× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Hateguwe Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abakirisitu bakora ubucuruzi mu guteza imbere Ubwami bw’Imana

Category: Business  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kigali: Hateguwe Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abakirisitu bakora ubucuruzi mu guteza imbere Ubwami bw'Imana

Mu gihe ubucuruzi bukomeje kuba imwe mu nzego zikomeye zifite uruhare mu guhindura imibereho y’abantu n’imiryango, hagiye gutegurwa ihuriro mpuzamahanga rizahuza Abakirisitu bakora mu bucuruzi, mu ishoramari no mu buyobozi kugira ngo basangire ubumenyi n’ubunararibonye.

Iri huriro ryitwa International Conference for Christians in Business. Ni ihuriro mpuzamahanga rigamije guhuza, guha ubushobozi no gukangurira Abakirisitu bakora mu bucuruzi n’imirimo itandukanye gukoresha ibyo bakora nk’inzira yo guteza imbere Ubwami bw’Imana. Riteganyijwe guhuza abazaba bitabiriye baturutse muri Afurika ndetse no mu bindi bihugu byo ku isi.

Rifite icyerekezo cyo kuba urugendo mpuzamahanga rw’abayobozi b’Abakirisitu bakorera mu bucuruzi, bagamije guhindura ubukungu, imiryango n’ibihugu binyuze mu buyobozi bushingiye ku ndangagaciro z’Ubwami bw’Imana.

Intego yayo ni ugufasha no guhuza abikorera n’abayobozi b’Abakirisitu ku rwego mpuzamahanga, babaha amahugurwa, ubumenyi mu by’ubucuruzi n’imiyoborere, ndetse n’imiyoboro mpuzamahanga yabafasha guteza imbere ibikorwa byabo mu buryo burambye.

Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abarenga 300 kugeza kuri 500 bazaba baturutse muri Afurika no mu bindi bihugu. Mu bazitabira harimo: Abayobozi b’ibigo (CEOs) n’abayobozi bakuru b’ibigo, ba rwiyemezamirimo n’abafite ibigo bito n’ibiciriritse;

Abashinze ibigo bishya (start-ups), abashoramari n’inzobere mu by’imari, abanyamwuga b’Abakirisitu n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobozi b’amatorero bashishikajwe n’ivugabutumwa rinyuze mu kazi n’ubucuruzi, n’urubyiruko ruri mu bucuruzi no mu guhanga udushya.

Abazitabira iri huriro, biteganyijwe ko bazunguka byinshi birimo: Gushimangira imiyoboro y’abayobozi b’Abakirisitu mu bucuruzi, kwiga uburyo bwo kubaka ibigo byunguka kandi birambye, gushyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu bucuruzi no gushyiraho ubufatanye hagati y’abayobozi n’abashoramari ku rwego mpuzamahanga, hamwe no kumva neza uko ubucuruzi bushobora kuba umurimo w’Imana (business as ministry).

Hazabaho ibiganiro n’amasomo atandukanye, birimo: Inyigisho za Bibiliya ku bijyanye n’ubucuruzi, ubucuruzi bushingiye ku ndangagaciro z’Ubwami bw’Imana, ikoranabuhanga n’udushya mu bucuruzi, uko ibigo byakwaguka ku rwego mpuzamahanga;

Guhuza ubucuruzi n’ivugabutumwa, ubuyobozi mu bucuruzi ku bagore n’urubyiruko, ibiganiro by’abayobozi b’ibigo bikomeye n’abashoramari mpuzamahanga hamwe no gushyira abayobozi mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu kazi.

Iri huriro rizabera mu mujyi wa Kigali, muri Saint Famille Hotel, kuva ku wa 27 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, aho rizajya ritangira buri munsi saa Tatu za mu gitondo (9:00 AM CAT).

Iyi gahunda itegurwa na Kingdom Missions Network Communities, iyobowe na Apostle Dr. Celestin Ngirabakunizi, ari na we Muyobozi Mukuru (CEO) n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa KMNC. Itegurwa ku bufatanye na International Christian Business Network Alliances.

Iri huriro rizitabirwa n’abashyitsi n’abatanga ibiganiro bakomeye mu nzego zitandukanye ku mugabane wa Afurika no ku isi. Mu bazatanga ibiganiro by’ingenzi harimo Slumber Tsogwane, wahoze ari Visi Perezida wa Botswana;

Pastor Dr. Billy Yang, umushumba mukuru wa All Nations Disciple Church akaba n’Umuyobozi wa International Ministerial Alliance muri Koreya y’Epfo; Dr. Cuthbert Ncube, Perezida wa Africa Tourism Board; ndetse na Rev Canon Dr. Antoine Rutayisire, umwe mu bayobozi b’Itorero Anglicane mu Rwanda.

Mu bandi bazatanga ibiganiro harimo Robert Burale, umuvugizi uzwi cyane muri Kenya; Blaise Ntawukorere, washinze Imbaraga Group Consultant; Afi A. Y. Tessah, washinze The Beautiful Woman Conference; Claudine Rwabukwisi; Prof. Moses Oketch; Dr. Peter Gitonga; Dr. Angelina Tindi; Eunice Mutonyi; Dr. Samuel Josephson n’abandi benshi.

Abateguye iyi gahunda bavuga ko ICCB atari inama isanzwe, ahubwo ari urugendo rugamije kuzamura igisekuru gishya cy’abayobozi n’abikorera bafite icyerekezo cyo guhindura isi binyuze mu ndangagaciro z’Ubwami bw’Imana.

Abifuza amakuru arambuye kuri iri huriro bashobora guhamagara kuri +250 783 210 002, bakandika kuri [email protected], cyangwa bagasura urubuga kmnc.africa.

Abazitabira ku mafoto akurikira:

Iri huriro rizaba ryiga ku bucuruzi no ku buyobozi, harebwa uko byahuzwa no kubwiriza Ubwami bw’Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.