Amezi 9 arenzeho iminsi micye kuva Ev. Caleb Uwagaba na Alice Uwingabire bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye mu Rwanda. Ubu amakuru aryoshye Paradise.rw yamenye ni uko uyu muryango uri mu byishimo byinshi byo kwibaruka imfura yabo.
Tariki 19 Kamena 2022 ni bwo Caleb na Alice bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwabereye kuri Muhazi. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batarenga 300 barimo ab’amazina azwi nka Clapton Kibonge, Bosco Nshuti, Ev. Fred Kalisa, Mc Philos, n’abandi.
Bwitabiriwe kandi n’abanyamakuru banyuranye nka Steven Karasira wa Radio Umucyo, T Man wa inyaRwanda na Dj Spin wanavangavanze imiziki muri ibi birori. Mu babwitabiriye harimo kandi Ev Mucyo David nyiri Filime y’uruhererekane "The Secret" iri guca ibintu.
Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023 ni bwo Paradise yamenye amakuru ashyushye avuga ko Caleb na Alice bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 9 n’iminsi 11 barushinze.
Amakuru Paradise yakuye ahantu hizewe ni uko aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa kandi "mwiza bihebuje". Uwayaduhaye yatubwiye ko uyu mwana bamwise Anora Vee Agabe.
Ev. Uwagaba Caleb ni umwalimu muri Kaminuza yo muri Pologne yitwa ’University of Economics and Human Sciences’, akaba yigisha abanyeshuri b’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n’abiga mu cya gatatu (Master’s). Umugore we Alice, asanzwe atuye muri Amerika ari naho yibarukiye.
Alice ubwo yari akuriwe
Alice yamaze kwibaruka
Alice hamwe n’imfura ye na Caleb
Byari umunezero mwinshi mu bukwe bwabo
Bakoze ubukwe bw’agatangaza