Umuziki wa playback ni uburyo bwo kuririmba cyangwa gutarama umuhanzi adakoresheje ibikoresho bya muzika bibaho (live instruments), ahubwo akaririmbira ku majwi (instrumental cyangwa indirimbo yose) yacuranzwe mbere, akayishyirwa mu mashini (nk’iya DJ, CD, flash disk, cyangwa laptop), hanyuma akaririmbira hejuru yayo (cyangwa akabyina gusa).
Mbanje kwisegura ku bakunzi b’ubu buryo bw’imiririmbire, aho mu bushoshozi bwanjye mbubonamo mu nyanja yitwa “Amarembera.”
Hariho amoko abiri azwi muri Playback:
1. Playback isanzwe (Full Playback):
Umuhanzi arabyina gusa cyangwa agenda aririmba gahoro, ariko amajwi yose yumvikana ari ay’umuziki washyizwe mu mashini, harimo n’ijwi rye ryacuranzwe mbere. Akenshi ikoreshwa mu ndirimbo zimaze gusohoka kugira ngo abantu bazumve nk’uko ziri kuri CD cyangwa kuri YouTube.
2. Semi-Playback (Instrumental Playback):
Amajwi y’ibikoresho bya muzika aba ari mu mashini, ariko umuhanzi akaririmba ijwi rye live.
Ni bwo buryo bukoreshwa n’abahanzi bashaka kugaragaza ko koko bafite impano y’ijwi.
Kuki umwanditsi akoresheje iyi mvugo “Amarembera”?
Ibi mbivuganye agahinda, amarira azenga mu maso kuko ku myaka yanjye sinkwiye guhangara umuziki wurije benshi indege, bamwe ubicaza ku ntebe bise “Mbarushimana,” mu gihe hari abo uyu muziki watereje impinga batererwa amasaruti nyamara batarigeze bakora ikosi.
Uko ibihe biha ibindi, ni ko n’iterambere riganza, ibyari bigezweho mu gihe cyabyo bigasimburwa n’ibishya. Uko niko mu minsi yashize umuziki wa playback wigeze kugira igihe cyawo.
Umuhanzi yatumirwaga mu rusengero akitwaza umugozi cyangwa ibindi bikoresho byavuzwe haruguru, yahamagarwa ku ruhimbi akegera umucuranzi agacomeka ibikoresho ubundi si ukuzamura umuziki umena amabati. Umudiho wabaga ari wose, umurarikwa agakomerwa amashyi, ibi byatumaga benshi bamamara muri ubwo buryo.
Nyamara kuri ubu ingoma zisa n’izahinduye imirishyo. Kuri ubu abantu basigaye banyotewe umuziki w’umwimerere kandi uyunguruye, ukoze mu buryo bwa live aho umuhanzi akoresha ijwi rye. Umuziki wa live kandi ukomeje gutizwa umurindi n’ubwiyongere bw’amashuri yigisha umuziki, aho kuri ubu usanga umuziki urimo gukorwa n’intoranywa.
Kuri ubu benshi mu bakora umuziki ni abazamukiye mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, batojwe kuyobora umwanya wo kuramya (Worship leaders). Aha ni ho usanga umuziki ukorwa n’abaririmbyi bafite amajwi meza, bamenyereye kuririmbira mu manota kandi batojwe no gucuranga. Ibi bitandukanye n’umuziki wa playback akenshi udakorwa n’ushoboye kuririmba, ahubwo ukorwa n’ufite gusa ubushake bwo kuririmba.
Ubu buryo bwa live kuri ubu butunze benshi bakora umuziki nk’umwuga, bagasarura mu bitaramo batumirwamo, no ku mbuga nkoranyambaga; mu gihe ubu buryo bwa playback kuri ubu usanga butakigezweho, ndetse n’umuhanzi uririmba muri ubu buryo atagihabwa agaciro.
Mu matorero akomeye batumira abaramyi bakora umuziki mu buryo bwa live
Biragoye ko kuri ubu mu nsengero zikomeye hatumirwa umuhanzi uririmba mu buryo bwa playback (uretse Theo Bosebabireba ufite umwihariko). Byakugora kumva kuri ubu amatorero nka Restoration Church, CityRight Foursquare Church, Zion Temple, Noble Family Church, n’ayandi menshi tutavuze, batumiye umuhanzi akaririmba mu buryo bwa playback. Aya matorero asanzwe azwiho gutumira abahanzi bafite ubuhanga mu miririmbire no mu kuyobora indirimbo.
Byagorana kubona umuhanzi atumirwa mu gitaramo akaririmba mu buryo bwa playback.
Mu bitaramo bikomeye bikorwa n’abahanzi b’ibyamamare nka Israel Mbonyi, Bosco Nshuti, Chryso Ndasingwa, Prosper Nkomezi, Aline Gahongayire, Tonzi, n’abandi.
Sinzi niba hari uwaba azi umuhanzi watumiwe yaba uwo mu Rwanda cyangwa waturutse hanze yarwo akaririmba mu buryo bwa playback (uwaba amuzi yanyibutsa, dore ndanisaziye). Ibi rero biragaragaza amarembera y’umuziki wa playback.
ADEPR: Igicumbi cya Playback – Abahanzi baririmba mu buryo bwa playback bicariye ishyiga rishyushye
Mu itorero rya ADEPR, rizwiho kugira umubare munini w’abahanzi baririmba mu buryo bwa playback, ibintu byamaze gufata undi murongo. Ubwo hategurwaga igiterane cy’ububyutse cyabaye kuva tariki 02–04/09/2022 kikabera Camp Free Zone, (ni igitaramo cyatumiwemo gusa abahanzi bakomeye ariko baririmba mu buryo bwa live), aribo: Bosco Nshuti, Dominic Ashimwe, Papi Clever & Dorcas, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Vestine & Dorcas, na Vedaste N. Christian.
Ubwo hategurwaga igitaramo cyavuzwe haruguru cyiswe “Bye Bye Vacance Gospel Fest” cyamaze iminsi itatu, Rev Rurangwa Valentin yatumije inama yahuriyemo n’abahanzi bo mu itorero rya ADEPR.
Muri iyo nama, yanitabiriwe n’umunyamakuru wa Paradise, Rev Rurangwa Valentin yagiriye inama abahanzi bo muri ADEPR abasaba kuva mu buryo bw’imiririmbire bwa playback bagakora umuziki mu buryo bwa live, aho yagaragaje ko badakwiye gukora umuziki mu buryo butabarenza i Kanombe.
Abahanzi batandukanye barimo Thacien Titus bagaragaje imbogamizi zitandukanye zirimo ko umuziki wa live uhenze kandi usaba amahugurwa mu miririmbire ndetse n’imicurangire.
Uyu muyobozi wari uherekejwe na Pasiteri Rushema na Pasiteri Mugabo uzwi ku izina rya “Ibyo twigiye ku birenge”, yemereye abahanzi ko iri torero riteganya kubaka amashuri n’ibigo byigisha umuziki kugira ngo bifashe abahanzi kurushaho gutezwa imbere. Kugeza ubu, ntabwo tuzi aho uwo mushinga ugeze. Ubutaha tuzavugana n’uyu muyobozi.
Ibyavuzwe byashyizwe mu ngiro – Abahanzi baririmba mu buryo bwa playback batangiye gukumirwa
Kuri ubu biragoye ko umuhanzi uririmba mu buryo bwa playback atumirwa muri zimwe mu nsengero za ADEPR. Amakuru Paradise ifite avuga ko amatorero arimo ADEPR Nyarugenge, ADEPR Muhima, ADEPR Gatenga ndetse na ADEPR Remera yatanze amabwiriza ko nta muhanzi uzongera gutumirwa mu baririmba mu buryo bwa playback.
Umuziki wa live urahenze – Benshi bakomeje gusaba ubufasha
Iyo uganiriye n’abahanzi batandukanye bahuriza ku kuba umuziki wa live uhenze. Aha ni ho bahera basaba amatorero gufata iya mbere mu kubashyigikira. Gusa na bo basabwa gukora iyo bwabaga, bakazamura urwego rw’imiririmbire.
Ariko ni ho bishya bishyira: umuhanzi ushaka gukora umuziki kinyamwuga arasabwa gukora live yo ku rwego rwo hejuru, naho uwo bizananira azamanika inanga; dore ko no ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi baririmba mu buryo bwa playback batagira ababakurikirana benshi, kuko usanga batitabira ibitaramo.
Icyo abahanga mpuzamahanga bavuga kuri Playback na Live Music
Ku rwego rw’Isi, abahanga mu muziki bagiye bagaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’umuziki wa playback na live music, banagaragaza n’akamaro buri buryo bufite, ariko bahuriza ku gaciro gakomeye k’umuziki wa live.
Quincy Jones, umwe mu batunganya umuziki b’ibyamamare ku Isi, yagize ati: "Live performance is where music breathes — it’s where you feel the soul of the artist. Playback is safe, but live is truth."
Ugenekereje mu Kinyarwanda yaragize ati: "Umuziki wa live ni ho umuziki uhumeka — ni ho wumva umutima w’umuhanzi. Playback ni uburyo bwo kwirinda, ariko live ni ukuri.)
Beyoncé, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi uzwiho kwitwara neza mu bitaramo bya live, yagiranye na Apple Music, yaragize ati: "There is power in singing live. It connects you with the audience — it’s no longer about perfection, but connection."
Mu kinyarwanda yaragize ati: "Kuririmba live bifite imbaraga zidasanzwe kuko biguhuza n’abakumva. Ntabwo biba bikiri ugushaka kuririmba neza nta kwibeshya, ahubwo biba ari uguha abantu igice cy’umutima wawe."
Abasesenguzi bo mu kigo Berklee College of Music, kimwe mu bikomeye ku Isi mu myigishirize y’umuziki, bagaragaje mu bushakashatsi bwabo ko: "Abahanzi baririmba kenshi live bakura mu ijwi, bigira imyitwarire myiza ku ruhimbi, kandi bakagira abakunzi b’ukuri barambye ugereranyije n’abishingikiriza kuri playback."
Urakoze cyane ku nkuru nziza udusangije.Ikibazo cya playback muri ADEPR gikomeje kuba urusobe.Gusa ndagira inama abahanzi kuyitera umugongo