× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Apostle Dr. Paul Gitwaza azataramira i Ntarama mu giterane "In His Dwelling"?

Category: Pastors  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese Apostle Dr. Paul Gitwaza azataramira i Ntarama mu giterane "In His Dwelling"?

Zion Temple Ntarama, rimwe mu matorero Agize Zion Temple Celebration Center ku Isi yose yateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe MU BUTURO BWE (IN HIS DWELLING), gitangira uyu munsi tariki ya 15 kugeza ku ya 18 Kamena 2023.

Ni igiterane cyatumimiwemo n’abakozi b’Imana baturuka mu matorero atandukanye. Hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye ndetse n’Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryiswe "Run for Jesus", mu gihe abakuze nabo bafite icyiciro cyabo cyiswe "Run for Fun".

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba Apostle Dr. Paul Gitwaza azitabira iki giterane. Dr Apostle Paul Gitwaza niwe washinze Itorero Zion Temple akaba ari nawe urihagarariye ku isi yose.

Past Olivier Ndizeye yagize ati: "Umushumba wacu Apostle Dr Paul Gitwaza ari muri Belgique mu giterane ndetse na tour amazemo iminsi, niyo mpamvu atabonetse muri iki gihe, ariko ari hafi kuza muri ’Africa Haguruka’ muzamubona.

Pastor Olivier Ndizeye yavuze kandi ku irushanwa rizakorwa rya Run for Jesus rizazenguruka bimwe mu bice bigize umurenge wa Ntarama rikazaba ritandukanye n’andi masiganwa yo kwiruka kuko rizaba rigamije gukangurira abantu kutuza roho nzima mu mubiri muzima.

Paradise.rw yabajije Pastor Olivier Ndizeye uyobora Zion Tample Ntarama impamvu bahisemo kwifashisha umukino wo gusiganwa ku maguru, nyamara barashoboraga kwifashisha umupira w’amaguru cyangwa se gusiganwa Ku magare.

Yagize ati " Twahisemo kwifashisha gusiganwa ku maguru kuko kwiruka ni sport yisangwamo na buri wese itagize ikindi imusaba usibye umubiri muzima gusa. Ikindi abantu baba begeranye basabanye, igira risk nke ugereranyije n’izindi kandi buri wese uko ashoboye yayibonamo.

Ni umwanya wo kwisuzumisha indwara zitandura no gusigasira ubuzima bwiza. Kwiyandikisha ni ubuntu Buri wese arisanga uhereye ku muto kugera Ku mukuru". Yakomeje asobanura ko iri rushanwa rigamije kubungabunga imibereho myiza y’umubiri no kumererwa neza mu buryo bw’umwuka.

Ku byerekeye intego ya Run for Jesus, yagize ati "Ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bwiza".

Hazasiganwa abari munsi y’imyaka 12,17 ndetse n’icyiciro cy’abishimisha(Run for Jesus) ari nacyo cyiciro kizagaragaramo ibyamamare.

Hateganyijwe ibihembo bishimishije ku bantu bazanikira abandi, aho kwereka abandi igihandure muri buri cyiciro hazatangwa ibihumbi 50 frw mu gihe abanyeshuri bo bazanahabwa ibikoresho by’ishuri.

Ku byerekeranye no gufasha abatishoboye, Pastor Olivier yagize ati" Muri iki giterane turifuza kugira umukene turemera ibyishimo tumubibamo imbuto y’urukundo, hariho umuntu imvura igwa umutima ukamusimbuka kuko avirwa adafite aho yikinga;

Hari urembera mu rugo kuko yananiwe kubona mutuwelle y’umuryango we, hari utazi ko ejo azarya cyangwa agaburira abana be, abo bose dufatanyije hari icyo twakora tukabaremera ibyishimo tubabwira tunabereka urukundo rw’Imana.

Nyamuneka muze dufashe abatishoboye, twambike abadafite aho bakura, tugaburire abashonje, ngo uhaye umukene aba agurije Imana".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.