Abakobwa bakora ubukwe bakiri amasugi kuri ubu ni hafi ya ntabo ndetse muri Uganda ho hashyizweho igihembo habura ucyegukana. Ese iki gihembo kije mu Rwanda cyabona ucyegukana?.
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’uko Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani muri Uganda, Stephen Kaziimba Mugalu, yabuze umukobwa ukiri isugi aha igihembo gikomeye yemeye. Yavuze ko amaze igihe kinini ashakisha umukobwa ukiri isugi, ariko yaramubuze.
Kuwa 01 Mata 2023, Archibshop Stephen Kaziimba Mugalu, yavuze ko ubusanzwe muri Uganda iyo umukobwa ashatse akiri isugi, ahabwa intama, ariko we yongereho igihembo ndetse n’akayabo k’amafaranga ku mukobwa ukiri isugi ariko na n’ubu nta n’umwe arabona.
Nk’uko bitangazwa na New Vison, Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu yagize ati "Uyu ni wo mushinga wonyine natangiye nashyizemo ibihembo by’amafaranga ariko yabuze n’umwe uyafata". Ni irushanwa yatangije nyuma yo gusanga ubusugi n’ubumanzi biri gucika.
Yasobanuye ko impamvu yashyizeho igihembo ku isugi, ariko ukubera ko abagabo bigora kumenya niba bakiri imanzi. Ati “Nibanze ku bakobwa kuko abagabo biragoye gutahura ko yigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka”.
Paradise.rw yaganiriye n’umwe mu bakristo bo mu Rwanda, imubaza niba iki gihembo kiramutse kizanywe mu Rwanda cyabona umukobwa ucyegukana, avuga ko bigoye. Muri macye yumvikanishije ko nta waboneka wo kucyegukana.
Ati "Abakobwa bakiri isugi barahari n’ubwo ari bacye. Ariko ari irushanwa ntawaboneka, kuko akenshi baba bararinze ubusigi bwabo ku bw’intego bihaye, kuba ari abakristo bashoye imizi mu gakiza ndetse n’impamvu yihariye, ibintu bitabemerera kuba bajya kubirata mu marushanwa".
Birashoboka ko yaba ari nayo mpamvu muri Uganda habuze uwegukana iki gihembo.
Stephen Kaziimba Mugalu akomeje gushakisha umukobwa w’isugi azaha igihembo