× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo ‘Ya Majwi’ ya Adrien Misigaro yageze hanze! Uyu mwaka ari kuwukoramo ibikorwa byinshi

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indirimbo ‘Ya Majwi' ya Adrien Misigaro yageze hanze! Uyu mwaka ari kuwukoramo ibikorwa byinshi

Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Adrien Misigaro, yashyize hanze indirimbo nshya yise Ya Majwi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, ikaba indirimbo ya 5 agaragayemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri uyu mwaka.

Aririmba avuga ko ya majwi yamubuzaga kwemera Yesu, yose yagiye aho atazi, akavuga kandi ko nta kintu cyahagarika umugambi w’Imana ku bantu bayo, iryo rikaba ari isomo yigiye ku bintu bikomeye yabonesheje amaso ye.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Yannick (Nick Sound), videwo yayo ikaba yarakozwe na BJC Official. Niyo Bosco ni umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ryayo.

Adrien Misigaro yakoze ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2024, byaba ibyo gusohora indirimbo ndetse no gufasha abandi bahanzi. Iyi ndirimbo yise Ya Majwi ije nyuma y’izindi yagiye agaragaramo kuva uyu mwaka watangira, urugero nk’iyitwa Niyo Ndirimbo, Nkurikira na Selah (iteka).

Mu ntangiriro z’umwaka yakoranye indirimbo yitwa Niyo Ndirimbo na Meddy. Ni indirimbo yakunzwe cyane, ikaba yaramuhinduriye amateka, kuko kuva yatangira umuziki ari bwo agaragaye mu ndirimbo yarebwe inshuro zirenga miriyoni zirindwi n’igice (7.5M views) kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yari iya Meddy wamwitabaje nk’umuhanzi w’umuhanga, ndetse ikaba ari iya kabiri aba bahanzi bombi bari bakoranye.

Nyuma gato yaje gukorana indirimbo na Israel Mbonyi bayita Nkurikira, ikaba ari iya Adrien Misigaro. Yifashishije Israel Mbonyi muri iyi ndirimbo nk’umuhanzi w’umuhanga kandi uzwi cyane, by’umwihariko kuko bari inshuti kuva kera, dore ko yahoze yifuza gukorana na we ariko ntibigerweho.

Mu byumweru bibiri bishize, ku wa 25 Kamena 2024 Miss Dusa Gentille akaba mubyara wa Adrien Misigaro, yashyize hanze indirimbo yise "Selah"(lteka), akaba yarayikoranye na Adrien Misigaro.

Si ibyo gusa, Adrien misigaro yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yakozwe mu bike byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Yakozwe na Sherrie Silver Foundation, Adrien Misigaro akaba ari umwe mu bari muri videwo.

Nyuma yaho yasubiranyemo n’abana baba muri Sherrie Silver Foundation indirimbo yakoranye na Meddy, Niyo Ndirimbo.

Indirimbo zose yagaragayemo zarakunzwe, kikaba ari ikimenyetso cyiza cy’uko n’iyi yise Ya Majwi izakundwa ku rwego rwo hejuru.

Yakoze ibikorwa byinshi muri uyu mwaka wa 2024, kandi aracyafite n’ibindi imbere, birimo kuba yaratumiwe mu gitaramo Nice Ndatabaye azakorera muri Leta ya Indiana Polis muri Amerika, ku wa 18 Kanama 2024.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.