Muri iki cyumweru turimo, i Masaka muri Kicukiro harabera Summer Kids Festival izahuza abana bari mu bihuruko, bakaba bazataramirwa n’abarimo Tracy Agasaro, umuramyi akaba n’umunyamakuru w’icyamamare ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Summer Kids Festival yateguwe na Spiderman Game Center, izaba tariki 05-06 Kanama 2023. Izabera i Masaka kuri Spidermn Game Center, buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Kwinjira ni 5,000 Frw kuri buri mwana.
Amakuru Paradise.rw icyesha abateguye Summer Kids Festival isanzwe kiba buri mwaka, ni uko izaberamo ibikorwa bitandukanye birimo imikino, umuziki, ibihembo, ubugeni, kwidagadura, kugaragaza impano no gusangira amafunguro.
Abana bazitabira Summer Kids Festival bazagirana ibihe byiza kandi basusurutswe na Tracy Agasaro ukorera KC2 Tv, akaba umuhanga cyane mu gususurutsa abana akaba n’umuramyi uri mu bakunzwe bikomeye aho benshi bamuzi aririmbana n’umugabo we Rene Patrick. Bazataramirwa kandi n’umunyarwenya Fally Merci.
Abana bazitabira ni abari hagati y’imyaka 2 na 12 y’amavuko. Ukeneye ubundi busobanuro kuri iki serukiramuco cyangwa ushaka ko umwana wawe azaryitabira, wahamagara izi nimero za telefone zikurikira: 0787157798 cyangwa 0789754718.
Tracy Agasaro azataramira abana bazitabira Summer Kids Festival yateguwe na Spiderman Game Center
Abana bazitabira Summer Kids Festival bazagirana ibihe byiza na Tracy Agasaro na Fally Merci