Umuramyi Morre Nathalie Solange uzwi nka "Mukobwa Wa Yesu" wahamagariwe kubwira abantu ko Yesu ari umwami w’amahoro, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise "Waje uri umugisha" ishimangira ibigwi by’umwami Yesu Kristo ndetse n’umumaro we Ku itorero rye.
Mu kiganiro na Paradise.rw yagize ati: "WAJE URI UMUGISHA" nayihimbye ku bwo kwamamaza Ubutumwa bwiza bw’umwami wacu Yesu Kristu. Yesu yaje mw’isi atubera umugisha: yaraducunguye, amaraso ye yayavuye kubw’urukundo yadukunze. Uwamumenye rero nta gihombo.
Arangije adusigira n’umufasha ariwe Umwuka wera. Ibyo byose byari muri plan y’Imana ku bw’urukundo yadukunze".
Kwitwa Mukobwa wa Yesu bifitanye isano ya bugufi n’urukundo akunda Kristo nk’uko akunze kubitangaza mu buhamya bwe kuko afata Kristo nk’ishingiro ry’ubuzima bwe ndetse n’ubugingo. Ibyo bituma mu butumwa aririmba bwibanda ku rukundo rwa Kristo ndetse n’Umumaro afitiye abatuye isi.
Uyu muramyi utuye mu gihugu cy’u Bubirigi akaba abarizwa mu itorero rya CEP (Communauté Evangélique Philadelphienne) akomeje kuzamura ibendera rya Kristo Yesu mu mahanga.
Iyi ndirimbo isohotse isanga "Waca he", "Warakoze" na "Mukobwa wa Yesu" ari nayo bamwitiriye, "Intebe y’u bwami", "Uri Mwiza" n’izindi. Izi zose ziboneka kuri channel ye yitwa "Nathalie Morre".
Nathalie Morre watangiye kuririmba ahagana mu mwaka wa 2018, ni umuririmbyi wa korali yitwa Eben Ezer na Groupe de Louange ibarizwa mu itorero rya CEP.
Ni umwe mu batumiwe akanitabira igitaramo cya Noheli cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 24/12/2022 kikaba cyari cyatumiwemo umuhanzi Olive benshi bazi ku izina rya Nshingira amabuye (kuri ubu akaba aherereye mu gihugu cy’u Bubirigi).
Mukobwa wa Yesu arakataje mu muziki
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WAJE URI UMUGISHA" YA MUKOBWA WA YESU