Danny Mutabazi amaze kwandika indirimbo ebyiri za Vestine na Dorcas ari zo "Isaha" na "Umutaka", ukongeraho n’ize zikomej kuryohera benshi. Ni ibintu bimugira umwanditsi ukomeye mu muziki wa Gospel, nushaka umwite nimero ya mbere muri iyi minsi.
Nyuma yo gutangirana umugisha urugendo rwe nk’umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi yatangarije Paradise.rw uko umuhamagaro wo kuririmba washibutsemo umwuga wo kwandikira abahanzi batandukanye barimo Vestine na Dorcas kuri ubu baherutse gushyira hanze indirimbo "Umutaka" imaze kurebwa no gukundwa cyane kuri youtube.
Umuramyi Danny Mutabazi yahiriwe cyane n’urugendo rwo kuririmbira Imana, dore ko mu ndirimbo ze bwite yiyandikiye zicurangwa hirya no hino mu gihugu, yaba mu nsengero ndetse no ku maradiyo atandukanye.
Zimwe muri izi ndirimbo ze zikunzwe twavuga nka: Ikamba, Amarira y’ibyishimo, Ingabo, Umutangabuhamya, Igitondo, Impamba y’Urugendo, Karuvali ndetse n’izindi;
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Mutabazi yagize ati "Itangira ry’urugendo rwanjye rwo kuba umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, birumvikana ko rwatangiranye no kwiyandikira indirimbo zanjye zitandukanye.
Uko nagendaga nsohora indirimbo, abantu bakomezaga kumbwira ngo ni nziza bikantera imbaraga zo gukomeza gukora. Uko niko nagendaga mpura n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na Gospel, yaba abanyamakuru ndetse n’abahanzi batandukanye.
Zimwe mu nshuti zanjye z’abahanzi zagendaga zinyegera nkabafasha mu kunoza igitecyerezo babaga bagize cyo gukora indirimbo nziza, gukosora ndetse no kunoza imyandikire. Naje kwibaza nti Ese ko mbona abantu bakeneye ko mbafasha bakomeje kwiyongera, uyu muhamagaro ntushobora kuba inzira Imana yanteguriye yo gukomerezamo umurimo wayo?
Ni bwo mu mwaka wa 2022 noneho ninjiye ku mugaragaro mu mwuga wo gufasha abahanzi nkabandikira indirimbo ndetse nkanabafasha gukurikirana imishinga y’indirimbo batekereje gukora, dore ko abakora uwo mwuga ari bakeya muri Gospel".
Vestine na Dorcas bafite indirimbo nshya "Umutaka" yanditswe na Danny Mutabazi
Paradise.rw yamubajije uko yisanze akorana indirimbo n’abahanzi babiri bakomeye ndetse bafite igikundiro mu Rwanda no muri Afurika ari bo Vestine na Dorcas baherutse kwegukana igihembo cy’abahanzi beza bakizamuka muri Gospel ku mugabane wa Afurika yose cyatanzwe na Rise and Shine World Inc Award (RSW Award) mu mwaka wa 2022.
Yagize ati "Vestine na Dorcas twamenyanye kuva cyera, ndumva ari mu mwaka wa 2018 duhuriye mu murimo w’Imana. Kwisanga nkorana nabo mu buryo bw’imyandikire y’indirimbo, birumvikana ni umugambi w’Imana".
Yakomeje agira ati "Irene Murindahabi (Morodekayi), ni inshuti yanjye yo mu buzima busanzwe, ubucuti rero n’ubunyamwuga ubwabyo birema imikoranire hagati y’abantu".
Yongeyeho ko ibanga akoresha rituma indirimbo yanditse zigira igikundiro ari uguha umwanya uhagije indirimbo ari gutegura, guca bugufi no gutegera amatwi umuntu wifuje ko bagirana imikoranire ndetse no gusenga cyane kugira ngo impumeko y’Imana imuhoreho.
Ikindi, yatangaje ko kuri ubu hari abahanzi batandukanye bakomeje kumwegera, ndetse ashishikariza abakunzi ba Gospel kuzatungurwa na zimwe mu mpano zitangaje zidasanzwe zimenyerewe muri Gospel yavumbuye mu bamwegereye.
Yavuzemo umwana w’Umukobwa atifuje gutangaza amazina ye. Yangaje ko ari umwe mu baririmbyi beza bashobora kuzatungurana.
Danny Mutabazi niwe wanditse indirimbo "Umutaka" ikunzwe bikomeye
Danny Mutabazi yatwibiye ibanga ko hari umunyempano yavumbuye ugiye gusohora indirimbo mu minsi ya vuba
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA UMUTAKA YA VESTINE NA DORCAS YANDITSWE NA DANNY MUTABAZI