× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gentil Misigaro yifuza ko abazumva indirimbo ye nshya bazarushaho kwegera Imana no gusa na Yesu

Category: Artists  »  21 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Gentil Misigaro yifuza ko abazumva indirimbo ye nshya bazarushaho kwegera Imana no gusa na Yesu

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yatangaje ko indirimbo ye nshya yise “Ndifuza Gusa Nawe” yayanditse ari mu bihe byo kwifuza kwegera Imana no kuyimenya kurushaho.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 21 Gicurasi 2026, binyuze ku muyoboro wa YouTube wa Gentil Misigaro, aho amashusho yayo yafatiwe muri Kigali Convention Centre mu gikorwa cya Cross Over Night.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Gentil Misigaro yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije gufasha abantu kwegera Imana no kurushaho gusa na Kristo.

Ati: “Iyi ndirimbo nyandika nari ndi mu bihe byo kwifuza kwegera Imana no kurushaho kuyimenya, mbese kubaho mu kubaho kwayo ni na byo nifuriza abantu bose bazumva iyi ndirimbo, kugira ngo barusheho kwinjira mu kubaho kw’Imana, barusheho kwifuza kwegera Imana, barusheho gusa na Kristo.”

Yakomeje avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo nshya ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2026.

Ati: “Mfite indirimbo nyinshi ngiye kubaha muri iyi minsi, uyu mwaka rwose uraba ari umwaka wuzuye ibihangano bishya byinshi mbafitiye nshaka guha abakunzi bacu cyangwa abakurikiye ibyo dukora.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Gentil Misigaro yasabye abantu bose gukomeza gushaka kwegera Kristo no kubaho mu bushake bw’Imana.

Indirimbo “Ndifuza Gusa Nawe” iri mu njyana yo kuramya Imana, ikubiyemo amagambo agaragaza inyota yo kwegera Yesu no guhindurwa n’urukundo rwe.

Mu bisobanuro by’iyi ndirimbo mu Cyongereza, Gentil Misigaro yavuze ko ari indirimbo ivuga ku cyifuzo cyo kurushaho kwegera Yesu, ari na byo bituma umuntu abasha gusa na we kuko aba amwegereye.

Yagize ati: “The more I know you the more I want to be closer to you, the more I get closer to you, the more I wanna be more like Jesus.”

Yanavuze ko yizeye ko iyi ndirimbo izafasha abantu gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kwinjira mu kubaho kwayo.

Iyi ndirimbo yanditswe ndetse inatunganywa na Gentil Misigaro ubwe, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Musinga. Yanashimiye Apostle Mignone, itsinda rya Women Foundation ndetse n’abaririmbyi n’abacuranzi bose bagize uruhare muri uyu mushinga.

Gentil Misigaro afite album nshya “Yahweh” iriho indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho, iyi Ndifuza Gusa Nawe ikaba ari imwe muri zo

Reba indirimbo - Ndifuza Gusa Nawe - Gentil Misigaro kuri YouTube - Urusheho kwegera Yesu/ Biratungana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.