× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya umuhamagaro wawe – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  7 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Menya umuhamagaro wawe – Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yatangije inyigisho y`uruhererekane izibanda cyane ku muhamagaro.

Mu buzima bwa gikristo, kimwe mu bibazo bikomeye abantu benshi bahura na byo ni kumenya neza umuhamagaro wabo.

Hari abantu benshi bafite umutima wo gukorera Imana, ariko ntibamenye neza icyo bakora ngo bashimishe Imana yabo cyangwa ngo basohoze umugambi wayo mu buzima bwabo. Ibi bituma abantu bamwe babaho bafite urujijo, abandi bagakora ibintu byinshi ariko batari mu murongo w’icyo Imana yabahamagariye.

Ni yo mpamvu Pastor Christian Gisanura yatangiye inyigisho nshya y’uruhererekane igamije gusobanura neza ibyo Bibiliya ivuga ku muhamagaro, kugira ngo buri muntu ashobore kumenya impamvu ariho n’icyo akwiriye gukora mu buzima bwe.

Iyi nyigisho ishingiye cyane ku gice cya Bibiliya kiri mu gitabo cya Ezekiyeli igice cya 37, aho Imana yahishuriye umuhanuzi ibintu byimbitse cyane ku buzima bw’abantu, ku byiringiro ndetse no ku mugambi wayo ku bwoko bwayo.

Bibiliya iravuga iti: Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.

Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufwa ni ay’ab’inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’

Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.

Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.

Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.” Ni ko Uwiteka avuga. –Ezekiyeli 37:10–14

Iki cyanditswe kirimo ubutumwa bwimbitse cyane n’amabanga menshi yerekeye ubuzima bw’umuntu n’umuhamagaro we. Ku murongo wa 10, Ezekiyeli asabwa guhanurira amagufwa yumye, ari yo agereranya abantu bapfuye cyangwa babayeho nta byiringiro bafite.

Ayo magufwa ahinduka ingabo nyinshi cyane. Ibi bisobanura ko Imana ishobora gufata ubuzima bwasaga n’ubwapfuye, ikabuhindura imbaraga zikomeye zo gukora umurimo wayo.

Ingabo zifite akazi gakomeye mu gihugu: kurinda igihugu no kugiteza imbere. Zisohoza ubushake bw’umwami cyangwa umuyobozi w’igihugu. Mu buryo bw’umwuka, ibi bisobanura ko Imana ishaka kubaka abantu bazasohoza umugambi wayo ku isi.

Ku murongo wa 11, Bibiliya isobanura neza ko ayo magufwa ari ab’inzu ya Isirayeli yose. Abo bantu bagereranywaga n’imirambo kuko bari baratakaje ibyiringiro. Bari mu gahinda no kwiheba, bumva ko ubuzima bwabo nta cyerekezo bugifite. Bari babayeho ariko mu by’ukuri bari babayeho batariho.

Abantu benshi mu buzima bw’iki gihe babayeho muri ubwo buryo. Hari ababuze ibyiringiro, abatekereza ko Imana itakibareba cyangwa ko ibibazo byabo bidashobora kubona igisubizo. Ariko ku murongo wa 12, Uwiteka atanga ihumure rikomeye. Ababwira ko agiye gukingura ibituro byabo akabavana muri byo.

Ibi bitwigisha ko mbere yo kubona ibisubizo, umuntu akwiriye kubanza kumenya aho ahagaze. Ibisubizo by’Imana biza aho umuntu ari. Iterambere ry’igihugu runaka, nk’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, rigerwaho n’abatuye muri icyo gihugu. Ni bo baryishimira kandi ni bo baribyaza umusaruro. Umuntu utuye ahandi ntashobora kwishimira ibyo byiza mu buryo bwuzuye.

Ni na ko bimeze mu by’umwuka. Umuntu ntashobora kumenya neza ibyiza byo kuba mu nzu y’Imana atayirimo. Ntiwajya mu bintu by’Imana uri hanze yayo. Ni yo mpamvu ku murongo wa 12 Imana isezeranya ubwoko bwayo ko izabukura mu gituro, ikabugarura mu gihugu cyayo.

Hari urugero rugaragaza neza ibi: niba utarigeze ujya muri Amerika, ushobora kumva bavuga ko ari igihugu cyiza, ariko ntushobora kwishimira ibyo byiza mu buryo bwuzuye utarahagera. Ni na ko bimeze mu by’Imana: kumva gusa ntibihagije, umuntu agomba kugera aho Imana ishaka ko agera.

Imana ifite umugambi wo kuvana abantu aho bari, ikabaremamo ingabo z’umwuka zizayifasha kubaka no kurinda igihugu mu buryo bw’umwuka. Ibi si impuhwe gusa Imana igira ku bantu, ahubwo bifitanye isano n’umugambi wayo n’inyungu zayo mu isi.

Ku murongo wa 13, Imana isezeranya ko izabagarura mu gihugu cy’isezerano. Icyo gihugu ni aho Imana yabahamagariye kuba no kuyikorera. Bibiliya igaragaza ko Imana ubwayo yavuze iti: “Tureme umuntu mu ishusho yacu atware isi.” Ibi bisobanura ko umuntu yaremewe kuba umuyobozi n’umurinzi w’ibyo Imana yaremye.

Igihugu cya Isirayeli cyari ahantu Imana yari yarageneye ubwoko bwayo kugira ngo buyobore kandi busohoze umugambi wayo. Iyo Imana ivuze iti “Muzamenya ko ndi Uwiteka nimara kubakura mu bituro byanyu,” iba ishaka kuvuga ko igikorwa cyayo kizahindura amateka y’abantu ku buryo bazamenya ko ari yo yabikoze.

Akenshi abantu bahinduka mu mibereho ariko ntibahinduke mu mitekerereze. Hari ababona amafaranga, abakundana bakubaka ingo bakabyara, abandi bakava mu bukene bakagera ku bukire. Ariko hari igihe batamenya impamvu ibyo byose byabayeho cyangwa icyo Imana yashakaga kubigisha.

Hari abari impfubyi bakaza kuba ababyeyi. Hari abari abakene bagatunga imodoka. Hari n’abari abakire bagasubira mu bukene. Ibi byose bishobora kuba uburyo Imana ikoresha kugira ngo ihishurire abantu umugambi wayo.

Imana yarahiriye ko izashyira ubwoko bwayo mu gihugu cy’isezerano. Ibi bitwereka ko hari ahantu Imana yateguye kuri buri muntu, aho ashobora kugera agasohoza neza umuhamagaro we.

No mu gitabo cya Tito 1:5 haranditse ngo: “Icyatumye ngusiga i Kireti ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye.” Aya magambo ntiyari aya Tito gusa. Arimo ubutumwa bukomeye kuri buri wese. Hari abantu benshi twakuranye, bamwe baturushaga imbaraga, amafaranga, ubumenyi n’ubwenge, ariko ntibakiriho uyu munsi. Ariko wowe uracyariho.

Icyatumye Imana igusiga hano ku isi si uko wari mwiza kurusha abandi, cyangwa se ufite ubwenge bwinshi, cyangwa amahirwe menshi. Hari n’abarokotse Jenoside, abandi bagakizwa impanuka zikomeye, abandi bagakira indwara zikomeye mu bitaro. Ibi byose ntibibaho ku bw’impanuka gusa. Hari ibintu umuntu yasigariyeho agomba gutunganya.

Ibi bisobanura ko buri muntu akwiriye gutekereza cyane ku buzima bwe. Umuntu akwiriye gusubiza amaso inyuma akibaza impamvu Imana yamurinze ibintu byinshi. Buri wese afite akazi gakomeye ku isi akwiriye kumenya no gusohoza.

Ni ngombwa rero ko umuntu amenya umuhamagaro we, kuko ubuzima bugira iherezo kuri iyi si. Hazabaho umunsi umuntu azarangiza urugendo rwe ku isi. Uwo munsi nta wuzawusimbuka.

Ni yo mpamvu ari ingenzi ko umuntu amenya impamvu ariho, agasobanukirwa icyo Imana imusaba, maze agasohoza neza umuhamagaro we mbere y’uko urugendo rwe rurangira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.