Umuramyi Antoinette Rehema umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel, yagarukanye ubutumwa bukomeye mu ndirimbo nshya "Impozamarira", ikaba isohotse nyuma y’igihe gitoya asohoye indi yise "Simaragido".
Antoinette Rehema amaze kubaka igikundiro ahanini bitewe n’inyandikire yihariye isa n’ubuhanuzi ahanini bitewe n’uko uwumvise indirimbo yasohoye ayisanisha n’ibihe arimo akumva birahura kandi ikamubera umuti.
Aganira na Paradise, ubwo yabazwaga ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya, Rehema yagize ati: "Ubutumwa burimo ni ubwo kumenyesha abatarakizwa ko Uwiteka abategerezanije ubwuzu n’urukundo rwinshi cyane naririmbye mbereka ko no hanze y’agakiza narindiyo ariko nta kizima nahabonye, nta heza haruta aho Imana Ituye.
Ntabwo bahejwe na gato nimuze ahari ubuzima kuko Umukiza wacu azabaha n’Impozamarira abatarakizwa nimuze mu rugo ntabwo muzabyicuza. Nsoza, sinzigera ndambirwa kuba mu nzu ya Data uwampamagaye. Sinzigera nicuza, rero nawe utarakizwa ngwino kuko ibyaha biganisha mu rupfu!!! Ubuzima buri mu Mana"
Umunyamakuru wa Paradise yongeye kumubaza ati: "Muri iyi minsi urimo gusohora indirimbo zihumuriza imitima. Ese byaba bifitanye isano n’ibibazo bitandukanye isi irimo?
Antoinette Rehema yagize ati: "Ubuzima bw’Umwuka muri iyi minsi bwajemo amayobera menshi ibinyoma, ubuyobe no kwishushanya! Bigoye cyane kumenya ukuri! Icyo nabatangariza ni uko Uwiteka uko yari ari ejo n’uyu munsi ni ko ari, ni nako azahora ibihe n’ibihe.
Urukundo rwe ni rwa rundi, imbabazi ze zirahari kandi aracyasohoza icyo avuze ntabeshya!! Nabwira abantu b’Imana gushaka Ubwami bwayo batarebeye ku munyu uwo ariwe wese! (gushaka Imana ku giti cyawe) kandi ukarushaho gushakashaka ubwami bwayo no kubikora neza binezeza umutima w’Imana. Harimo uburyohe mu Mana busumba ibyo uzi byose byakuryoheye mu buzima bwo ntibugereranwa!!"
Umunyamakuru yongeye kumubaza ati: "Iyi ndirimbo ni iya 4 usohoye. Urateganya kumurika album ryali? Antoinette Rehema yagize ati: "Ndashima Imana aho igejeje ikora ibihambaye n’ubuntu iri kungirira ikankoresha, gusa umurimo ni mugari.
Album sindanayigeza hagati bivuze ngo ibyiza bindi biri imbere dukomeze kubisengera. Album sinayimurika ntaramurikira ibiyigize byose kuko bidahindutse indindimbo zayo zizasozanya n’uyu mwaka. Ubwo kuyimurika Uwiteka abishimye byaba mu wundi mwaka gusa igihe kitarahishurwa tuzakimenyeshwa"
Ikibazo cya nyuma cyagiraga kiti: "Hari ’umukunzi wawe wo muri Nigeria wakunze cyane iyi ndirimbo gusa azitirwa no kuba atumva icyo ivuga. Ese abakunzi bawe bumva Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili uzabagarukaho ryari?"
Antoinette Rehema yasubije muri aya magambo "Muri iyi Album harimo indirimbo y’igifaransa imwe n’indi imwe y’icyongereza. Ndetse bidatinze nzazibaha zibafashe. Gusa abakunzi b’igiswahili nzabagarukaho muri Album izakurikira iyi kandi iri gusengerwa no gutegurwa. Murakoze"
Nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye agahabwa ubutumwa n’Imana, iyi ndirimbo "Impozamarira" ibaye indirimbo ya Kane uyu muhanzikazi Antoinette Rehema ashyize hanze nyuma y’iyitwa "Kuboroga", "Ibinezaneza" na "Simaragido".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IMPOZAMARIRA" YA ANTOINETTE REHEMA
Antoinette Rehema yasohoye indirimbo nshya anavuga kuri Album ye