× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bienvenu Kayira yatanze ihumure mu ndirimbo "Wandemeye Ubuzima" inkuru mpamo y’ibyamubayeho

Category: Rwanda Diaspora  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bienvenu Kayira yatanze ihumure mu ndirimbo "Wandemeye Ubuzima" inkuru mpamo y'ibyamubayeho

Umuramyi Bienvenu Kayira yasohoye indirimbo "Wandemeye ubuzima" yashibutse ku gitangaza Imana yamukoreye ikamukiza indwara ya Kanseri imwe mu ndwara zimaze gutwara ubuzima bw’abantu batabarika.

Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje guhembura ubwoko bw’Uwiteka binyuze mu ndirimbo nziza zuzuye ibihumuriza.

Nyuma y’iminsi mikeya asohoye indirimbo yitwa "Nahuye n’umwami", kuri ubu uwavuga ko mu rwuri hashibutsemo indi shashi ntiyaba abeshye dore ko yongereye indirimbo mu zindi.

Iyi ndirimbo nziza yahawe izina rya "Wandemeye ubuzima" ikaba inkuru Mpamo aho yanywereye ku gikombe cy’uburwayi bwa Kanseri yamaranye iminsi ariko ku bw’umugambi Imana imufiteho ikamukiriza mu kwiheba.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Paradise yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse ngamije kubwira abantu ko nta kure Imana itakura umuntu. Situation yose waba urimo ucamo iyo uyihaye ikibanza ukayemerera gukora nkuko ubushake bwayo buri mugihe cayo iratabara".

Umunyamakuru yahise amwegereza Micro cyane kugira ngo avuge Imana neza. Yahise amubaza ku isoko y’iyi ndirimbo, undi akomeza agira ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni inkuru Mpamo y"ibyambayeho ariko kandi nanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga encouragement ku muntu uwo ariwe wese waba arimo aca mu bihe bimubihiye".

Umunyamakuru ntiyanyuzwe no gukomeza kuzimiza kwa Kayira amusaba kuvuga imbaraga z’Uwiteka mu mazina, nawe ava imuzi ishimwe riremereye ryari ryuzuye umutima agira ati: "Iyi ndirimbo irimo guhamya ubukuru bw’Imana ko ikura aho twe tubona ko birangiye ikongera ikaguha icyizere cubuzima."

Bienvenu Kayira yunzemo agira ati: "Maze Imyaka 10 nkize indwara ya Kanseri, benshi bapfuye mbireba ariko njyewe Imana irandinda inkura ku buriri bw’indembe kugira ngo mu gihe nk’iki nzabe ndimo mvuga gukomera kwayo.

Ku Muntu wese waba ari muri situation runaka aho abona nta mahirwe yo kuyivamo hagarara ushikamye ntucike intege hari Imana ikubereye maso, mu gihe cayo izagutabara".

Yahise abazwa ijambo yagenera ba bantu usanga bihebye bashaririwe n’ubuzima usanga bafite amaganya nk’aya Yeremiya. Yabageneye ubutumwa ati: "N’Imana yihagije mu bumana bwayo, ikora ku Mwana wayo, Igasubiza hageze. Komera".

Abajijwe icyo ateganyiriza abakunzi be bakomeje kunurirwa n’izi ndirimbo ze nziza, Bienvenu Kayira yagize ati: "Ndateganya kuzana izindi ndirimbo mu mwaka utaha".

Ntiwaba umwami w’i Heburoni utabaye umwami w’Ishyamba. Byagorana kuyobora igihugu cya Israel utabanje kuyobora i Heburoni. Niba ugirango ndabeshya n’ugera mu ijuru uzabaze Dawidi.

Abajijwe icyo icyuya yabize ku ndirimbo ya 1 cyamufashije kuri iyi ndirimbo ya 2, yagize ati: "Byanyongereye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ubutumwa Imana yadushyize ku mutima bukomeze bugere kure."

Bienvenu Kayira kuri ubu atuye muri Amerika. Uyu mupapa wavukiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo nyuma aza kuza mu Rwanda aje gukomeza kwiga amashuri yisumbuye.

Yakuze aririmba muri Korali y’abana y’ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school). Kuva ku myaka 13 hafi nko muri 15 ni bwo abo baririmbanaga baje kuvumbura ko ashobora kuba afite impano yo kuririmba ndetse no gupanga amajwi, ubwo bamutorera kuyobora amajwi.

Kuva muri 2002 kugeza ubu usanga korali zose aririmbyemo atorerwa kuba umuyobozi mu ndirimbo".

Nyuma yo kugwiza imbaraga z’umuhamagaro no kunyuzwa mu Ruganda bikagaragara ko ashyitse, yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2012 ndetse aza gukora alubumu ya mbere yitwa "Mu nzu y’Imana" yamuritswe mu mwaka wa 2017.

Kuri ubu Bienvenu Kayira amaze gukora indirimbo 13. Avuga ko "Kuririmba ni ubuzima bwanjye. Ndabikunda kandi mbikora ntabihatiwe".

Abajijwe inzozi afite muri Gospel yagize ati: "Inzozi mfite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira.

Iyi ndirimbo ye nshya ije yiyongera ku yitwa "Niwe umara irungu", "Yesu Jina Kubwa", "Nisanze mu rukundo rwawe", "Shimwa Yesu warakoze", "I surrender all to you", "Mu muryango w’Imana" n’izindi.

Bienvenu Kayira yashyize hanze indirimbo nshya "Wandemeye Ubuzima"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WANDEMEYE UBUZIMA" YA BIEVENU KAYIRA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

nshimishijwe indirimbo nziza ziruhura Imitima Kayira
Mutebutsi Bienvenue ageza ku bantu Imana y’amahoro Imukomeze.

Cyanditswe na: Niyongira Laurent   »   Kuwa 14/12/2023 13:56