Umuramyi Alpha Rwirangira kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada yatumiye Richard Nick Ngendahayo na Antoinette Rehema mu gitaramo cyiswe "Amashimwe Live Concert" gisanzwe gikorwa buri mwaka. Ni igitaramo cyatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2022.
Tariki ya 13/10/2024 yashyizwe mu bubiko n’abatuye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Edmonton aho bazaheshwa umugisha na Alpha Rwirangira ndetse na Richard Nick Ngendahayo. Kuwa 23/11/2024 hazaba hatahiwe abatuye mu mujyi wa Ottawa aho Antoinette Rehema azafatanya na Alpha Rwirangira na Richard Nick Ngendahayo.
Paradise yaganiriye na Antoinette Rehema watumiwe muri iki gitaramo cy’amateka. Rehema yamamaye mu ndirimbo nka "Kuboroga", "Ibinezaneza", "Simaragido" n’izindi akaba aherutse gusohora indirimbo yo mu rurimi rw’icyongereza yise "Beautiful Gate".
Uyu muramyi yishimiye gutaramana na Alpha Rwirangira umwe mu baramyi bazwiho kugira ijwi ryiza akaba kuri ubu yarashyize imbaraga mu muziki wa Gospel nyuma yo gutwara irushanwa rya Tusker Project ryaberaga mu gihugu cya Kenya.
Yagize ati: "Kuba ngiye kwitabira iki gitaramo ni umugambi w’Imana, niyo ikomeje gusohoza ijambo yamvuzeho ryo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose". Yongeyeho ko hari n’ibindi bitaramo ateganya kwitabira mu minsi iri imbere.
Ni ku Nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba. Ku ikubitiro, iki Gitaramo cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2022, aho Alpha yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Ottawa, Montreal, Quebec n’ahandi.
Iki gitaramo Alpha Rwirangira acyitirira indirimbo ye ‘Amashimwe’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki dore ko yasohotse ku wa 14 Ukuboza 2013, bivuze ko imyaka hafi 11 ishize isohotse.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Lick Lick kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Alpha Rwirangira abenshi bamumenye ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker Project aza no kuryegukana aza imbere y’amazina aremereye y’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma yaje gukora umuziki ku giti cye anakorana indirimbo n’abantu batandukanye barimo umuraperi A.Y bakoranye indirimbo "Songa Mbele", yanakoranye indirimbo "Come To Me" na Bebe Cool.
Izindi ndirimbo yakoze zikigarurira imitima ya benshi ni: "One Africa", "Mama", "Love" yakoranye na Junior, "This Child", "Mwami", "Happy Day" yakoranye na Spax, "Only you", "Ndagukunda “I Love You” yakoranye na Princes Priscilla n’izindi.
Rehema Antoinette yatumiwe mu gitaramo cya Alpha Rwirangira
Richard Ngendahayo yatumiwe nawe muri iki gitaramo
Antoinette Rehema ategerejwe muri iki gitaramo mpuzamahanga