× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Jaspel Worship Team itozwa na Yves Rwagasore yatanze igitambo cy’amahoro mu ndirimbo "Calvary"

Category: Rwanda Diaspora  »  21 April »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Jaspel Worship Team itozwa na Yves Rwagasore yatanze igitambo cy'amahoro mu ndirimbo "Calvary"

Jaspel Worship Team yatanze Pasika mu ndirimbo "Calvary" yibutsa abatuye isi urukundo rw’Imana rwakomotsemo inshungu.

Hirya no hino ku isi bakomeje kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika wibutsa isi yose ko yacungurishijwe amaraso y’igiciro binyuze mu rupfu ndetse n’izuka rya Kristo.

"Calvary niho twacunguriwe urukundo rwaramumanuye adukiza urupfu rw’iteka". Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo y’aba bana b’Imana.

"Twafashe igihe turasenga, twegera Imana tuzi neza Imana dusenga si iyo twabwiwe, ni Imana twiboneye binyuze mu mirimo yayo no mu mwana wayo Kristo. Twayisobanuje ibyiza bikwiye isi yose, mu gihe nk’iki cyo kwishimira umurimo ukomeye Kristo yakoze, ukavamo insinzi y’Isi yose;

Imana nayo ntiyadutengushye, mwuka wera yaratumanukiye nk’uko byagenze ku ntumwa, aduha ihumure mu ndirimbo Calvary. Ni indirimbo wumva ukumva ubaye mushya, umutima wawe ugatera neza nk’uteretse ku gitereko cya Kristo". Yves Rwagasore umutoza w’amajwi wa Jaspel Worship Team kuri micro za Paradise.rw.

Paradise yanze kugundira ibyiza yongera kuganira na bwana Kim Alain Kazenga Umuyobozi Mukuru w’iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ku ndirimbo "Calvary", yagize ati: "Indirimbo yitwa Calvary, ubutumwa bukubiyemo ni urukundo Imana yadukunze ubwo Yesu Kristo yadupfiraga i Calvary, aho ni ho twacunguriwe, dukira urupfu rw’Iteka! Kuko ufite Yesu Kristo afite ubugingo! Duhamagarira ubataramwakira ko imbabazi zirahari Yesu abategeye amaboko, ugeze i Calvary araruhuka."

Bwana Kim Alain yakomerejeho asobanura imvano y’umuhamagaro w’iri tsinda ryahamagawe mu gihe kigoye aho abatuye isi basigaye bahangayikishijwe n’iterambere ry’umubiri no mu gihe benshi bavuga ko urukundo rwakonje nk’uko bikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo ati" Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera." 2 Timoteyo 3:2.

Yagize ati: "Impamvu nta yindi iduhagurukije ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo tukamamaza mu isi yose!". Yakomerejeho avuga ku mvano y’ubutumwa bwiza babamaza. Ati: "Mu butumwa bwiza twamamaza tuvuga urukundo rw’Umukiza (kuba yaraducunguye), tukamamaza gukomera kwe, ndetse no guhimbariza ishimwe rye iminsi yose."

Jasper worship Team (ibuye Yasipi ry’igiciro cyinshi rirabagirana), ni Worship Team ya Evangelical Hermon Church-Ottawa, ni itsinda ry’aba Jeunes bahamagariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Bahorana ibyishimo nk’ibyo mu ijuru rito

Bati: "Mureke twiririmbire kuko ni mu ijuru hazabayo kuramya no guhimbaza Imana gusa

Wagirango bafite ishuli batorejwemo gufata microphone neza.

Ku myambarire ho bambariye mu rwambariro rw’abera

Ni itsinda rimaze kuba ubukombe dore ko kuri ubu rimaze imyaka 8 rivuga ineza, imbabazi n’urukundo rwa Kristo mu mahanga. Iri tsinda ryavutse mu mwaka wa 2016 ryatangijwe n’abantu batatu. Gusa Kristo yakomeje kubana nabo abaha amasezerano yo guhumuriza Imitima yabo no kubongerera Imbaraga.

Kuri ubu Uwiteka yabatuje ahagutse dore ko kuri ubu rigizwe n’anyamuryango 45 kandi bose b’umumaro. Iyo ubuyobozi bugize buti "tse", bahurira muri repetition "bakongera bati "tse" ubwo amasengesho akaba aratangiye.

Iyo bagize bati "tugende" ubwo batangira ingendo nk’iza Pawulo, bakamamaza Kristo hirya no hino, iminyago ikaboneka, izina rya Kristo rigashyirwa hejuru ku bwabo. Kubayobora ntabwo bisaba kwikebagura kuko aho Kristo ari, Mwuka Wera araganza.

Umuyobozi w’iri tsinda yitwa Kim Alain Kazenga, mu gihe umuramyi Yves Rwagasore uzwi mu ndirimbo "Njyewe Yesu wankunze" ari we mutoza w’amajwi aho afatanya na Meloe Byicaza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.