugabutumwa, Siloam Choir yateguye igitaramo gikomeye "Ndi Uwa Kristo Live Concert" kizabera muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026.
Kwinjira bizaba ari ubuntu, kandi bazafatanya na Nyarugenge Worship Team, mu gikorwa biteze ko kizaba kimwe mu bizasiga amateka mu rugendo rw’iyi korali.
Ni igitaramo gikomeye cyatewe inkunga n’ibigo birimo uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu mazi yarwo yitwa Vitalo’O. Abandi baterankunga b’iki gitaramo harimo Sinza Coffee Shop, Gorilla Events n’abandi.
Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko Siloam Choir ikomeje kuba imwe mu makorali yubatse umusingi ukomeye w’umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda, atari ukubera ubwinshi bw’ibihangano byayo gusa, ahubwo ari no kuba yarabaye ishuri ryabyaye bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda kugeza n’ubu.
Imyaka 30 irashize Siloam Choir ikora ivugabutumwa
Mu gitaramo gikomeye "Ndi Uwa Kristo Live Concert", Nyarugenge Worship Team izafatanya na bo kuramya, Rev. Isaies Ndayizeye abwirize
Siloam Choir igiye gukora igitaramo gikomeye "Ndi Uwa Kristo"