× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy uri hafi gusohora indirimbo nshya yishimiwe cyane nyuma yo gutangaza ko ari umugabo w’Ukwizera

Category: Artists  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Meddy uri hafi gusohora indirimbo nshya yishimiwe cyane nyuma yo gutangaza ko ari umugabo w'Ukwizera

Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy yashimishije abafana be nyuma yo gutangaza ko ari umugabo w’Ukwizera.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Instagram agira ati: “Ndi umugabo w’Ukwizera.” Aya magambo yakiriwe neza n’abamukunze nyuma yuko yiyegurira Imana byeruye akanareka gukorera gushimisha isi binyuriye mu ndirimbo yahangaga zitari izamamaza Ubutumwa Bwiza.

Ikindi kandi abivuze habura igihe gito ngo asohore indirimbo ye bwite yise Blessed, kandi si iyo gusa kuko yatangaje ko afite album y’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza ari hafi gusohora. Azanasohoka kuri album ya Bruce Melodie kuko na we bakoranye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Umwe mu bamukurikira bihoraho witwa Uwiringiyimana Diogene yagize ati: “Duhora tugushimira cyane ku bw’indirimbo zawe zuje Ukwizera. Tuzi neza kandi twizera ko ushobora gukoresha impano wahawe y’umuziki (yo kuririmba) ukageza Ubutumwa Bwiza kure nk’uko byagenze ku bandi bahanzi nka Akon.”

Undi yagize ati: “Abavugavuga ngo Meddy yahindutse inganzwa, ikirumbo, ikigwari n’ibindi byinshi, nimubanze murebe mwebwe ntimwahindutse? Kandi Meddy yahindukiriye Imana wowe wahindukiriye iki? Kwikunda ukanga mwene so? Gukora ibyangwa n’Uwiteka?

Bamwe mu bifuzaga ko akomeza kuririmba indirimbo zishimisha ab’isi nk’uko Meddy azita bashatse kumutera amabuye ku bwo kuzireka, ariko abakunzi ba Meddy bakomeza kubaganza, aho harimo umwe wabasubije agira ati: “Munanirwe gushaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa, kuko hari igihe muzamushaka bitagishoboka ko aboneka. Nimukomeze mwivovotere ubusa.”

Ibi bibaye mu gihe abafana be bategerezanyije amatsiko indirimbo agiye gushyira hanze yise Blessed, ikaba ari yo yatangaje ko azashyira hanze mbere yo gusohora iyitwa Grateful na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro.

Ni indirimbo ya gatatu azaba ashyize hanze nyuma yo gutangaza byeruye ko atazongera kuririmba indirimbo z’isi, ahubwo ko agiye kwiyegurira Ivugabutumwa kandi akajya anyuzamo akanasohora indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza gusa.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo yatangaje ko ari hafi gushyira hanze indirimbo yise Blessed abantu bayitegerezanya amatsiko menshi, bigera mu mwaka wa 2023 atarayishyira hanze, aho asohoreye indirimbo asohora izindi zitarimo Blessed.

Nubwo hari abatarashimishijwe n’uko yiyeguriye Imana byeruye, abandi benshi bakomeje kumukundira umwanzuro yafashe wo gushaka Umwami no kumukorera yivuye inyuma bigishoboka.

Meddy yatangaje ko ari umugabo w’Ukwizera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.