Umuramyi Aimée Micomyiza yahuriye mu giterane i Burayi na Pastor Senga Emmanuel bibukiranya urugendo rwo gukorera Imana banyuranyemo.
Mu giterane Gospel & Revival Conference 2026 cyateguwe na Gilgal Pinsemenighet Kristiansand, cyanyuze kuri internet ku wa 20 Kamena 2026, habaye ibihe byuzuye amarangamutima n’ubuhamya bwagaragaje urugendo rw’igihe kirekire hagati ya Pastor Senga Emmanuel n’umuririmbyi Aimée Micomyiza.
Mu ijambo rye, Pastor Senga Emmanuel yabanje gushimira Imana, ashimira itorero Gilgal n’ubuyobozi bwaryo bwateguye icyo giterane. Yanashimiye Aimée Micomyiza, avuga ko yamumenye kera cyane ataranagera i Burayi, akiri umukobwa muto.
Yavuze ko n’ubwo na n’ubu akiri muto, yamumenye akiri muto cyane, kandi kuva icyo gihe yamubonaga nk’umuntu ukunda umurimo w’Imana.
Yagize ati, "Ni umuririmbyi mwiza cyane, akorera Imana." Yongeyeho ko bishimishije kongera kumubona akomeje gukorera Imana n’ubwo imyaka yagiye ishira. Yanibukije ko bombi babanye i Kibungo mu Rwanda, ahantu yavuze mu buryo bwo gusetsa ko ari "iwabo w’inka n’abantu."
Ku ruhande rwe, Aimée Micomyiza yavuze ko umutima we wari wuzuye ibyishimo kuba yongeye guhura na Pastor Senga Emmanuel. Yashimangiye ko nta gushidikanya afite mu kumwita umubyeyi we mu buryo bw’umwuka, kuko ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwizera.
Yagize ati, "Ni we wanyigishije gusenga, anyigisha akamaro k’Umwuka Wera, anyigisha icyo Umwuka Wera ari cyo, anyigisha kwizera. Intambwe zose nagezeho, uyu muvandimwe abifitemo uruhare."
Aya magambo agaragaza uburemere bw’uruhare Pastor Senga Emmanuel yagize mu gutegura no gutoza Aimee Micomyiza mu ntangiriro z’urugendo rwe rwo gukorera Imana.
Uretse kumufasha gukura mu buzima bw’umwuka, Pastor Senga yanagize uruhare mu kumutoza no kumufasha kwandika indirimbo, ibintu byabaye inkingi y’umuhamagaro wa Aimee nk’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu nyigisho yatanze muri icyo giterane, Pastor Senga Emmanuel yibanze ku nsanganyamatsiko y’icyubahiro cy’Imana.
Yavuze ko aho Imana iganje, itegetse kandi yubashywe, ari ho haba icyubahiro cyayo, amahoro n’ibyiringiro. Yasobanuye ko aho Imana ihabwa icyubahiro haba umucyo, maze umwijima ugahunga.
Yashimangiye ko kuba mu cyubahiro cy’Imana ari bwo buzima bw’umukristo, avuga ko ibibazo byinshi abantu bahura na byo bibonerwa igisubizo mu gihe umuntu atuye mu cyubahiro cy’Imana.
Ibi bihe byanogejwe no kongera guhura kwa Pastor Senga Emmanuel na Aimée Micomyiza mu Burayi, nyuma y’urugendo rurerure batangiriye hamwe mu Rwanda, bikaba byabaye umwanya wo gushimira Imana no guhamya ko gutoza no kubiba imbuto nziza mu bandi bishobora kubyara umusaruro urambye.
Aimée Micomyiza ni umuhanzikazi ukunzwe mu muziki wa Gospel
Pastor Senga Emmanuel ari mu bakozi b’Imana bamaze igihe kinini mu murimo w’Imana
Reba video yose y’igiterane aba bombi bahuriyemo
REBA INDIRIMBO "AMAZI Y’I GOLGOTHA" YA AIMEE MICOMYIZA