× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fiston Bujambi yakoranye indirimbo “Utanishikilia” na Christina Shusho, icyamamare muri Tanzaniya

Category: Rwanda Diaspora  »  January 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Fiston Bujambi yakoranye indirimbo “Utanishikilia” na Christina Shusho, icyamamare muri Tanzaniya

Umunyarwanda Fiston Seba Bujambi, yakoranye indirimbo n’Umunyatanzaniyakazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Chirstina Shusho yitwa “Utanishikilia.”

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 19 Mutarama 2024, isohokera kuri channel y’iki cyamamare cyo muri Tanzaniya Christina Shusho. Igiswayile ni cyo kiganje cyane dore ko n’izina ryayo riri mu Giswayle, hakabamo Icyongereza n’Ikinyarwanda gike cyane.

Iri mu majwi n’amashusho kandi nk’ibisanzwe ku ndirimbo zirimo Christina Shusho, iyi ndirimbo ikunzwe cyane n’abarimo Abanyatanzaniya, Abanyakenya, hakiyongeraho abafana ba Bujambi batuye mu Burundi no mu Rwanda kandi buri munota imibare y’abayireba iri kuba yahindutse.

Ubwamamare bwa Christina Shusho bwagaragariye mu ndirimbo zagiye zigarurira umugabane w’Afurika cyane cyane iy’u Burengerazuba. Urugero ni iyitwa Wakuabudiwa imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 11 kuri YouTube, Shusha Nyavu imaze kurenza miliyoni 10, Ning’are imaze kurenza miliyoni 8.8 n’izindi nyinshi zarebwe n’abarenga amamiliyoni.

Christina Shusho yavukiye i Morogoro muri Tanzaniya, mu mwaka wa 1988, avukira mu muryango wa Gikristo wamubereye isoko yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri 2006 yasohoye album yitwa Moyoni Mwangu yigaruriye Afurika y’i Burasirazuba.

Uyu Fiston Seba Bujambi bakoranye, kuva kera yamye ari umuhanzi w’umuhanga cyane kandi uko iminsi yashiraga ni ko ubuhanga bwe bwarushagaho kwiyongera.

Yavukiye mu muryango usengera mu itorero ry’Abametodisite kandi papa we yari umushumba w’itorero yasengeragamo. Ku myaka 12 gusa ni bwo yatangiye kujya acuranga Piano akiba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yavukiye.

Nyuma yaje kwiga mu Rwanda mu ishuri rya APADE, birangira yimukiye i Burundi aho yakomereje umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana akawongeramo imbaraga cyane. Nyuma yo kumenyekana nk’umuhanzi, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari na ho atuye kugeza ubu.

Uretse iyi ndirimbo yakoranye na Christina Shusho, hari izindi yamenyekanyeho nk’iyitwa Ugusenga, Nampenda, I’m born again, Ananipenda n’iyo aherutse gusohora mu mezi ikenda ashize yitwa Amaraso y’Igiciro.

Fiston Seba Bujambi ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA FISTON BUJAMBI FT CHRISTINA SHUSHO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.