"Mana wabanye natwe ntiwigeze udutererana, Ineza yawe twarayibonye watubereye ibyiringiro". Ubu ni bwo butumwa wakirizwa iyo ufunguye indirimbo "Umugisha" ya Zabron Ndikumukiza na Mugisha Deborah.
Couple ya Zabron na Deborah batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basohoye indirimbo nziza bise "Umugisha" ishima Imana yabasezeranyije urugo mu bihe bikomeye ikabisohoza ndetse ikabaha umwana w’umukobwa. Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye mu rukundo rw’uyu muryango ndetse igashimangira imbaraga z’Imana.
Mu gihe benshi baririraga mu myotsi bitotombera ko icyorezo cya Covid 19 cyabashyize mu kaga gakomeye dore ko butike na bizinesi nyinshi zahombye, bamwe bakirukanwa ku kazi, abandi bakabura ubwishyu bwa Banki, Zabron yari mu bihe byo kwinginga Imana ngo iturishe iyi nyanja, yibonere Deborah yakunze i ruhande rwe.
Deborah wari mu Rwanda nawe niko yasengaga kugira ngo Imana ice inzira yisangire umukunzi we Zabron wari muri Amerika. Uwiteka yaje kumva gusenga kwabo ndetse ibakorera ubukwe bw’umugisha bwabaye le 05/12/2020.
Kuri ubu rero, Zabron na Deborah bafite ishimwe riremereye ko Imana yasohoje ibyo yavuganye
nabo mu gihe iki cyorezo cyari kimeze nabi ikabasezeranya kuzabakorera ubukwe ndetse no kubaha umwana yabasezeranyije.
Mu kiganiro Zabron Ndikumukiza yagiranye na Paradise, yavuze ko iyi ndirimbo "Umugisha" ari amateka mpamo. Yagize ati: "Ni indirimbo twanditse ku bwo kuzirikana ineza y’Imana mu isezerano yaduhaye kandi ikarisohoza!".
Yakomeje avuga ko umwana ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari imfura yabo bise Gianna Mugisha wizihizaga isabukuru ya mbere y’amavuko doreko yavutse kuwa 28 Nzeri 2022.
Yashimangiye ko Iyi ndirimbo " Umugisha" yakozwe Mu gushimangira ko nta jambo na rimwe Imana ivuga ngo rihere.
Yongeyeho ko icyorezo cya Covid 19 cyahuriranye n’imyiteguro y’ubukwe bwabo bituma biheba cyane ndetse umwe mu babyeyi babo aza gufatwa n’indwara ikomeye ya "Stroke". Yavuze ko mu gihe cyo kwiheba kwabo ari bwo Imana yabasuye ibaha isezerano rishimangira ko izabashyigikira mu mushinga w’ubukwe bwabo ndetse ikabaha n’urubyaro.
Byarabagoye kubyiyumvisha nk’uko Zabron abivuga dore ko umwe yabaga mu Rwanda undi aba USA kandi indege zitari zemerewe kugenda.
Iyi ndirimbo yabo nshya "Umugisha" ije isanga izindi zayibimburiye ari zo "Ineza y’Imana", "Kwizera Yesu". "Umugisha" igaragaramo imfura yabo bise "Gianna Mugisha".
Mbere yo kwimukira muri Amerika, aba baririmbyi basengeraga mu itorero rya ADEPR Gatenga ndetse bakaba bararirimbaga muri korali yitwa Nyota ya Alfagili.
N’ubwo iri tsinda ryatangiye umuziki nk’umugabo n’umugore, Zabron yari asanzwe ari umuririmbyi ku giti cye aho yari yaramaze gushyira hanze indirimbo 2 arizo "Ntuhinduka" n’Iyitwa "Ubuntu bw’Imana".
Zabron na Deborah hamwe n’imfura yabo
Imfura yabo yujuje umwaka umwe
Couple ya Zabron na Deborah yiyemeje guhimbaza Imana mu ndirimbo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "UMUGISHA" YA ZABRON NA DEBORAH