× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emma Rwibutso: Zahabu yari itwikirije amazi y’urubogobogo yatwikururiwe muri ’Unconditional Love’

Category: Artists  »  yesterday »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Emma Rwibutso: Zahabu yari itwikirije amazi y'urubogobogo yatwikururiwe muri 'Unconditional Love'

Amahitamo ya buri wese yubahwe, gusa uwagenze abeshywa bikeya, ntitwakwirengagiza ko nta muntu n’umwe ushobora kwita ibara ry’umweru umukara! Uko ni ko byagorana kumva umuntu witabiriye "Unconditional Love Live Concert" utatahanye izina "Emma Rwibutso" mu mutima we!.

Benshi bumvaga Unconditional Love Live Concert ari nk’insigamigani, mu gihe hari ababifataga nka bwa buhanuzi bwa Pawulo, igihe yavugaga ati: “Maze natwe abazaba bakiriho, basigaye, duhere ko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” Ibi tubisanga muri 1 Abatesalonike 4:1.

Iki gitaramo cya Bosco Nshuti kiri mu byiza byamamajwe cyane, gihesha benshi ijabo n’ijambo. Iki gitaramo cyabereye Bosco Nshuti umurongo mugari. Benshi mu bari bategereje iki gitaramo bari biteze guhembuka no kubohoka imitima, kwibutswa urukundo rw’Imana binyuze mu ndirimbo nziza;

Kongera kwiyunga n’Imana kubera kwibuka imbabazi zayo, ubwitabire bw’ibyamamare, imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru. Ibyo byose abitabiriye iki gitaramo babirebesheje amaso yabo, ndetse batahana izina Emma Rwibutso.

Nyuma y’uko itsinda rya Drups Band rinyuze imitima ya benshi, Tracy Agasaro na Rene Patrick bazamuye Emma Rwibutso ku ruhimbi, azamukana n’abunganizi be mu miririmbire. Ubwo yahamagarwaga, benshi batangiye kongorerana babazanya bati: “Harya uyu ni nde?” Hari n’uwagerageje kwemeza mugenzi we ko ari Elie Bahati w’i Rubavu.

Izi mpaka zasaga neza n’iza Sauli, dore ko ubwo Dawidi yajyaga kurwana na Goliati, Sauli yabazaga umuhisi n’umugenzi ati: “Harya uyu muhungu ni mwene nde?”

Izi mpaka zo kwibaza kuri Emma Rwibutso ntizamaze igihe, dore ko zaburijwemo n’ijwi ryiza ry’uyu musore, aho Mwuka Wera yamufashije kwemeza ibihumbi by’abitabiriye iki gitaramo "Unconditional Love Live Concert - Season 2" cyaberaga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Si ukuririmba neza gusa, kiko benshi batangariye ubuhanga bwe mu kuyobora indirimbo ndetse no kuyobora agatuti, dore ko abahanzi benshi bagorwa no kwisanga imbere y’imbaga.

Emma Rwibutso, aganira na Paradise, yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti, kuko mu bahanzi bari kuzamuka kungirira icyizere ni umugisha ukomeye cyane. Ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza. Imana yaduhaye ibihe byiza, twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana.”

Emma Rwibutso ni icyitegererezo cy’umuramyi mwiza wahamagariwe kwamamaza urukundo rw’Imana. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo: Umunyabwenge, Mpa byose, Igihe uzazira na Rukundo yakoranye na Bosco Nshuti.

Inzozi za Rwibutso Emma zigiye kuba impamo!

Karangwa Rwibutso Emmanuel, uzwi mu muziki nka Rwibutso Emma, ni umukristo mu itorero ADEPR Kiyovu. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020, gusa mbere y’aho yaririmbaga muri korali bisanzwe, nyuma ni bwo yaje gutangira kuririmba ku giti cye.

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo 4 ziri hanze, ndetse ari kugerageza gukora izindi nyinshi. Afite indirimbo z’amajwi ari kurangiza, ndetse nyuma akaba yiteguye no kuzikorera amashusho. Uyu muramyi ufite inzozi zo kuzamamaza Kristo no kuvuga urukundo rw’Imana kugeza ku mpera y’isi, yagaragaje ibimenyetso byo kuzagera ku nzozi ze.

Rwibutso Emma: Izahabu yatwikururiwe mu gitaramo Unconditional Love Live Concert

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bahurije ku mpano idasanzwe ibitse muri uyu muramyi, aho umwe mu baganiriye na Paradise yagize ati: “Mu myaka itanu iri imbere, Rwibutso Emma azaba ari umwe mu baramyi beza bazaba bari ku rwego mpuzamahanga.”

Nyawe Ramberto, umunyamakuru wa Kigali Connect, we yagize ati: “Niba dufite umuramyi mwiza nk’uyu ubasha gutanga ibyishimo gutya ku ruhimbi ku nshuro ya mbere, ejo ni heza. Gospel iraryoshye.”

Yaboneyeho gusaba Rwibutso gukora cyane, akigira kuri Bosco Nshuti, anamushimira kuba yaramuhaye umwanya wo kugaragaza impano imurimo.

Zahabu yari itwikirije amazi y’urubogobogo yatwikuruwe.

Emma Rwibutso, amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Abitabiriye iki gitaramo bahembutse mu buryo bukomeye

Bosco Nshuti yizihije imyaka 10 amaze mu muziki mu gitaramo gikomeye

Aime Uwimana yaririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Bosco Nshuti yaririmbanye na Ben na Chance indirimbo bakoranye

Israel Mbonyi n’Umuyobozi wa Dove Hotel, Philbert Mutumishi, bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.