× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sam Max utuye muri Australia yasohoye indirimbo nshya "Igitaramo" anateguza izindi nyinshi

Category: Artists  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Sam Max utuye muri Australia yasohoye indirimbo nshya "Igitaramo" anateguza izindi nyinshi

Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Samuel Duhimbaze uzwi mu muziki nka Sam Max, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Igitaramo".

"Igitaramo" ni indirimbo y’ubutumwa bwimbitse bwibutsa abantu ibyiringiro by’ubugingo bw’iteka no gutekereza ku munezero udashira utegereje abizera mu ijuru.

Muri iyi ndirimbo, Sam Max ashishikariza abayumva gutekereza ku "gitaramo cy’iteka" kizahuza abacunguwe bose imbere y’Imana, aho imibabaro, amarira n’ibigeragezo byo muri iyi si bizaba byarangiye burundu.

Asobanura inkomoko y’iyi ndirimbo, Sam Max yavuze ko yatekereje ku buryo abantu bishimira ibitaramo n’ibindi bikorwa byo kuramya Imana hano ku isi, maze akibaza uko byaba bimeze mu ijuru aho ibyishimo bitarangira.

"Natekerezaga uburyo dushobora kwishimira ibihe byiza hano ku isi, ariko tuzi ko ari iby’igihe gito. Hanyuma nibaza uko byaba bimeze twese duhurijwe hamwe mu ijuru, turirimba kandi duhimbaza Imana mu munezero utazigera urangira. Ni bwo havutse igitekerezo cya ’Igitaramo’," Sam Max.

Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, ibibutsa ko imibabaro y’ubu buzima atari yo ifite ijambo rya nyuma.

Ahubwo ishishikariza buri wese gukomeza urugendo rwo kwizera no kwitegura kuzajya muri icyo gitaramo cy’iteka, kuko kuburayo ari igihombo gikomeye.

Ubutumwa bwa Sam Max bushingiye no ku rugendo rwe bwite rw’ubuzima. Mu myaka yashize yagize uburwayi bukomeye mu gihe cy’imyaka ine, byamugizeho ingaruka zikomeye kugeza aho yavaga mu ishuri akongera kurisubiramo. Nubwo yanyuze muri ibyo bihe bitoroshye, yakomeje kwizera Imana no kuyishingikirizaho.

Nyuma yo kwimukira muri Australia, Sam Max yabonye ko nubwo atari umushumba cyangwa umubwiriza mu buryo busanzwe, ashobora gukoresha impano Imana yamuhaye yo kuririmba kugira ngo ageze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi kurushaho.

"Kuko umuziki ari imwe mu nzira Imana yampaye yo kugeza ubutumwa bwayo ku bantu. Intego yanjye si ukuririmba gusa, ahubwo ni ugukora indirimbo zubaka ukwizera, zitanga ibyiringiro kandi zikomeza abantu mu rugendo rwabo hamwe na Kristo," Sam Max

Isohoka rya "Igitaramo" ni intambwe nshya mu rugendo rwa muzika rwa Sam Max, akaba yatangaje ko afite n’izindi ndirimbo nyinshi zirimo gutunganywa zizagenda zisohoka mu bihe biri imbere.

Indirimbo Igitaramo ubu iraboneka ku rubuga rwa YouTube ku mazina ya Sam Max. Yirebe ubu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.