Nyirandabasanze Eleda uzwi nka Sanze Eleda mu muziki, umuhanzikazi mushya ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yadutangarije byinshi ku muziki we.
Eleda ukora umuziki ku giti cye ndetse akanaririmba muri Korali yitwa God’s Family, yabwiye Paradise Tv intumbero ze mu muziki, anashimangira uburyo indirimbo "Amashimwe" ya Alpha Rwirangira ihagarariye izindi zose ku Isi mu mboni ze.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru wacu Nelson Mucyo yabajije Eleda ijambo ry’ubwenge yasangiza abantu, ahita amusubiza ati "Igitonyanga ntigitobora urutare ku bw’imbaraga gifite ahubwo gihozaho, ntugacike intege".
Eleda yakoze ubukwe mu mwaka wa 2017. Ni umubyeyi w’abana babiri. Mu muziki, amaze gukora indirimbo eshanu ari zo: Umugoroba, Irumva, Wa munsi, Nahuye na Yesu ndetse na Akagezi imaze ibyumweru bibiri iri hanze.