Umubyeyi wo mu itorero rya ADEPR yabonye umuhanzi wamenyekanye ku izina rya Igisupusupu (Nsengiyumva) ari kurya ifaranga ry’umuziki maze yigira inama yo kumukurikira.
Umubyeyi w’imyaka 54 yatangaje ko umuhanzi Nsengiyumva wampamaye nk’Igisupusupu yamutinyuye maze atuma akora indirimbo z’ubuzima busanzwe.
Uyu muhanzikazi witwa Mukaturibo Drothee asanzwe asengera muri ADEPR, yavuze ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakoraga ziyongereyemo izijyanye n’ubuzima busanzwe kubera Igisupusupu watumye azitinyuka.
Drothee yatangiye gukora umuziki akuze kubera ibyo yasezeranyaga Imana ko azayikorere nyuma yo kurukoka urupfu ubwo yari mu myitozo ya gisirikare mu Bigogwe kuko yahoze mu gisirikare.
Mukaturibo Drothee utuye mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko yatangiye gukora indirimbo zivuga ku buzima busanzwe mu gihe amaze imyaka 18 akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mukaturibo Drothee yinjiye mu mutwe Gendarmerie National mu 1989 ndetse amara imyaka 8 ari umucungagereza muri Gereza yahoze yitwa iya Nsinda ubu akaba mu igororero rya Rwamagana.
Uwo muhanzikazi ubu yatangiye gufasha abana biga mu mashuri yisumbuye bashaka kuririmba ku buryo hari Itsinda ry’abakobwa bane yatangiye gutoza kuririmba.
Mu ndirimbo za Mukaturibo Drothee harimo nka ‘Indamutso’ ndetse n’iyitwa ‘Yefuta arangije urugamba’.izi ndirimbo.
Mukaturibo Drothee asanzwe asengera muri ADEPR
Source: Izacu News