× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko nakiriye ubutumwa bw’ubuntu nkandika igitabo "Ubuntu bugeretse ku bundi" - Pastor Jotham Ndanyuzwe

Category: Rwanda Diaspora  »  1 week ago »  Pastor Jotham Ndanyuzwe

Uko nakiriye ubutumwa bw'ubuntu nkandika igitabo "Ubuntu bugeretse ku bundi" - Pastor Jotham Ndanyuzwe

Nakuriye mu muryango w’abakristo no mu idini aho twabwirwaga ko gusenga no gukora ibyiza byafatwaga nk’ishingiro rya gakiza. Kuva nkiri umwana, nabwiwe ko gusenga gukora Imirimo bizampesha ijuru.

Nakuriye mu idini, kandi mfite uburere bwiza. Nemeraga rwose ko nugendera muri ibyo neza, uzagororerwa ijuru, kuko ari byo twigishijwe ndetse na n’ubu biracyigishwa. Natekerezaga ko agakiza ari igihembo nzahabwa nyuma yo gukora ibyo byose. Numvaga ko ari ngombwa gukora, nkemeza Imana.

Nubwo nari mfite ishusho yo kuba umukristo, sinari nzi imbaraga nyazo z’ubutumwa bwiza. Nari nzi Yesu ku izina, ariko sinari mfite agakiza kampesha ijuru ntarakoreye. Nari mfite idini, ariko nta hishurirwa nari mfite.

Numvaga ko agakiza kabonerwa mu mirimo, aho kuba impano y’ubuntu. Nk’uko benshi babaho, nanjye nabagaho nshaka gushimisha Imana, ngerageza, nihatira kuba mwiza, nizeye ko ibyo nakoze byazampesha ubugingo bw’iteka. Ariko byose byarahindutse mu mwaka wa 2016.

Uwo mwaka ninjiye mu ishuri rya Bibiliya ryitwa World Impact Bible Institute (WIBI), ryashinzwe na Dr. Peter Youngren. Muri iryo shuri ni ho nahuriye bwa mbere n’ubutumwa buhindura ubuzima—ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana. Ni bwo bwa mbere nabonye ubutumwa bwiza, atari nk’uruhurirane rw’amategeko cyangwa imigenzo, ahubwo nk’inkuru nziza y’ibyo Imana yamaze kunkorera muri Yesu Kristo.

Ubwo natangiye guhishurirwa ubuzima bwa Kristo muri njye, amaso yanjye yarafungutse, ntangira kumva Ibyanditswe. Nasomaga Bibiliya nkabona ubuzima bushya muri Kristo, ntangira kwibona mfite gukiranuka kuzuye muri Kristo.

Atari ku bw’imirimo nakoze, ahubwo ari ukubw’ubuntu bwayo butagereranywa. Nize ko agakiza atari icyo twishyura cyangwa dushobora guhembwa. Ntikabonerwa ku bw’imirimo, ahubwo ni impano y’Imana ibonerwa mu kwizera Yesu Kristo. Nk’uko bivugwa muri Abefeso 2:8–9:

"Kuko ari ku bw’ubuntu mwakijijwe binyuze mu kwizera, kandi ibyo ntibiturutse kuri mwe, ahubwo ni impano y’Imana. Ntibiturutse ku mirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira."
Iryo jambo ryahindutse ubuzima mu mutima wanjye. Ako kanya, umutwaro w’ihahamuka ryo kugerageza kwihesha agakiza warakuweho.

Namenye ko Yesu ataje gukomeza amategeko, ahubwo yaje kuyuzuza, asohoza ibyo amategeko yansabaga kuzuza. Yabayeho ubuzima ntashobora kubaho, apfa urupfu nari nkwiye gupfa. Ariko urupfu rwanjye, n’iyo nari kurupfa, ntirwari kwishura ikiguzi nasabwaga. Ariko we yarapfuye, arazuka, kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho. Icyari gisigaye, ni ukwemera iyo mpano mu kwizera.

Tito 3:5: "Yaradukijije, si uko twari twakoze imirimo myiza, ahubwo ni ku bw’imbabazi ze, akiza abogejwe bakavuka ubwa kabiri, bagahindurwa bashya n’Umwuka Wera."

Iryo jambo ryatumye menya ko ibikorwa byanjye, nubwo byaba byiza, bidashobora kumpesha agakiza. Agakiza kari muri Kristo. Ibyo byahinduye uko natekerezaga, n’uko nabonaga Imana. Natangiye kuyibona nk’urukundo, nk’Umubyeyi. Natangiye kumva ko ntagomba kubaho ngo nshake gukundwa n’Imana—ahubwo natangiye kubaho nzi ko nakunzwe n’Imana. Singishaka gukora ngo mbe intungane—nahinduwe intungane binyuze muri Kristo.

Ubwo nakiraga ubwo butumwa bwiza bw’ubuntu, nagize umutwaro wo kubwamamaza hose. Nahise menya ko ubuzima bwanjye bufite intego ishingiye ku magambo ya Pawulo intumwa, mu Ibyakozwe n’Intumwa 20:24:

"Ariko ubwanjye sinabugira akamaro, icy’ingenzi ni uko ndangiza urugendo rwanjye, n’umurimo nashinzwe n’Umwami Yesu, wo kubwira abantu ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana."

Ayo magambo yabaye icyerekezo cy’ubuzima bwanjye. Namenye ko nahawe ubutumwa buruta ibindi byose. Ubuntu buhindura ubuzima ni bwo nabwiwe gutangaza. Natangiye kwamamaza ubutumwa bwiza—atari ubwo bushingiye ku mategeko n’imirimo, ahubwo ubutumwa bwa Yesu Kristo: ubutumwa bw’ubuntu.

Ibi byatumye ngera ku kindi cyiciro cyo guhishurirwa byimbitse. Ubwo nakomezaga kwiga no gutekereza ku ijambo ry’Imana, Uwiteka yashyize umutwaro ku mutima wanjye: kwandika igitabo. Icyo gitabo cyagombaga kuba ubuhamya bw’ihishurirwa nari maze kubona, ndetse n’inzira yo gufasha abandi benshi bari barahuye n’agahinda k’ubuzima bushingiye ku mirimo.

Izina ry’igitabo ryaturutse muri Yohana 1:16: "Kuko twese twahawe ku byari bimwuzuye, ari bwo buntu bugeretse ku bundi."

Iryo jambo ryumvikanisha ubuzima twagabanye rivuye kuri Kristo. Si ubuntu bugereranywa cyangwa bupimirwa ku byo wakoze—ni ubuntu buhoraho, bwuzuye muri Kristo. Twahawe ubuntu bugeretse ku bundi. Iri hishurirwa ryabaye umutima w’ubutumwa bwanjye, ndetse n’imizi y’igitabo nise "Ubuntu Bugeretse ku Bundi (Grace Upon Grace)", kikaba kinanditse mu Cyongereza. Muri icyo gitabo, nsangiza abantu uburyo ubuntu bw’Imana bwampinduriye ubuzima.

Nk’uko Abaroma 5:1–2 babivuga: "Kubera ko twatsindishirijwe no kwizera, dufitanye amahoro n’Imana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, uwo binyuzeho twaheshejwe no kwizera kwinjira muri ubu buntu twahagazemo…"

Uyu munsi, nzwi nk’umubwiriza w’ubutumwa bw’ubuntu. Ndabutangaza, ndabuhamya, ndabwandika. Icyifuzo cyanjye gikomeye ni uko n’abandi bose babuhishurirwa nk’uko nanjye nahishuriwe.

Ubuntu si inyigisho gusa—ni ubuzima, ni amahoro, ni ubutungane, ni urukundo.

Ku muntu uwo ari we wese ugifite imyumvire y’uko agakiza kabonerwa mu mirimo, ndagira nti: hariho inzira nziza kuruta iyo. Emera ibyo Kristo yamaze kukorera. Yaravuze ati: “Birarangiye” (Yohana 19:30).

Ikiguzi cyaratanzwe. Umuryango warakinguwe. Ubugingo buhoraho ni ubwawe—si uko wakoze, ahubwo ni uko Yakoze.

UBUNTU BUGERETSE KU BUNDI (Grace Upon Grace), Igitabo cyanditswe na Pastor Jotham Ndanyuzwe

Pastor Jotham Ndanyuzwe ni umwanditsi w’umuhanga cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.