Abarimo Bishop Prof. Fidele Masengo, Israel Mbonyi na Dr Thomas Muyombo uzwi ku izina rya Tom Close batanze impanuro ku bitabiriye igiterane cyiswe "Joshua Generation connection 2026" gikomeje kubera mu itorero rya City Light Foursquare Church.
Kuva tariki ya 8 kugeza 15 Werurwe 2026, mu Itorero rya City Light Four-Square Church, hakomeje kubera igiterane ngarukamwaka cyateguwe n’urubyiruko, kigamije gukomeza urubyiruko n’abakirisitu bose gukura mu by’umwuka no kubaho ubuzima bushingiye ku rukundo rwa Kristo.
Mu kiganiro na Paradise, Bishop Prof. Fidele Masengo yavuze ko iki giterane, cyahawe izina rya Joshua Generation, kigamije gutegura urubyiruko ruzakora umurimo w’Imana, imiryango n’ibihugu nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Icyo giterane Ngarukamwaka kirimo inyigisho (seminars), ibiganiro-mpaka (panel discussions), imivugo, amarushanwa, ndetse n’amateraniro rusange arimo indirimbo no gusenga.
Bishop Prof. Fidele Masengo yavuze ko muri uyu mwaka bateganya gutambutsa ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko nyamukuru igira iti: “UGUKUNDA NKA KRISTO – Urukundo rugambiriwe kandi ruzana impinduka nziza.”
Mu bitaramo by’iki giterane hatumiwemo abantu b’icyamamare barimo Tom Close, Israel Mbonyi, Pastor Daniel Byiringiro, Pastor Daniel Mugogo, n’abandi batandukanye.
Bishop Prof. Fidele Masengo yagize ati: "Batoranijwe kubera influence bafite mu rubyiruko; nk’abavuga rikijyana bakiri bato, bashobora gutanga inama nziza ku bandi."
Abitabira iki giterane bakomeje kwishimira ibikorwa bitandukanye byateguwe, birimo impuguro mu ijambo ry’Imana, amahuriro n’ibiganiro-mpaka (panels) byibanda ku buzima bwa buri munsi, kwiyubaka mu rukundo no gushyira urukundo mu bikorwa.
Nk’uko Bibiliya ibivuga muri 1 Yohana 3:18: "Bana bato, twe gukundana nturumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri."
Ubukire buhera mu mutwe – Dr Tom Close
Bishop Prof. Fidele Masengo, wari uyoboye ikiganiro, yabajije Dr Tom Close ibanga yakoresheje ngo akomeze kurinda izina rye rikomeze kuzamuka aho kwangirika.
Tom Close yavuze ati: "Ku kigero kinini, ni Ubuntu bw’Imana. Imbaraga zanjye ntabwo ari nyinshi, ariko zaje zisanga Ubuntu bw’Imana bwakoze byose."
Yatanze urugero rw’uko ubutunzi bwose ku isi buhera mu mutwe w’abantu. Yagize ati:
"Niba ubutunzi bw’isi bwagabanywa ku bantu bose ku buryo bungana, nyuma y’imyaka 4 cyangwa 5, abari bakize basubira mu bukene, naho abari abakene basubira mu buzima bw’ubukene. Ubukire buhera mu mutwe."
Yongeyeho urugero rw’inzu y’itorero: "Iyi nzu y’Imana twicayemo yatangiriye mu gitekerezo mu mutwe w’umuntu, iza ku rupapuro, ikorwa igishushanyo mbonera, ikaza kuba inzu nyakuri twicayemo. Ibi byabayeho kubera ko hari uwayitekereje, ayishushanya, agashaka kandi akabona ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa."
Kuba umwana w’Imana mbere yo kuba icyamamare – Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yavuze ko kimwe mu byamufashije kurinda impano ye ari ukumenya ko mbere ya byose ari umwana w’Imana.
Yavuze ko kugira ubuzima bwihariye hagati yawe n’Imana, abantu batabona, bifite agaciro kanini kuruta ibyo dukorera ku ruhimbi abantu bose babona. Yongeyeho ati: "Kuba Imana iguhaye izina rikomeye, ni uburyo bwo gukurura abantu benshi kuri Kristo."
Dr Tom Close yasangije urubyiruko ibanga ryo kugera ku byo wifuza
Dr Tom Close yavuze ko iyo umuntu ashaka kugera ku ntego runaka, bimorohera igihe wiganye abantu bamaze kuhagera, ukagenda mu buryo bwabo ukurikije inzira bakoresheje.
Yifashishije urugero rwa Israel Mbonyi, wamubanjirije, agira ati:
"Buriya iyo ukorera Imana, uba ufite ibigeragezo nk’iby’abandi bayikorera. Abantu bose bakorera Imana, ariko hari abahitamo kuyigomera."
Ku byerekeranye no kwamamara, Dr Tom Close yavuze ko umuntu ashobora kumenyekana kubera impamvu nyinshi, zirimo ibyo yakoze bituma abantu bamumenya. Mu ntangiriro y’urugendo, usanga umuntu afite discipline nyinshi kandi akaca bugufi.
Ati: "Mwumvise Israel Mbonyi watanze urugero rw’abantu yajyaga atwaza guitar kugira ngo agere aho yari agiye. Ibanga rya mbere ni ukutamenyekana, ukibuka inzira wanyuzemo, ukaba wubaha abantu bagufashije kugera ku byo wagezeho."
Yongeyeho ko abantu benshi bamara kumenyekana bagahita baca ikiraro kibahuza n’ababafashije kuzamuka, bakagirana ibibazo n’inshuti zabo, cyangwa bagashyiraho urukuta hagati yabo n’Imana.
Ati: "Niba warasenze, niba wariyirije, ibyo wakoze ugahita ubireka kubera ko wamenyekanye, icyo gihe gusubira hasi byoroha."
Joshua Generation – urubyiruko rukora umurimo w’Imana
Joshua Generation ni izina ry’urubyiruko rubarizwa muri CityLight Foursquare Church. Izina rikomoka kuri Yosuwa, risobanura ubutwari, kuyoborwa n’Imana no kwinjira mu masezerano yayo.
Buri mwaka, uru rubyiruko rutegura igiterane ngarukamwaka nka Joshua Generation Connection, nk’umwanya wo gusabana, kungurana ibitekerezo, no gushimangira umubano n’Imana.
Abategura Joshua Generation Connection 2026 barahamagarira urubyiruko n’abakristo bose kwitabira ku bwinshi, kugira ngo bungukire mu masengesho, mu nyigisho z’ubuzima, bashobore gukura mu rukundo no gutera imbere mu bikorwa bya buri munsi.
Video: Kurikirana iki giterane mu buryo bw’amashusho
Igiterane "Joshua Generation 2026" cyatangiwemo impanuro ku rubyiruko