× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 nyuma y’iminsi 43 asezeranye imbere y’Imana na Miss Elsa

Category: Entertainment  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka 5 nyuma y'iminsi 43 asezeranye imbere y'Imana na Miss Elsa

Ishimwe Kagame Dieudonne [Prince Kid] uherutse gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, yahamijwe ibyaha bibiri, akatirwa gufungwa imyaka 5.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rukuru, rwahamije Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, ibyaha bibiri, agirwa umwere ku cyaha kimwe. Urukiko Rukuru rwanzuye ko Prince Kid afungwa imyaka 5 ndetse agatanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Prince Kid yahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yahamijwe kandi icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera. Icyakora yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 25 Mata 2022 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, bisobanuye ko hashize umwaka umwe, amezi atanu (5) n’iminsi 20 akurikiranwa n’ubutabera.

Tariki ya 01 Nzeri 2023 ni bwo Miss Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’Imana mu birori biyoheye ijisho byabereye i Rusororo mu Intare Conference Arena. Rev Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church ni we wasezeranyije aba bageni bakundanye urukundo rutangaje. Hari hashize iminsi 43 gusa bakoze ubukwe.

Prince Kid aherutse gukora ubukwe bw’agatangaza

Prince Kid (hagati) yahatiwe gufungwa imyaka 5

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.