× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali y’Ikigugu muri ADEPR yashimiye Shiloh Choir ku ndirimbo “Yaruhutse Umusaraba”

Category: Choirs  »  10 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Korali y'Ikigugu muri ADEPR yashimiye Shiloh Choir ku ndirimbo “Yaruhutse Umusaraba”

Korali Shiloh Choir Rwanda ikomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yaruhutse Umusaraba”, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse n’amakorali atandukanye.

Mu bagaragaje ko banyuzwe n’ubu butumwa harimo na Hoziana Choir, korali ifatwa na benshi nka korali ya mbere ikunzwe cyane muri ADEPR kubera amateka yayo maremare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Hoziana Choir yashimiye Shiloh Choir ibinyujije mu butumwa yasize mu bitekerezo (comments) munsi y’iyi ndirimbo kuri YouTube, aho yagize iti: “Ni ukuri yaruhutse umusaraba, Amen.” Ubutumwa bwatumye abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko ari ikimenyetso cy’urukundo no gushyigikirana hagati y’amakorali akora umurimo w’Imana.

Indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” igamije guhumuriza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko na Yesu Kristo yanyuze mu mibabaro akayitsinda, bityo abamwizera na bo bakaba bashobora kunesha ibibazo bahura na byo.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zo Shiloh Choir yafatiye amashusho mu gitaramo gikomeye bakoze ku wa 12 Ukwakira 2025 muri Expo Ground Gikondo, igikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bari baje kuramya no guhimbaza Imana.

Ku rundi ruhande, Hoziana Choir ifite amateka akomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye mu 1968 itangijwe na Pasitori Kayihura Jacques, itangirana n’abaririmbyi batanu gusa. Nyuma y’imyaka mike yimukiye i Nyarugenge, ari na ho yakomeje gukorera umurimo w’Imana ikamenyekana cyane.

Iyi korali imaze imyaka irenga 50 ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, kandi yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Gospel mu Rwanda, ndetse inatanga urugero ku makorali menshi yavutse nyuma muri ADEPR.

Kuba korali ifite amateka nk’aya igaragaje ko yashimye indirimbo nshya ya Shiloh Choir, benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko ubutumwa buri muri “Yaruhutse Umusaraba” bukomeje kugera ku mitima y’abatari bake, ndetse bukaba bukomeje gukwirakwira mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Hoziana Choir

Shiloh Choir yatangiye gusohora indirimbo zo kuri album ya kabiri
REBA INDIRIMBO "YARUHUTSE UMUSARABA" YA SHILOH CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.