× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nubwo uwo utazaruta utamwima umubyizi gushyigikira aya mafuti 3 y’ibyamamare ku bashumba ni kirazira yahawe intebe

Category: Opinion  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Nubwo uwo utazaruta utamwima umubyizi gushyigikira aya mafuti 3 y'ibyamamare ku bashumba ni kirazira yahawe intebe

Bizagereza he gusiga amavuta no gushyigikira ibyamamare mu mafuti?.

Baca umugani ngo ukuri guca mu iziko ntigushye nubwo ngo hari uko gushirira mu biganiro

Ijambo ry’Imana ridusaba kandi ritegeka ko umuntu wese (Icyamamare, abaririmbyi bakomeye, abakinyi), 2 timoteyo 2:19 “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.” ...

1.KURENGERA MU GUTWIKA KWA HATO NA HATO KU BYAMAMARE BYA GOSPEL

Birashoboka ko imyumvire yanjye kuri iyi ngingo idahuye n’Iy’abandi ariko uruhererekane rw’ibintu bibera ku mbuga nkoranyambaga z’ibyimamare bimwe biragayitse, ibindi usanga bisa n’uburwayi, kandi ikibabaje ni uko abakabuvuye bamwe mu bakomeye (Abashumba) babijyiranamo amarangamutima n’isigwa ry’amavuta adafite aho ashingiye.

Mu Rwanda kimwe no hanze yarwo ibyamamare muri rusange bigira ubuzima bibayemo. Ibyamamare byamamariye mu ivugabutumwa mu kuririmba nabyo bikagira uburyo bibayeho ariko kujyanye n’inzira ndetse n’inshingano z’imiterere y’icyo byahamagariwe.

Byaba ku rwego rwo kubaho umunsi ku wundi cyangwa uburyo bitanga amakuru yerekeranye nubwo buzima bwite cyangwa ubuzima bufite aho buhurira n’imirimo ndetse n’aho iyo mirimo ihurira n’abo ifitiye akamaro, imiryango yabo;

Cyangwa uburyo bakoresha itumanaho muri rubanda nubwo ubwo buryo akenshi buba mu ibanga (privé) ariko uko gutumanaho kwerekeza ku cyiciro cy’abantu runaka bafite imyaka rukana ndetse babarizwa ahantu runaka bakurikirana (Publique-Societé).

Muri Gospel mu Rwanda hamaze kwaduka icyuka mu byamamare usa n’aho uhurira n’ubwiyemezi no kwemeza abantu. Utwo dutendo tugenda tugaragara ku byamamare bizi ko ari ibifi bikomeye ndetse byiyita amazina akomeye ngo bikunde byigwizeho abantu bakurikirana ibikorwa ku mbuga nkoranya mbaga zabyo.

2.INYITO Z’INKURU N’IMBWIRWA RUHAME ZA BAMWE MU BYAMAMARE ZIRAGAYISHA IZINA RY’IMANA

Kuvuguruzanya byaba ku mbuga nkoranyambaga (Youtube, Facebook, Instagram) no kuri Televiziyo, kwitana ba mwana kwa bamwe na bamwe kwikubita ku gatuza no gutanga impuruza utibagiwe ukwiratana idini, amafaranga cyangwa abakomeye, ni bimwe mu bigize inyito y’inkuru zaranze icyumweru mu binyamakuru bitandukanye ndetse ugasanga ari na byo bigaragara ku nkuta z’ibiganiro (Thumbnail) bya Youtube z’ibyamamare

Biragayitse ndetse bikagayisha izina ry’Imana Data.

3.IMVUGO Z’UBWISHYONGORE NYUMA YO GUHAMWA N’AMAKOSA

Izi mvugo z’ubwishongore ahanini usanga ziganisha ku kutemerana kwa bamwe mu byamamare no gushaka kwiharira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe bemera no gutegura agakino karimo no gushyira ahagaragara amafoto cyangwa amashusho y’indirimbo cyangwa filime zitarasohoka, bigashyirwa hanze kugira ngo bibe imbarutso yo kuvugwa no kubona impamvu z’ubwishyongore bwabo.

Ni ibintu ndetse usanga bisa n’aho bamwe mu bashumba bidafite icyo bibabwiye kuko usanga bashyigikira bamwe mu bo byagaragayeho nta kubacyaha cyangwa babaheze muri za gahunda z’itorero kugeza igihe babonera ko atari byiza kandi bitanga ishusho mbi ku itorero.

Mu Rwanda hari ibyamamare bitandukanye ndetse kugira ngo ubimenye hari aho usanga ibibarirwa muri Gospel ari byo birebwa cyane kuri Youtube, Instagram na Facebook.

Abashumba bamwe babikora bagambiriye kutangiza umubano wabo n’ibyo byamamare abandi bakabikora kugira ngo batabura icyacumi ndetse bimwe bikazanira icyasha bamwe mu ba pasitoro bashumbye ibyo byamamare.

Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.