Ikimenyetso simusiga kizakwereka ko umuturanyi wawe akomeje kugwiza ubutunzi ni ukwagura imbibi binyuze mu kugura ubutaka n’amazu amukikije.
Uko niko umuziki Nyarwanda ukomeje gutumbagira nk’umuyaga wa Serwakira no kwaguka. Kuba indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda zikomeye gukundwa mu bihugu bidukikije ku rwego rutigeze rubaho no kuba abahanzi bo muri ibyo bihugu batitiza abo mu bihugu bavukamo, basigaye bemera gukorana indirimbo n’abaramyi bo mu Rwanda. Ibi bigaragara nk’ikimenyetso cy’uko u Rwanda Rufite Imana.
Nyuma y’uko Israel Mbonyi akomeje gutuma abo muri Tanzania, Uganda na Kenya bagira inyota yo kwiga ikinyarwanda kubera indirimbo ze ziyobowe na "Nina Siri" imaze kurebwa n’abarenga Miriyoni 20 biganjemo abo muri biriya bihugu, undi muramyi wagabye igitero mpuzamahanga ni Nice Ndatabaye.
Nice Ndatabaye ubarizwa mu gihugu cya Canada azwi mu mabara y’umwambaro witwa "Umbereye Maso", yongeye gushikamisha Imitima yashegeshwe na Dayimoni witwa Ntibigishobotse mu ndirimbo yitwa "Umeamua Kunipenda". Ni indirimbo yakoranye na Dr Ipyana umunya Tanzania wanditse izina by’agahebuzo .
Dr Ipyana akunzwe mu ndirimbo "Niseme Nini" imaze kurebwa na Miliyoni 14. Ni umuganga mu buzima busanzwe (Medical Doctor) kuva muri 2012, akaba yaratangiye kuririmba mu mwaka wa 2015. Akunzwe mu ndirimbo "Kama Si Mkono", "Milele na Milele" na "Moyo wangu.
Paradise.rw yaganiriye byimbitse na Nice Ndatabaye nyuma y’amasaha makeya iyi ndirimbo isohotse, maze nawe ava imuzi iby’iyi ndirimbo ishobora kuzatuma benshi bareka kunywa kanyanga.
Yagize ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni indirimbo ivuga ku rukundo rw’Imana uburyo Imana idukunda tudakwiriye". Yavuze ko yisunze icyanditswe kiboneka muri 1 Petero ndetse n’igitabo cy’Abaroma 5:8 .
Yifashishije iki cyanditswe avuga ko Imana yadukunze tukiri babi, Imana idukunda uko turi. Yakomeje avuga ko n’ubwo Imana yanga icyaha ariko ikunda abanyabyaha. Yavuze ko Imana itadusaba kwiyeza mbere y’uko tuyisaga.
Avuga ko Imana tuyizaho uko turi. Aha yaboneyeho kubwira abantu ko abantu badakwiye gutinya kuza ku Mana kuko batekereza ko banduye, bakumva ko hari ahandi hantu bakwiyogereza mbere yo kuza ku Mana.
Yabahaye ubutumwa bugira buti "Muze ku Mana uko muri. Niyo ifite kutwoza ikatweza". Yaboneyeho kubwira buri muntu wese ati"Imana iragukunda uko uri kose". Yashimangiye ubu butumwa agira ati"Yesu ntabwo yaziye abantu beza, Yesu yaziye abantu babi."
Yakomeje agira ati"Abazima ntabwo aribo bakeneye muganga, abarwayi nibo bamukeneye". Yatanze Urugero rw’uburyo inshuti za Yesu Kristo abenshi bari abajura, abasambanyi ndetse n’abanyamahanga ari bo bari inshuti za Yesu.
Abajijwe impamvu yaaguye imbago z’umuziki we akazagurira mu rurimi rw’igiswahiri, yagize ati: "Kuririmba mu giswahili ni ukugira ngo twagurire umurimo ku bwami bw’Imana mbese tugeze ubutumwa ku ku Bantu benshi kandi baze kuri Yesu."
Yakomoje ku gitaramo yakoranye na Dr Ipyana akaba ari igitaramo cyiswe "Intimate worship", avuga ko iki gitaramo cyamubereye umugisha.
Muri iki gitaramo, indirimbo "Umeamua Kunipenda" aba bakoranye, ni imwe mu zaririmbwe. Cyabaye kuwa 29/09/2023. Cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana, Bosco Nshuti, Ben na Chance na Savant Ngira.
Iyi ndirimbo nshya ya Nice Ndatabaye isanze mu gaseke ka Ndatabaye izindi nka "I am a child of God, Imigambi yawe, Ai Mana y’ukuri, Ninde wasa nawe, n’izindi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA NICE NDATABAYE FT DR. IPYANA
Nice Ndatabaye yakoranye indirimbo na Dr Ipyana mu kwagura imbago z’umuziki we