Mu buzima busanzwe, imyemerere y’idini ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigena imibanire y’abantu, by’umwihariko mu bashakanye. Ese ni izihe ngaruka umuntu yahura na zo mu gihe ashakanye n’uwo badahuje imyemerere y’idini?
Mu kiganiro Paradise yagiranye na Irahari Orestine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu bijyanye n’indimi zigezweho hamwe n’ubugeni ndetse no gusohora inyandiko (Modern Languages: Arts and Publishing) yadusangije ibitekerezo bye kuri iyi ngingo.
“Nindangiza amashuri, nta kindi kizakurikiraho kitari ugushaka, ariko…”
Orestine avuga ko afite intego yo kuzarangiza amashuri ye nyuma agasezerana, kuko ari ibintu bizabaho koko, ariko kugeza ubu ntiyakubwira itariki ya nyayo ubukwe buzaberaho. Avuga ko nk’umuntu wiga muri kaminuza, biga no ku mibanire y’abantu n’imitekerereze yabo, bityo agasanga guhitamo uwo bahuje idini ari ingenzi kugira ngo urugo rube rwiza.
“Imyemerere y’idini igira uruhare runini mu gutuma urugo rugira amahoro. Nk’umuntu wiga muri kaminuza, tunyuzamo no kwiga ibijyanye n’imibanire y’abantu, nzi neza ko idini riteza cyangwa rikagabanya ibibazo hagati y’abashakanye.
Rero, njyewe sinakwemera gushakana n’umuntu tudahuje idini kuko byashyira urugo rwanjye mu bibazo bikomeye. Biramutse bibaye, ubwo haba hari indi mpamvu.”- Irahari
Orestine yongeyeho ko imyemerere itandukanye ishobora kuba intandaro y’amakimbirane akomeye mu muryango.
Yagize ati: “Iyo abantu babiri bakundanye ariko badahuje imyemerere, iyo bagiye kubana usanga hari ibyo batabona kimwe.
Iyo bombi bakomeye ku idini ryabo, cyane nk’iyo umwe ashaka gukomeza imyizerere ye, undi na we akayitsimbararaho. Ibi bishobora guteza ibibazo bikomeye mu rugo.”
Ingaruka zo gushakana n’uwo mudahuje idini
Abahanga mu mibanire n’imitekerereze y’abantu bagaragaza ko gushakana n’uwo mudahuje idini bishobora kugira ingaruka zitandukanye, zirimo:
1. Amakimbirane y’igihe kirekire – Iyo abantu bashakanye badahuje idini, bishobora gutera intonganya zidashira, buri wese akumva ko imyemerere ye ari yo ikwiye gukurikizwa mu rugo.
2. Ibibazo byo kurera abana – Iyo ababyeyi badahuje imyemerere, rimwe na rimwe havuka ikibazo cyo kumenya aho abana bazabarizwa. Umwe ashaka kubajyana mu idini rye, undi na we akabyanga, bikaba intandaro yo kutumvikana.
3. Gusaba ko umwe yava mu idini rye – Hari ubwo umwe mu bashakanye asaba mugenzi we guhindura idini kugira ngo babane neza. Iyo uwo asabwe guhindura imyemerere ye atabishaka, urugo rushobora gusenyuka.
4. Kugira imyumvire itandukanye ku buzima bw’imiryango – Idini rigira uruhare runini mu myumvire y’abantu ku bijyanye n’uburere bw’abana, gutanga amaturo, ndetse n’icyerekezo cy’ubuzima. Iyo badahuje idini, usanga bitoroshye kumvikana kuri ibi byose.
5. Ubukene no kugabanya iterambere ry’urugo – Hari aho usanga umwe yemera kujya mu bikorwa by’idini rye bisaba amafaranga menshi, undi atabyumva. Ibi bishobora gutuma urugo rugira ibibazo by’ubukungu kuko batabona ibintu kimwe.
Ese hari ingero z’ingo zibanye neza z’abashakanye badahuje idini?
Nubwo Orestine ashimangira ko adashobora gushakana n’umuntu badahuje idini, hari ingero nke z’abashakanye badahuje imyemerere bakabana neza, na we akaba avuga ko yashakana n’uwo badahuje idini mu gihe yaba ari yo mahitamo ya nyuma, dore ko ngo abantu bapanga n’Imana ipanga, wenda rikaba ari ryo geno ryawe.
Aha, Orestine yagize ati:“Nzi abantu bashakanye badahuje idini, ariko bagerageza kubana neza. Aho bigenda neza, ni uko umwe muri bo aba yemeye kudatsimbarara ku idini rye, ahubwo akemera kujyana n’undi cyangwa bakemeranya kutazaganira kuri iyo ngingo.
Ariko se byakunda kuri bose? Oya. Kubana n’umuntu badahuje idini bisaba kwihangana gukomeye, kandi si buri wese ushobora kubishobora.”
Mu gusoza, Orestine agira inama abakiri bato kwitonda mu guhitamo abo bazabana.
“Niba ushaka urugo rurambye, ugomba gutekereza neza ku wo muzashakana, ukirinda gushukwa n’abavuga ko idini ry’umugore ari umugabo, kuko hari n’abagore bakunda amadini yabo, bakaba banayitangira bibaye ngombwa, ku buryo guhindukirira abagabo babo bidapfa koroha.
Niba idini ari ingenzi kuri wowe, ni byiza gushaka umuntu murihuriyeho kugira ngo mubashe kubaka urugo rufite umusingi ukomeye.”
“Nge ndi Umugatolika. Imyumvire yange sinyihuza na benshi. Ubwo rero, aho guserera n’uwo tuzashakana, wenda dupfa iby’isabato no kutarya amwe mu matungo y’iki n’iki, akaba ajya mu mwuka, ahanura, akoresha ibintu ntazi (imihango runaka), cyangwa we arwanya ibyo mu idini ryacu, … sha, wapi pe!
Nzahitamo uwo duhuje kabisa, ni bwo nzagira urugo rwiza. Kuko hari ubwo akubwira ko nimubana azakurekera uburenganzira bwawe, mwabana akakubera undi wundi.”
Ese wowe wabana n’umuntu mudahuje idini? Tanga igitekerezo cyawe, utubwire n’ingingo twazakoraho ubutaha.
Orestine ahamya ko kubana n’umuntu mudahuje idini bigira ingaruka mbi inshuro nyinshi
Uko Niko kuri kuko usanga mudahuza ugasanga umwe murimwe aravuga turasenga cyane undi nawe avuga atyo ugasanga mwavaho munarwana pee
Mbanje kubashimira byumwihariko uyu orestine kubwibyiyumvo bye Kandi boratunyuze Yeah birumvikana idini rishobora gutuma amakimbirane yiyongera mubashakanyenkuko byavuzwe haruguru ko umwe ashobora gutsimbarara ku myemerere ye akunva ko Ariyo yakurikizwa